Icyo Visi Perezida wa Sena avuga ku iyegura ry’abayobozi b’uturere
Ubwo urubyiruko rwaturutse muri Sudan y’Epfo, Tanzania, Kenya, Uganda, Burundi n’u Rwanda rwasuraga Sena y’u Rwanda, umwe muribo yabajije Visi Perezida wa Sena ushinzwe Imari n’Ubuyobozi, Mme Jeanne d’Arc Gakuba kugira icyo avuga ku iyegura ry’abayobozi b’uturere (Mayors) bimaze iminsi bivugwa, asubiza ko ‘umuyobo utuzuza inshingano agomba kubisa abandi.’
Uru rubyiruko rugera kuri 14 rwaturutse mu bihugu bitanu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba n’u Rwanda, ruri mu ruzinduko rw’ibyumweru bibiri muri gahunda yo kubaka amahoro y’umuryango ‘Never Again Rwanda’ urwanya ko hakongera kubaho Jenoside mu Rwanda n’ahandi ku Isi.
Uru rubyiruko rwazengurukijwe abantu hatandukanye mu Ngoro y’Inteko Nshingamategeko, cyane ku rw’Urwibutso rw’amateka yo kubohara igihugu rugaragarira inyuma n’ibibumbano (statue) bigaragaza ingabo zari iza RPF-Inkotanyi zirimo zihagarika Jenoside.
Basobanuriwe amateka y’Inteko Nshingamategeko babwirwa ko by’umwiharika ishinzwe gushyiraho amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma ariko Sena yo ikaba ifite n’inshingano yo gukurikirana ibijyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside no kuyirwanya.
Nyuma yo gusura Inteko, habaye ibiganiro hagati y’urwo rubyiruko na Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda ushinzwe Imari ‘Ubutegetsi, Jeanne d’Arc Gakuba, wasabye urwo rubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge no gukunda indangagaciro z’ibihugu byabo, bitewe ahanini n’ibibazo rwabajije n’inama rwasabye kugibwa.
Umwe mu rubyiruko yabajije Visi Perezida wa Sena kugira icyo avuga ku iyegura ry’abayobozi b’uturere (ubu bamaze kuba batandatu mu gihe kitarenga amezi atanu), akaba yasubije ko iyo umuyobozi atarangije inshingano ze agomba guharira abandi.
Yagize ati “Kwegura kw’abayobozi b’uturere nta kintu nabivugaho, ariko ni impamvu zitandukanye. Aha iwacu niba umuyobozi atuzuza inshingano ze kuki yaba ahari? Dusinya imihigo imbere ya Perezida, kuki utakoze ibyo yemeye atagenda?”
Hon. Sen Gakuba yavuze ko ibyo kwegura kw’abayobozi b’uturere nta kibazo biteye ngo kuko abagenda hari ibyo baba batujuje.
Yagize ati “Nta kibazo (Crisis) gihari mu turere, ahubwo ni abayobozi bahisemo kugenda kuko batujuje inshingano zabo.”
Umuseke washatse kumenya niba ibyo Visi Perezida wa Sena avuga arirwo ruhande Sena y’u Rwanda ihagazemo ku bijyanye n’iki kibazo cy’abayobozi b’uturere begura, avuga ko nta muntu wamutumye ariko yemeza ko abayobozi batuzuza inshingano bagomba kubisa abandi.
Yagize ati “Nta wantumye ntabwo navugiye Sena, kwegura ni ibisanzwe mu gihugu kigendera ku mategeko, iyo utujuje inshingano zawe ugomba kubisa abandi nabo bagakora.”
Undi mu rubyiruko rwari aho yasabye guhabwa inama ku bijyanye n’uko bakwitwara nk’abantu bari mu nzira yo kwinjira mu buzima bwa politiki mu gihe kizaza.
Mme Gakuba yabasobanuriye ko politiki ari ikuyobora abandi kandi babitangiye, avuga ko icyo bagomba gukora ari ugushyiraho umuhate mu kwiga, gukunda igihugu cyabo n’indangagaciro zacyo bakagendana n’ibigezweho ariko baharanira icyateza imbere imibereho n’iterambere ry’ibihugu bavukamo.
Peace Building Institute ni gahunda Never Again Rwanda yashyizeho igamije guha akanya urubyiruko rwo hanze kuza kwigira ku Rwanda kugira ngo ibyo babonye bibafashe kujya guhindura aho batuye.
Umuyobozi wa Never Again Rwanda, Mahoro Eric avuga ko iyi gahunda itanga umusaruro, ngo kuko hari urbyiruko rwandika inkuru iyo rugeze iwabo, ndetse ngo no mu gikorwa cy’umuganda w’isi (Global Umuganda), urubyiruko rwaje muri iyi gahunda rwafashije abaturage b’aho rutuye mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 20.
Uyu musaruro w’iyi gahunda wanemejwe na Sebit Emmanuel Charles wavuye muri Sudan y’Epfo wavuze ko ibyo yabonye mu Rwanda byamwigishije byinshi ngo ku buryo agiye kuba umusemburo mu rubyiruko rw’iwabo rugaharanira amahoro.
Amafoto/HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
4 Comments
u Rwanda ni ikitegererezo kabisa amahanga yose akwiye kuza akigira ku Rwanda. Kuko nyuma y’imyaka 21 Genocide yakorewe abatutsi kdi yahagaritswe n’abana b’u Rwanda. U Rwanda rwariyubatse munzego zzose harimo izubukungu n’izindi zose.
Iyi accounability nijye no muzindi nzegi za leta,Minisiteri,Ibigo bishamikiye kuri za minisiteri,za commission za leta kuko abayobozi barenganya abantu nt’a batuzuza ishingano zabo baragenda biyongera.
yoooo mbega RPF we ni ababyeyi kweri baranejeje ndabashimira ubwitange n’umurava bagaragaje muguhagarika GENOCIDE Imana ibagirire neza
ngaya amateka yacu dukwiye kwitaho tugaha agaciro, akadufasha kumenya abo turibo, akadufasha gutekereza ejo hacu heza
thank you Ngabo z’u Rwanda, thank you Ntwali z’ u Rwanda.
Imana ijye ikomeze ibarinde ibahe umugisha muri byose