Digiqole ad

Icyo Makanyaga avuga ku bahanzi basubiramo indirimbo zo hambere

Makanyaga Abdoul ni umwe mu bahanzi bo hambere bakunzwe n’urubyiruko cyane muri iki gihe, yatangiye ubuhanzi bwe mu mwaka wa 1968 aza kwinjira muri studio bwa mbere mu mwaka wa 1970.

Makanyaga Abdoul mi umwe mu bahanzi bo hambere bakunzwe cyane
Makanyaga Abdoul mi umwe mu bahanzi bo hambere bakunzwe cyane

Kuri we ngo asanga impaka zirirwa zivugwa ku bahanzi b’ubu basubiramo indirimbo zo hambere zitakabaye zibaho. Kuko ngo ahubwo bakabifashe nk’umurage basize aho kwirirwa bashakisha icyaca intege umuhanzi muto.

Makanyaga Abdoul avuga ko azi amategeko arengera ibihangano bye ayazi, ariko ko nta mpamvu yo guterana hejuru n’umwana abyaye kubera ko yasubiyemo indirimbo ye.

Mu kiganiro kirambuye Umuseke wagiranye na Makanyaga Abdoul, yasobanuye byinshi ku bivugwa ku bahanzi bato basubiramo indirimbo zo hambere.

Yagize ati “Kuba ibihangano byacu byo hambere bikoreshwa n’urubyiruko rw’ubu mu nyungu zarwo, mbona nta kibazo na kimwe kirimo.

Ahubwo njye nanabyishimira kuko binyereka akazi nakoze mpanga icyo gihangano cyanjye. Kubera ko iyo kiramuka ari kibi ntabwo uwo muhanzi yajyaga kwifuza kugisubiramo, ahubwo agisubiramo kubera ko yagikunze”.

Abajijwe niba amategeko arengera abahanzi bo hambere ku bihangano bya bo ayazi yose, yakomeje agira ati “Cyane rwose, amategeko andengera ndayazi ariko nta mpamvu yo kwirirwa njya mu mategeko njyanye umwana ungana n’abanjye”.

Makanyaga akomeza avuga ko nta gihangano cye ashobora kwima umuhanzi mu gihe yumva ashaka kuba yagisubiramo, apfa kuba yaje akabimusaba cyangwa niyo atabimusaba ariko agasubiramo indirimbo ye neza nta jambo ahimbye.

Abdoul wavutse ku itariki ya 27 Nzeri 1947, ngo gahunda afite mu buryo bwo kubyaza umusaruro ibihango bye byo hambere, agiye kujya azivugurura akoresheje instrumental zigezweho.

Yamenyekanye mu ndirimbo zirimo, Nshatse inshuti, Rubanda, Suzana, Ngwino umare ibicuro, n’izindi nyinshi.

Kugeza ubu ari mu bahanzi babarizwa mu nzu itunganya muzika (Label) izwi nka Kina Music, aho akorana indirimbo n’abahanzi bakunzwe muri iki gihe barimo, Dream Boys, Christopher, Knowless na Tom Close.

Reba amashusho y’indirimbo Rubanda yasubiranyemo n’abahanzi bo muri Kina Music.

[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=0V7RADujYtg” width=”560″ height=”315″]

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish