Digiqole ad

Icibwa ry’isakaro rya fibro ciment

Mu mwaka wa 2016, nta nyubako zisakaje fibro ciment zizaba zikigaragara mu Rwanda. Ibi bikaba byaremejwe mu nama yahuje minisiteri ishinzwe ibikorwa remezo ndetse n’ abikorera ku giti cyabo kuri uyu wa kane mu rwego rwo gushakira umuti iryo isakaro rikigaraga kuri amwe mu mazu mu gihugu kandi rifite ingaruka ku buzima bw’ umuntu.

Nyuma y’aho minisiteri y’ibikorwaremezo ikoreye ubushakashatsi kw’isakaro ryo mu bwoko bwa fibro ciment, ikagaragaza aho ziherereye, ingaruka zazo n’ ibindi, kuri uyu wa kane iyi minisiteri yaganiriye n’izindi nzego zibishinzwe mu gihugu ndetse n’abikorera ku giti cyabo mu rwego rwo kumvikana kuri gahunda y’ imyaka itanu igamije guca iryo sakaro mu gihugu.

Muri iyi gahunda bakaba baremeranyejwe ko bagiye guhugura abantu ku buryo bwo gukuraho fibro ciment ndetse n’ uburyo bwiza bwo kuzishyingura kuko byagaragaye ko zigira ingaruka nyinshi mbi iyo zikuhweho nabi. uyu ni minisitiri w’ ibikorwaremezo Vincent Karega

Minisitiri Karega akaba kandi yavuze ko babonye ko hari uburyo bwiza bubiri bwo gushyingura iyi sakaro kugirango ridakomeza kwangiza ubuzima bw’ abantu na nyuma yo gukurwa ku mazu.

U Rwanda rero rukaba rwifashisha ikigo cy’ ubuziranenge, mu rwego rwo gukumira ibikoresho byinjira mu gihugu birimo amiante inakorwamo fibro ciment. Iyi amiante ikaba yaragaraweho gutera cancert yo mu myanya y’ ubuhumekero.

Claire U
Umuseke.com

 

en_USEnglish