Digiqole ad

Icyo uzaba cyo ntaho kijya – Fireman

Uwimana Francis Ivan Rachid uzwi cyane ku izina rya Fireman cyangwa Kibiriti nyuma yo kugaragara mu bahanzi 6 basezerewe mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star3 aratangaza ko yababajwe no kuvamo ariko ngo buryo icyo umuntu azaba ntaho kijya.

Ubwo Fireman yaririmbaga mu gitaramo cya nyuma cyo mu Ntara cyabereye i Rubavu
Ubwo Fireman yaririmbaga mu gitaramo cya nyuma cyo mu Ntara cyabereye i Rubavu

Mu gitaramo cya bereye muri Serena Hotel ku itariki ya 27 Nyakanga 2013, ubwo havagamo abahanzi 6, Fireman n’ikiniga cyinshi yagize ati “Ndababaye cyane peee!! Ntabwo numvaga ko navamo mbere, n’uburyo nashimishije abantu, n’uburyo nakoze ibitaramo bya live neza.”

Akomeza avuga ko ibyabaye byabaye ntacyo yarenzaho kuko ku isi ikintu cyose kije cyaba kibi cyangwa kiza umuntu acyakira.

Ati “Ubundi bavuga ko icyo uzaba ntaho kijya, wenda aya ntabwo yari amahirwe yanjye yo kugira ibyishimo mu buzima wenda ayanjye hari aho ari.”

Fireman ni umuhanzi ubarizwa mu itsinda rya ‘Tough Gangs’ ahuriyemo na Bulldogg, Jay Polly na Green P, ni ubwa mbere yari yitabiriye iri rushanwa rya PGGSS.

Fireman wasezerewe mu marushanwa ashimira Imana kuba yarabashije kwitwara neza muri aya marushanwa nubwo atakomeje
Fireman wasezerewe mu marushanwa ashimira Imana kuba yarabashije kwitwara neza muri aya marushanwa nubwo atakomeje

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • yo vayo vayo,nta kundi 2 ,hiphop iracyafite intebe ,tuff gangz big up kbs,ibikorwa byinshi, next year tuzayitwara

  • I love Tough Gang!Muhumure muzakora ibirenze ibi !

  • ariko koko nkawe utabeshye wabonaga uzarusha dream boyz,knowless,urban boyz koko vugish ukuri

Comments are closed.

en_USEnglish