Igihe kirageze u Rwanda rugahagarika amategeko ya Gikoloni- Prof Rugege
*Mu myaka itatu, umubare w’imanza z’ibirarane wagabanutseho 70%,
*Izasubitswe zagabanutseho 87%…
Mu muhango wo gutangiza umwaka w’Ubucamanza wa 2016-2017, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba n’umukuru w’Inama nkuru y’Ubucamanza, Prof. Sam Rugege yavuze ko kuba hari abanenga Ubucamanza bwo mu Rwanda ari uko iki gihugu cyabonye ubwigenge ariko kigakomeza kugendera ku mategeko ya Gikoloni, akavuga ko igihe kigeze ngo aya mategeko ahagarikwe hagashyirwaho andi ajyanye no gushaka kw’Abanyarwanda.
Prof Rugege wagarutse ku byatangajwe n’Inteko Ishinga Amategeko y’Ibihugu by’ubumwe bw’Uburayi ko Leta y’u Rwanda igomba gusubiramo urubanza rw’umunyapolitiki Ingabire Vicrtoire, yavuze ko kuba umuntu akora Politiki nta mwihariko ahabwa n’ubutabera bw’u Rwanda.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga avuga ko gusubirishamo imanza bikorwa hakurikijwe inzira zagenwe n’amategeko y’u Rwanda.
Prof Rugege wanavuze ko aba banyapolitiki b’I Burayi banenga amategeko y’u Rwanda ko adahuje n’amategeko Mpuzamahanga, yavuze ko aya mategeko anengwa ntaho atandukaniye n’ayo mu bihugu by’uburayi byinshi birimo Austria, France na Belgium.
Uyu mukuru w’Inama Nkuru y’Ubucamanza wabaye nk’ugarukira aba banenga amategeko y’u Rwanda, avuga ko Abanyarwanda bibohoye ubukoloni ariko ntibibohore amategeko basigiwe n’Abakoloni. Ati “ Bakumva (Abakolonije u Rwanda) ko bakomeza kutubwira amategeko adukwiye n’atadukwiye.”
Akomeza avuga ko bidakwiye ko Abanyarwanda bamaze imyaka isaga 50 babonye ubwigenge bakomeza kugendera kuri aya mategeko ya Gikoloni.
Ati “ Ntibishimishije kuba tugifite amategeko y’umwami w’Ububiligi n’aya Guverineri w’u Rwanda Urundi, rimwe na rimwe akaba ashingirwaho mu guca imanza.”
Igihe kirageze tukibohora no mu mategeko…
Prof Sam Rugege yavuze ko bikwiye ko aya mategeko ya Gikoloni yamburwa umwanya mu Rwanda hagashyirwaho ajyanye no gushaka kw’Abanyarwanda.
Rugege wasaga nk’utanga ikifuzo, yagize ati “ Ababishinzwe babisuzuma niba igihe kitageze ngo u Rwanda ruhagarike amategeko nk’aya.”
Avuga ko rimwe na rimwe kubona aya mategeko bitoroha kuko abayashyizeho baba bayakomeyeho kugira ngo bayakoreshe mu nyungu zabo za politiki. Ati “…Yihishe hirya no hino akaba yakoreshwa n’uwayacukumbuye kugira ngo yuzuze inyungu ze.”
Prof Rugege uvuga ko amwe muri aya mategeko avuguruza Itengeko Nshinga ryashyizweho n’Abanyarwanda ku byifuzo byabo, yavuze ko igikenewe atari ukuvugurura cyangwa gusimbuza aya mategeko kuko byasaba igihe kinini kandi Abanyarwanda bakeneye ubutabera bihitiyemo.
Rugege wakomezaga asa nk’utanga ikifuzo, yavuze ko u Rwanda rwahagarika aya mategeko agasimbuzwa andi. Ati “ …Nta cyuho cyahaba kuko amategeko ateganya uko Umucamanza abigenza iyo nta tegeko rihari rigenga ikibazo.”
Akomeza atanga ingero z’ibihugu byagiye bigira mategeko bihagarika birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Singapore na Islande.
Mu myaka itatu, umubare w’imanza wagabanutseho 70%
Perezida w’Inama Nkuru y’Ubucamanza wanagaragaje uko umwaka w’Ubucamanza wa 2015-2016 wagenze, yagarutse ku bipimo byo muri uru rwego rw’ubucamanza birimo kuba umubare w’imanza z’ibirarane waragabanutseho 70% mu myaka itatu ishize.
Umwaka wa 2011-2012 warangiye mu bucamanza hari imanza z’ibirarane 18 416, mu gihe muri uyu mwaka ushize wa 2015-2016 zabaye 5 508.
Mu rukiko rw’Ikirenga , imanza z’ibirarane zagabanutseho 43% kuko zavuye ku 1 860 muri 2011-2012 zigera kuri 1 066 muri 2015-2016.
Prof Samu Rugege yavuze kandi imibare y’imanza zisubikwa yagabanutse ku gipimo gishimije muri iyi myaka itatu dore ko zagabanutseho 87.2%.
Mu mwaka w’Ubucamanza wa 2011-2012 hasubitswe imanza ibihumbi 58 mu gihe mu mwaka wa 2015-2016 hasubitswe 7 300.
Muri uyu mwaka wa 2015-2016, haciwe imanza 60 494, hasigara izindi 17 200 ziri mu nkiko ariko zitaraburanishwa.
Prof Samu Rugege avuga ko ibi byose byagezweho kubera impinduka zashyizwe itangwa ry’ibirego kuko ubu hashyizweho uburyo bw’ikoranabuhanga buzwi nka IECMS (Integrated Electronic Case Management System).
Ubu buryo bw’Ikoranabuhanga bwifashishijwe mu gutanga ibirego ku kigero cya 73% mu nkiko zisanzwe, naho mu rukiko rw’Ikirenga no mu nkiko z’Ubucuruzi ubu buryo bwifashishijwe 100% .
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
2 Comments
nonese ubundi hari uwari warababujije kuyahindura, kuburyo mubanza guteza ubwega? nagirango ababizi neza bansobanurire.
Turashyiraho amategeko yacyami se?
Comments are closed.