Digiqole ad

Idohoka ry’ikibazo cya bourse!

70% by’abanyeshuri bashobora kuzongera gufashwa- Guverineri Munyantwari

Mu kiganiro yagiranye n’abanyeshuri ba kaminuza nkuru y’u Rwanda kuri uyu wa mbere tariki ya 02 Gicuransi 2011, kigamije kubasobanurira uko igikorwa cy’amajonjora mashya cyakozwe, guverineri w’intara y’amajyepfo Munyantwari Alphonse yavuze ko hakurikijwe imibare yavuye muri aya majonjora mashya, abanyeshuri bagera kuri 70% bashobora kuzongera kubona ariya mafaranga ibihumbi 25 ikigo SFAR cyabageneraga buri kwezi.

Photo: Guverineri Munyantwari

Munyantwari yavuze ko aya majonjora mashya akozwe mu gihe aya mbere yari yakozwe hifashishijwe amalisiti y’ubudehe kandi imwe mu miryango abanyeshuri ba kaminuza n’amashuri makuru bya Leta mu Rwanda bakomokamo itari kuri ayo malisiti y’ubudehe, noneho ugasanga hari abanyeshuri babirenganiyemo. Gusa ngo ubu noneho abakoze aya malisiti mashya bagiye bigerera mu rugo rw’umuntu bakareba uko babayeho.

Asobanurrira abanyeshuri ba kaminuza nkuru y’u Rwanda, uko iki gikorwa cyakozwe ariko yibanda mu ntara y’amajyepfo ari nayo ayobora, guverineri Munyantwari yavuze ko abanyeshuri bagera ku bihumbi 4503 babarizwa muri iyi ntara, biga muri kaminuza n’amashuri makuru bya Leta, muri bo abagera ku bihumbi 3286, basaga gato 72% bemerewe kuzarihirwa.

Munyantwari akomeza avuga ko ibi bidatandukanye na gato n’ibyakorewe mu zindi ntara z’igihugu kuko ngo uburyo bwose bwakoreshejwe muri aya majonjora ari bumwe.

Nyamara ariko n’ubwo iyi mibare igaragaza ko hari impinduka zikomeye zabaye muri aya majonjora mashya ugereranije  n’ayari yakozwe mbere, bamwe mu banyeshuri ba kaminuza nkuru y’u Rwanda baratangaza ko bahangayikijwe cyane nuko bashobora kutazisanga ku rutonde rushya ruzaba rwashyizwe ahagaragara kuko abayakoze ngo batigeze bagera mu ngo bakomokamo.

Sibomana Geremy, aturuka mu ntara y’uburasirazuba akaba yiga mu mwaka wa gatutu mu ishami ry’ubuganga. Avuga ko n’ubwo umubare w’abazarihirwa wiyongereye, we ngo ahangayikishijwe cyane no kuba abakoze aya majonjora mashya batarageze mu rugo iwabo. Ati :”Mfite impungenge y’uko twaba twararenganyijwe tukaba tutazaza ku rutonde kandi turi abakene kuko batigeze bagera mu ngo z’iwacu.”

Sibomana akaba asaba ko abantu baboneka ko barenganijwe, uturere twabo twakongera tukabakira nabo bakabibakorera nkuko byari byateganijwe, bakagera mu ngo zabo.

Niyonshuti charles, nawe wiga mu mwaka wa kabiri muri ‘Sciences Politique’, avuga ko ahantu hose bakagombye kuhagera. Ati :“Hari aho twumvaga ngo babikoreye nko mu mirenge, ntibahagere. Twumva ko bakongera bakabisubiramo neza uko byagenze.”

Agira icyo avuga kuri izi mpungenge z’abanyeshuri, guverineri Munyantwari yasobanuye ko icyangombwa atari ukuganira na bene ubwite ahubwo ko byari ukugeraho batuye kugirango bairebere ubushobozi buhari. Munyantwari ati : “Abayobozi babikoze, natwe twabikoze turacyahari, kuvuga rero ahaba harabayemo ikibazo ntabwo ibyo ng’ibyo byabuza abantu kubireba no kubikosora kuko ababikoze n’ubundi baracyahari.”

Kuri ubu abanyeshuri bagomba gutegereza urutonde rushya ruzashyirwa ahagaragara na SFAR nyuma yo kwegeranya ibyavuye mu majonjora yakorewe mu ntara zose z’igihugu. Hagati aho ariko muri kaminuza nkuru y’ u Rwanda, ngo abanyeshuri bizagaragara ko bakuwe ku rutonde kandi barafatiraga ifunguro muri restora ya kaminuza, nyuma y’amajonjora ya mbere yari yakozwe, ngo baziyishyurira amafaranga yose bakoresheje muri restora nkuko ngo umuyobozi w’ikigo SFAR aherutse kubitangariza Niyomungeri Ildebrande, umunyeshuri uhagarariye abandi muri kaminuza nkuru y’u Rwanda.

Ferdinand Uwimana
Umuseke.com

4 Comments

  • mbega inkuru nziza ku banyeshuri!?ndibaza noneho ko ibizami bazabitsindana akanyamuneza.

  • kare kose se? reta igomba kuba umubyeyi kuko bariya banyeshuri bari bakeneye iriya nfashanyo,, ubwo banyeshuri courage mutsinde ibizame

  • nizere ko atari mu magambo gusa bizajye no mu bikorwa

  • Mwabarije abiga muri master’s program/NUR ko amaso yaheze mu kirere hashize amezi 10 bategereje.

Comments are closed.

en_USEnglish