Digiqole ad

Icyorezo cy’ingurube mu karere ka Nyaruguru

Mu karere ka Nyaruguru haravugwa icyorezo cy’indwara ya muryamo kibasiye ingurube. Kuva iki cyorezo cyahagera izirenga 30 zimaze gupfa mu murenge wa Kivu n’izigera ku umunani(8) mu murenge wa Ruramba. Iki cyorezo kikaba cyatumye ingurube zishyirwa mu kato by’agateganyo, mugihe bagitegereje ko iki cyorezo cyarangira.

Ingurube zatewe n'icyorezo
Ingurube zatewe n'icyorezo

Buri mwaka, cyane cyane mu gihe k’impeshyi, ngo bitewe n’ubushyuhe, muryamo ikunze kugaragara muri aka gace ka Nyaruguru. Iyi ndwara banita Peste porcine Africaine kubera inkomoko yayo no gukunda kwibasira ingurube zo k’umugabane w’Afurika, nta rukingo igira kandi nta n’umuti irashobora kubonerwa kugeza ubu. Muryamo iterwa n’agakoko ko mu bwoko bwa virusi, ASFV (virus de la fièvre porcine africaine).

Icyakora ingurube zafashwe n’iyi ndwara nta muntu zishobora kwanduza cyangwa ngo zanduze andi matungo, ariko biroroshye ko zanduza izindi ngurube. Gusa na none uziriye ashobora kumererwa nabi munda. Iyi ikaba ariyo mpamvu yatumye ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru bufata icyemezo cyo kuzifunga no guhagarika amasoko yazo.

Donatien TWAGIRAMUNGU, veterineri w’akarere ka Nyaruguru agira ati : ″iyo ndwara ni indwara mbi cyane, iyo ingurube iyirwaye ihuye n’indi, ihita iyanduza ako kanya. Kuba kandi ntarukingo nta n’umuti izifashwe hafi ya zose zirapfa, niyo mpamvu dufa ta ibyemezo tukibona ibimenyetso by’iyo ndwara, tugahagarika ingendo z’ayo matungo kugira ngo idakwirakwira mu karere kose cyangwa no hirya y’uturere duhana imbibi kugira ngo hadapfa nyinshi, aho iyo ndwara yagaragaye dukora uko dushoboye zikaba ari zo zipfa gusa aho kugira ngo zikwire ahandi.″

Ubusanzwe ingurube yafashwe irangwa n’umuriro mwinshi,gucika intege hamwe n’ibisebe bito bito ku uruhu.

Ku ruhande rw’abaturage bororaga aya matungo, bavuga ko ari igihombo kubura aya matungo ngo kuko yari abafatiye runini mu mibereho yabo. Uretse kuba bagurishaga bakabona amafaranga, banagaragaza ko bakuragamo ifumbire dore ko ifumbire y’aya matungo itinda mu mirima.

Kubera gukunda kwibasira amatungo hari na bamwe bahisemo kureka korora ingurube. Jean Marie Vianne KAMANZI, umuturage wo mu murenge wa Kivu agira ati :″ni itungo rya rubanda rugufi, iyo uyoroyeuba ushaka amafaranga, kandi n’ufite amafaranga ashobora kugura ikibwana akakiragiza mu genzi we bakazagabana, irumva ingurube ibwaguye ibibwana icumi amafaranga arimo, ikibwa kigura 10.000frw.″

Iyi muryamo cyangwa Peste porcine Africaine ikunze kwibasira ibihugu by’afrika, hari na Peste porcinne classique ikunze kugaragara mu bihugu by’iburayi, ariko yo ikaba ifite urukingo kubera ubuvuzi mu by’amatungo bwateye imbere muri ibi bihugu.

Thomas Ngenzi
Umuseke.com

2 Comments

  • izi ngurube zirambabaje rwose!ukuntu nikundiraga umubiri wazo. bafate izitarabaga,nako babage izitarafatwa.

  • utubenzi disi!yooo..ubu se turazibandwa tuzerekeza he?nta kundi buriya ni ukuzisengera.

Comments are closed.

en_USEnglish