Digiqole ad

Igihe cyawe kirageze ngo Imana ikubonemo umumaro mu nzu yayo

Mperako ndababwira ngo: “ntimureba ko tumeze nabi? ko i  Yerusalemu habaye amatongo n’amarembo yaho akaba yarahiye ? Nimuze twubake inkike y’i Yelusalemu tutagumya kuba Igitutsi”.

Mbabwira ukuntu ukuboko kw’Imana yanjye uburyo kwangiriye neza, mbabwira n’amagambo umwami yambwiye, Baravuga bati: “Nimuhaguruke twubake”. Biyungamo bagira imbaraga zo gukora uwo murimo mwiza. Nehemiya 2:17-18.

Aya ni amagambo yavuzwe na Nehemiya wari umuziritsi wa Vino y’umwami Aritazeruzi, ubwo yakomezaga abantu ngo bubake, nyuma yo kumva inkuru z’uko bene wabo banyazwe bakajyanwa gukoreshwa uburetwa n’ingabo za Nebukadinezari umwami w’i Babuloni, abarokotse bagasigara I Buyuda nabo, bagahura n’ibyago byinshi cyane dore ko batukwaga, ndetse bagasigara mu matongo nyuma yo gusenyerwaho urusengero n’inkike, ndetse bagatwikirwa amarembo y’I Yerusalemu, ( 2 abami 25:1-17).

Bityo rero agira agahinda kenshi ndetse n’ishyaka ryo gusana no gutera ishyaka abandi ngo basane ibyangijwe byose kugirango igututsi gikurwe ku bwoko bw’Imana.

Bavandimwe ubu buzima bwa ba Nehemiya tujya duhura nabwo, birashoboka ko Satani yagaba ibitero byinshi mu nzu y’Imana akaba yarabanyaze abakozi b’Imana mwafatanyaga umurimo, birashoboka ko hari benshi yagize imbohe bakaba bari mu buretwa bakora Ibyaha byinshi cyane, biranashoboka ko yaba yaranasenye imfatiro zitandukanye z’itorero ryawe,  ariko iki ni igihe cyawe cyo kugira agahinda nk’aka Nehemiya, birakwiye ko ufata iya mbere ukiyungamo imbaraga ugasana umurimo w’Imana.

Biranashoboka  ko wowe aho uba nta gikuba cyacitse ariko hari byinshi mukeneye kugeraho, ese nshuti urabona ntacyo wakora? Wikwireba ngo witinye kandi ufite impano zitandukanye, birashoboka ko nta butunzi bufatika ugira ariko wabasha gusenga, birashoboka ko wabasha guhugura abandi cyangwa se wize ubumenyi butandukanye kandi hari benshi ubona wabera umugisha. Muvandimwe haguruka none Imana ikubonemo umumaro mu nzu yayo.

Ibyo ukwiriye kubanza gusobanukirwa:

  • Ni ngombwa ko ubanza kumva impamvu ugiye kwitanga ngo ukorere Imana (abaroma 12:1-2 )
  • Ugomba kwibuka ko uyu murimo wo gukorera Imana, ari umurimo Satani arwanya cyane ( Nehemiya 6:1-3), ( Yesaya 40:10),(Zaburi 28:4).
  • Gukorera Imana ni inyungu yawe kurusha uko ari iy’abandi ( ibyahishuwe 22:12)
  • Kugira agahinda k’ibyangirika ndetse ukifuza kurusha abandi kubahisha Imana (Nehemiya 2:17-18.)

Ni iki cyagushoboza gukora uyu murimo utoroshye?

  •  Gusengera umurimo w’Imana ( Nehemiya 1:4)
  • Gutwara no gukoresha intwaro zose z’Imana ( efeso 6:10)
  • Kwizera ko Imana igushyigikira mu murimo wayo (abafiripi 1:6 )
  • Kutagira ubwoba mu murimo w’Imana (Yesaya50:7-9).
  • Kudaha umwanya abaguca intege muri uwo murimo ( Nehemiya 4:8-12)
  • Kubwiza abantu ukuri kw’ijambo ry’Imana (timoteyo 4:1-4).

 

RUTAGUNGIRA Ernest
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • murakoze kuduhugura,kuko biba bikenewe, kandi birafasha, cyane cyane muri ibi bihe bikomereye isi yose! D– USENGERANE cyane kandi duhozeho! muhorane n’Iyabahanze!

  • Ernest my brother in Jesus be blessed

  • NIBYIZA ARIKO ABAPASITERI BASIGAYE BAKABYA KWAKA ABAKIRISITU AMAFARANGA KANDI BABA BATANZE ICYACUMI NAMATURO URUGERO BAHAMAGAZA INAMA YABABAKIRISITU MURIHIRE PASITERI INZU CYANGWA UMUKIRISITU KUKO BAMWIRUKAMYE MU NZU TUKAYATANGA KANDI WATANZE ICYACUMI NAMATURO MUTUBARIZE ABAPASITERI BI KIGIHE BAZATUMA BAMWE BACIKA MU NZU Y IMANA BADUCA INTEGE CYANE MURAKOZE

  • Turashima cyane rwose inkuru yuyumugabo kuntuyari afite ishyaka rya bene wabo hamwe ninzu y”imana kandi namwe mwarskoze kuyiduhitiramo kumenya amakura.

  • Bene data muhaguruke twubake umurimo w’Imana nka Nehemiah kdi biradusaba gushira ubwoba kuko abenshi mubashumba nibo bawusenya kubwinyungu zabo bwite!

Comments are closed.

en_USEnglish