“Icyo ngamije ni ukumvikana muri muzika kuruta kwimurika”- Diplomate
Noor Fasasi umuraperi uzwi cyane nka Diplomate muri muzika nyarwanda, ngo ntabwo akora muzika ku bwo kwimurika ahubwo ayikora ku bwo gushaka kumvikanisha ubutumwa abinyujije mu njyana ya HipHop.
Ni nyuma y’aho uyu muraperi yari amaze igihe kingana n’imyaka igera kuri ibiri mu gihugu cya Uganda akaza kugaruka mu Rwanda aho yahise aninjira mu mwuga w’itangazamakuru.
Diplomate avuga ko impamvu adakunze gutegura ibitaramo by’indirimbo ze ari uko adashaka kwimurika cyane. Ahubwo akavuga ko icyo gihe kizagera akajya abikora ariko hari ibyo yabanje kugeraho afite muri gahunda ze ziri imbere muri muzika ye.
Mu kiganiro yagiranye na Umuseke, Diplomate yatangaje ko afite gahunda yo kubanza agakora ibikorwa byinshi bizajya byivugira aho kwirirwa yivuga ibigwi.
Yagize ati “Icyo ngamije ni ukumvikana cyane muri muzika kuruta kwimurika kandi aka kanya umwanya wo kwitegurira ibitaramo bitewe n’ibyo nkiri gushyira ku murongo ntago uraboneka neza.
Usibye ko na nyuma y’ikumirwa ry’urusaku rw’imiziki mu Mujyi wa Kigali uretse njye n’abandi benshi ugutegurwa kw’ibitaramo kwaje kugenza maguru make muri rusange”.
Abajijwe ku irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rigiye kuba ku nshuro ya gatanu atararigaragaramo na rimwe, yavuze ko impamvu atari uko ari umuswa mu muziki ku buryo imyaka itanu yashira hajyamo abamurusha gusa.
Ati “Ntabwo naba ndi umuswa ku bunararibonye mazemo igihe muri iyi industry ya music ku buryo abana abashya baza bakajyamo imyaka yose ndaho ndeba ngo kubikora binanire.
Ntabwo nkora muzika kubera irushanwa runaka, gusa nashimira Bralirwa ku byo ikora kandi naha imbaraga abahanzi bose bari mu irushanwa kandi ibyiza biri imbere”.
Noor Fasasi akomeza asobanura impamvu yavuye muri studio ya Infinity akajya muri Touch Records Studio ko yakurikiraga producer Trackslayer kubera ko ariwe mu producer bamaze kumenyerana cyane nyuma Licklick.
Joel Rutaganda & Iras Jalas
UM– USEKE.RW
6 Comments
umusaza DPG.Komeza utsinde turakwemera
ariko mwambwiye,muli iki gihugu cyacu kuba umunyamakuru bigomba iki ???, mperuka hari ishami rya journalisme cg se andi mashami yigisha communication sociale, mwambwira aba banyamakuru bose baba barakandagijemo ikirenge ra??
Gaga ibyo mu rwanda,nako muri africa ni agatogo muvandi!diplome cg degree ni igipapuro gusa kuri benshi.harabo nzi bakora muri bank barize food science.lol ubwo na DPG ntawamurenganya nukurya iyo yirobeye mugani we
GAGA na ALINE mwisetsaaaaa.., sha se aba basore kwibyo bakora ari agahomamunywa !!!!
Umuziki urabananira ngo bamenyekane bagahitamo kwirirwa bavugira kuri radio ngo bamenyekane rero niyo mpamvu ubona aba star bacu bagifatwa nka makaritasi nuko bari ku rwego rwo hasiiii
Wajya Uganda, Kenya, Tanzanie ugasanga abaho barateye imbere cyane kuko bita ku mirimo bakora.
Kuba umunyamuziki ubu ntibisaba amashuli kabisa. Iyo uzi kumanika intoki ebyili, ukamenya kwambara amashenete, hamwe ningofero, ubundi ugatangira uvuga amagambo avanzemo igiswahili n’icyongereza na za ndagaswi ubwo uba wabaye umuhanzi ukomeye. Ibyo iyo umaze kubimenya uhita uba umunyamakuru. Naho abakiri mu mashuli ngo muli kubyiga murabeho. Jye nicururiza inyanya kandi zirantunze.
@Munyarwanda nanuko bimeze wabimenye
Comments are closed.