Digiqole ad

Icyo Abanyamideli basaba Perezida wa Repubulika uzatorerwa

 Icyo Abanyamideli basaba Perezida wa Repubulika uzatorerwa

Josephine Tumukunde umurika imideli.

Mu gihe u Rwanda rwitegura amatora ya Perezida wa Repubulika azaba mu ntangiro z’ukwezi gutaha, abamurika n’abahanga imideli batandukanye babwiye Umuseke ko bashima ibyagezweho mu myaka ishize, ariko ngo hari n’icyo bifuza kuri Perezida uzatorwa.

Josephine Tumukunde umurika imideli.
Josephine Tumukunde umurika imideli.

Josephine Tumukunde umurika imideli, ashimira Perezida Paul Kagame ku ruhare rwe mu guteza imbere ubuhanzi n’ibibushamikiyeho.

Ati ” Nubwo tutazi uzatsinda amatora, mbere na mbere ndashima uruhare rwa Perezida Paul Kagame, muri rusange yafashije ubuhanzi hano mu Rwanda, yafashije abahanzi mu gihe abandi batubonaga nk’ibirara cyangwa nk’ababuze icyo gukora we yafashe umwanya aratwegera, adufasha uko ashoboye.”

Tumukunde ngo yifuza ko Perezida uzatorwa yakoreza kubyagezweho, kandi agafasha abanyamideli mu buryo bw’amikoro.

Yagize ati “Azagerageze afatanyije n’inzego zitandukanye barebe uko bashora imari muri ‘fashion (imideli)’, baduhuze n’abashoramari batandukanye. Ntekereza ko hari  icyo byafasha muri rusange.”

Josette Umurerwe uhanga imideli (designer) we ashimira uruhare rwa Leta muri gahunda yo guteza imbere ‘ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda)’.

Ati ” Kugeze ubu ntacyo Leta idakora ngo idushakire iterambere, ndashima Perezida Paul Kagame wadufashije,…kugiti cyanjye nifuza ko n’umuyobozi uzatorwa yakomereza aho Kagame yari agejeje.”

Josette Umurerwe uhanga imideli .
Josette Umurerwe uhanga imideli .

Mugisha Jean Bosco nawe umurika imideli we ngo arifuza ko umuyobozi uzatorwa yafatanya n’ababishinzwe gushyiraho ikigega kihariye gishinzwe guteza imbere ibijyanye n’imideli.

Ati “Icyo namusaba nuko mu ngengo y’imari y’igihugu mubijyanye n’imyidagaduro ndetse n’umuco, hashyirwaho ikigega kihariye gishinzwe kuzamura imideli, bakatwubakira ibikorwaremezo bitandukanye birimo aho gukorera ibitaramo habugenewe hafasha abamurika imideli, ndetse ibyo byafasha n’abahanga imideli iwacu kujya bayimurikira abantu benshi.”

Mugisha Jean Bosco nawe umurika imideli asaba ko Guverinoma irushaho kubishoramo imari.
Mugisha Jean Bosco nawe umurika imideli asaba ko Guverinoma irushaho kubishoramo imari.

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish