Digiqole ad

Igihe uryamira bifite aho ihuriye no kwiyongera cyangwa kugabanuka kw'ibiro

Ubushakashatsi bwakozwe ku byerekeye ibitotsi bwagaragaje ko iyo umuntu ari muzima ariko akaryama akerewe bihoraho ntanasinzire bihagije cyangwa agafata amafunguro ya nijoro atinze ari imwe mu ntandaro zo kutabyibuha.

Aba bashakashatsi kandi bagaragaje ko iyo wariye indyo iteguye neza kandi igizwe n’ubwoko bw’ibiribwa bitandukanye, ukabirira igihe ariyo mpamvu ya mbere yatuma wiyongera ibiro.

Aba bashakashatsi bavuze ko ubu bushakashatsi bwabo babukoze ku bantu benshi kandi batandukanye, ndetse banabwigaho bihagije muri laboratoire; baza gusanga ko kuryama utinze, bihuye cyane no gusinzira umwanya muto, bityo kandi bemeza ko kudasinzira bihagije bihuye cyane no kutiyongera ibiro.

Nk’uko tubikesha urubuga medicalnewstoday, Andrea Spaeth n’itsinda rye bakoze ubu bushakashatsi bavuze ko bamwe mu baryama hagati ya saa munani z’ijoro bakageza saa mbiri za mugitondo mu minsi itanu ikurikirana, ibi babigereranya n’abandi biyemerera ko baryama kuva ku isaha ya saa yine z’ijoro bakabyuka saa mbiri za mu gitondo basanga ntaho bahuriye ku byerekeye umubiri.

Abashakashatsi kandi bemeje ko abantu basinzira bihagije banarya ifunguro rike kandi bakabona intungamubiri zihagije ugereranyije n’abasinzira igihe gisanzwe.

Bongeraho ko amafunguro ariwe mu masaha akuze ya nijoro aba agirira umubiri  akamaro kanini kurusha ayafashwe mu yandi masaha.

Ubu bushakashatsi kandi bwerekanye ko iyo hasinziriwe iminsi myinshi, abagabo ari bo biyongera ibiro cyane kurusha abagore.
Ubu bushakashatsi bwakozwe n’abashakashatsi bo muri Université ya Pennsylvanie muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Martin Niyonkuru
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Murabura gushaka ibigabanya ibiro mukandika ibibyongera? Kuryama cyane ni ubunebwe, kandi kongera ibiro ni bibi kuko uba uri exposed ku ndwara nyinshi zituruka ku mubyibuho ukabije! Uretse no kuryama dutinze tukabyuka kare, ahubwo ntitwari dukwiye no kuryama. Ahahhaa! Congs guys, mwandika amakuru meza!

    • erega hari n’abashaka kubyibuha, nibakomeze batubwire icyo twakora ngo twiyongere ibiro, wibaca integer kuko turabikeneye!!

  • Ahubwo njyewe narinziko ifunguro ufashe nijoro ukerewe, ugahita unaryama, rikwangiriza igifu aho kugirango rigire icyo rikumarira! Ubundi bushakashatsi nzi, bwo buvuga ko ifunguro rya mugitondo ariryo rifasha umubiri cyane kurusha andi mafunguro yose dufata mu yandi masaha atari aya mugitondo. Bagira abantu inama yo kurya neza kandi bihagije mu gitondo kurusha kubikora sasita, ku mugoroba cyangwa nijoro.

  • Iyi nkuru iragenda yinyuraguramo kabisa ntiyumvikana.

  • Iyi nkuru ntabwo isobanutse neza kbs.Thx

  • kuki habyibuha abagabo gusa?

  • sha uracekeje sana ngo iyi nkuru iragenda yinyuraguramo! but uriya uvuga ngo kubyibuha ni bibi amenyeko hari nabananutse

  • Iyi nkuru ntiyumvikana hari ibyo mwasimbutse .abashaka kubyibuha nurye umureti , umukati , icyayi or igikoma (sosoma) muzabyibuha .nyuma yo kubikoresha navuye 57 ngera 81 kgs ubu tuvugana

Comments are closed.

en_USEnglish