Digiqole ad

ICK: Kwibuka jenoside ku nshuro ya 17

Institut Catholique de Kabgayi: Bibutse abazize genocide yakorewe abatutsi mu 1994

Kuri uyu mugoroba wo kuwa gatandatu taliki ya 30 mata 2011 mu ishuri rikuru gatolika rya Kabgayi habaye ijoro ryo kwibuka abazize Genocide yakorewe abatutsi mu 1994.

Muri iryo joro ryo kwibuka, mu butumwa bwahatangiwe abenshi bagiye  bagaruka ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti:
“Twibuke genocide yakorewe abatutsi mu 1994, duharanire ukuri twihesha agaciro”. Bwana DUSINGIZEMUNGU Jean Pierre uhagarariye Ibuka ku rwego rw’igihugu, mu butumwa yagejeje ku bari aho yavuze ko abanyarwanda bari bakwiye kugira ingufu bakivana mu gahinda ndetse bakagira icyizere cy’ejo hazaza heza. Yongeyeho ko ari ngombwa ko dusubira inyuma tukareba aho twari turi n’aho tugeze bityo tugafata imigambi myiza iduteza imbere, tugaharanira kwihesha agaciro kuko nta wundi  uzakaduha.

Uwatanze ikiganiro muri iryo joro ryo kwibuka Colonel MULISA Jean Bosco uhagarariye ingabo mu karere ka Muhanga, yagarutse cyane ku mutekano wa nyuma ya genocide aho kugeza ubu wifashe neza. Yasabye abari aho ku kugira uruhare mu kubungabunga amahoro. Yakomeje agira ati: “mu kwihesha agaciro duharanire iteka ko  nta gihugu cyaruta u Rwanda ndetse duharanire ukuri turandura  ingengabitekerezo ya genocide cyane cyane mu rubyiruko”.

Icyi gikorwa cyatangijwe n’urugendo rwo kwibuka. Urwo rugendo rwatangiriye muri iryo shuri rikuru rugana ku rwibutso rw’ abazize Genocide yakorewe abatusi mu 1994, ahabereye misa yo gusabira inzirakarengane zishyinguye muri urwo rwibutso.

Abanyeshuri bakora urugendo rugana ku rwibutso rwa jenoside i Kabgayi.
Abanyeshuri bakora urugendo rugana ku rwibutso rwa jenoside i Kabgayi.
Bamwe mu bagize AERG- ICk mu gikorwa cyo gucana urumuri rw’icyizere
Bamwe mu bagize AERG- ICk mu gikorwa cyo gucana urumuri rw’icyizere

Iri joro ryo kwibuka abazize genocide yakorewe abatutsi mu 1994 ryari ryabanjirijwe n’ikiganiro cyabaye ku munsi wa gatanu tariki ya 29 mata 2011 kiyobowe na Honorable Depute RWIGEMA Gonzaga  wibanze cyane mu gusobanura amateka y’u Rwanda n’intandaro ya genocide akangurira abari aho kuyirinda no kurwanya ingengabitekerezo yayo. Yakomeje avuga byimazeyo ku nsanganyamatsiko y’uyu  mwaka, asaba abanyeshuri bo muri iryo shuri rikuru kugira uruhare rugaragara kugira ngo ukuri kuganze iteka.

Paulette M.
Umuseke.com

en_USEnglish