Digiqole ad

Icyo nashakaga nakigezeho si ukwegukana igikombe- Mico The Best

Mico Prosper (Also Known As, a.k.a: Mico The Best) ukora injyana ya Afrobeat aratangaza ko kuba yaraje mu bahanzi 5 bakunzwe mu Rwanda ari ishema kuri we ndetse no ku bandi bahanzi nabo bakora Afrobeat.

Aha Mico yariho aganira n'abanyamakuru mbere yo kurira kuri scene ngo aririmbe kuwa gatandatu nijoro kuri Stade Amahoro

Aha Mico yariho aganira n’abanyamakuru mbere yo kurira kuri scene ngo aririmbe kuwa gatandatu nijoro kuri Stade Amahoro

Mico yabwiye Umuseke ko afite ibyishimo birenze yatewe no kuza mu bahanzi batanu ari ubwo mbere yinjiye mu irushanwa rikomeye mu Rwanda.

Mico yari yabwiye Umuseke mbere ngo naza muri batanu ‘bamwitege’. Ntacyo bamwitezeho kirenze iki rero kuko yabaye uwa gatanu muri batanu, umwanya mwiza cyane kuri we, ndetse mwiza kuri benshi kuko bavuze ko awukwiriye nk’umuhanzi mushya mu irushanwa.

Mico yagize ati:’ ”Gusa nanone nifuza ko umwaka utaha ndamutse nje mu bahanzi bazitabira iri rushanwa nakwegukana igikombe. Ariko ndasabwa imbaraga nyinshi kugirango nzagarukemo kuko buri muhanzi wese arifuza kuzagaragaramo”.

Mico yongeyeho ko abahanzi bakora injyana ya Afrobeat bakwiye kwemra ko kugeza ubu ariwe ubahagarariye mu Rwanda muri iyo njyana.

Photo/P Muzogeye

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

en_USEnglish