Digiqole ad

Igifaru Ronaldo yasezeranye amarira

Ronaldo Nazario da Lima yagaragaye ku matereviziyo mpuzamahanga ni mugoroba asezera ku bakunzi be muri Ruhago, ati: “ntibyoroshye gusezera ku kintu cyagushimishaga” araturika ararira!

Ronaldo, mu Rwanda benshi bitaga igifaru, bitewe n’ubuhanga yari yihariye mugutaha izamu, aretse umupira kumyaka 34, mu mpamvu yatanze yavuzemo imvune zikomeye mu mavi ye, umubiri we unaniwe kubera ibiro byinshi, ndetse no kwiyitaho akita no ku bana be bane afitanye n’abagore batandukanye.

Ronaldo afite agahigo ko kuba yaregukanye Ballon d’or 3, agahigo sangiye na Zidane Zinedine. ibikombe byisi 2, agahigo k’ibitego byinshi mu mateka yigikombe cy’isi, ibitego 15, imbere y’umudage Judd Muller na 14, ndetse n’ibindi bigwi bitagira ingano yikwijeho.

Yakiniye amakipe atandukanye nka Cruzeiro (brazil), PSV Heindhoven, Barcelona, Real Madrid, Inter Milan, AC Milan, ndetse n’ikipe ya Corinthians iwabo ari nayo asorejemo.  Abayobozi b’iyi kipe yarafitanye nayo amasezerano yagombaga kurangira mukwa 12 kwa 2011, bavuzeko bumvise ikifuzo ke bakamureka akaruhuka.

Ronaldo atangazako ababajwe nuko arangije ruhago adatwaye UEFA Champions Ligue nk’igikombe benshi mu bakinnyi beza baba bifuza gutwara.

Umuseke.com

en_USEnglish