ICC irasaba Arabie Saoudite gufata President Bashir uri i Macca mu masengesho
Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) rwasabye igihugu cya Arabie Saoudite guta muri yombi umukuru wa Sudan, Omar Al Bashar uri muri kiriya gihugu mu ruzinduko rutagafifu rwa Hajj ruri kubera i Macca.
Mu itangazo uru rukiko wasohoye mu ijoro ryakeye, ryasabye ko Arabie Saoudite ifata Omar al Bashar ikamushyikiza ruriya rukiko kuko yashyiriwe impapuro mpuzamahanga zo kumufata kubera ibyaha byibasiye inyokomuntu aregwa ko yakoreye muri Darfur muri 2009.
ICC yibukije Arabie Saoudite ko igomba gukurikiza amasezerano yashyizeho umukono nka kimwe mu bihugu bigize UN.
ICC isaba Arabie Saoudite ubufatanye nayo, igafata Bashir agashyikirizwa ubutabera kugira ngo habeho guhana ibyaha by’intambara n’ibyibasira inyokomuntu nk’uko bigaragara mu ngingo ya 1593 yavuguruwe muri 2005 isaba ubufatanye bwuzuye bw’ibihugu mu gukurikiza amasezerano ya Roma byaba byarayasinye cyangwa bitarayasinye.
Ariko kuko Arabie Saoudite itasinye amasezerano ya Roma, bizagora ICC kuyemeza ko igomba gukora ibyo iyisaba.
Abayobozi ba Sudan birinze kugira icyo batangaza kuri iri tangazo rya ICC, gusa bavuga ko nta mishyikirano Sudan igirana na ICC.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Leta ya Arabie Saoudite yahagaritse ubufatanye mu bucuruzi hagati yayo na Sudan kubera ubucuti bukomeye bugaragara hagati yayo na Iran, kandi Iran idacana uwaka na Arabie Saoudite.
Muri 2013, USA yagaragaje impungenge yatewe n’uko amato y’intambara ya Iran yageze ku cyambu ya Sudan. Ubundi USA ni inshuti ikomeye na Arabie Saoudite ariko ikagirana ibibazo bimaze igihe na Iran kubera kuyishinja gukora ibisasu bya kirimbuzi no gushotora Israel.
Muri Kanama 2013, Arabie Saoudite yabujije al-Bashir gukoresha ikirere cyayo ajya Tehran muri Iran, kandi ibi byatumwe umwuka ukomeza kuba mubi hagati y’ibihugu byombi.
Muri 2009, nibwo ICC yashyizeho impapuro mpuzamahanga zo guta muri yombi President Bashir imushinja uruhare rutaziguye mu bwicanyi bwabereye muri Darfur.
The Daily Nation
UM– USEKE.RW
5 Comments
Aho ntimwumva! ICC ni iyo isaba guta muri yombi abayobozi bo muri Afurika kubera ibyaha bakurikiranweho. Uzumve bavuga ibyo guta muri yombi G.W Bush wishe inzirakarengane muri Iraq na Afghanistan,ubu yibereye mu bikingi bye nta kibazo. Tumaze kubona ko ICC ari urukiko rwashyizweho n’ibihugu by’ibihangange bigamije gutesha agaciro abakuru b’ibihugu byo muri Afurika. Ndabona amaherezo buri muyobozi muri Afurika azajya arangiriza ubuzima bwe aho ICC izajya imwerekeza nyamara nk’abanyafurika cyane urubyiruko dukwiye guhaguruka tukamagana uru rukiko ku mugaragaro kuko nta kintu na kimwe rumariye abanyafurika. Ndatekereza ko Arabia Soudite itakora ikosa ryo gutanga uyu muperezida wa Sudan.
umvanawe ni bwowabimenya afrika yaragowe kobishe kadaffi wabonye harubibazwa none ubu tumeze nkintama zitagira umwungeri kutavuze president wakenya uzitaba urworuhanya rwurukiko mana nimbw urimana watabara afrika.
One day HE Paul Kagame stated as follow: Isi ntigira imbabazi. ubundi ati :Sibo Mana. Ibi rero nta gitangaza kibirimo kandi icyo mpanywa cyo ni uko nta Butabera Kenyatta azahabwa na ICC. . Iyo mba we nari gusaba ko haba iperereza ryigenga kuri buriya bwicanyi, rigakorwa na commission yigenga ….at 100% irimo impuguke zo muri ibyo bihugu by’ibihangange. ….raporo igashyikirizwa African court of human right. Agahamagazwa akitaba agatsinda cyangwa agatsindwa…sinon buriya ayagaragaje ko kenya EACJ. Nurwo navuze mbere nta butabera batanga this is so sad yaguye mu mutego w’abazungu. nyuma y’uko gucibwa urubanza n’abanyafrica byaba birangiye” non bis in idem” bivuga.ngo ntawe ucibwa urubanza 2 ku kintu kimwe.
Ibihugu bikize birica bigakiza. Ariko kwica nibyo bashyira imbere. Nimutange ibitekerezo ku kuntu byakemuka. ICYO MBONA: Nitugerageze gukora cyane kandi turebe uko twabana nabo gicuti. Nyuma iyo umaze kumenya umuntu umenya uko mwabana. Urubyiruko nimumenye kugenda no kubana nabo. Ibyo ntibisaba kwiga cyane gusa. GUFUNGUKA. mu bwenge. Akenshi dusa nk’aho dusinziriye kandi tugenda. Ni bibi cyane. RUBYIRUKO MUKANGUKE.KABISA.
nukuri tuguye mumutego w,umwanzi.ariwe rugigana.NIBA PRESIDA WA KENYA YITABYE URURUKIKO NTA MUPRESIDANT NUMWE RUTAZAHAMAGARA.ARIKO AFRIKA WE HARABURA IKI KOKO NGO TWIPAKURURE ABA BARUGIGANA KOKO?AKA NAGASUZUGURO.GAKABIJE,ESE BO ABO BISHE MURI ZA IRAKE,AFGANISTAN PAKISTAN LIBYA KWA DAFFI,MURWANDA GENESIDE IBA BAYIREBERA,ABANDI NABO BAYITEGUYE BANAYISHYIRA MUBIKORWA BARABACUMBIKIYE BANZE KUBAFATA,NONE BATWAYE KENYATTA KOKO?NUKURI ABA PRESIDANT BA AFRIKA NTIBAGAKWIYE GUCECEKA NGO BIRANGIRIRE AHO,HARYA UMWIZA KUBAZUNGU NUWO BAKORERAMO?UBWOSE TURAGANA HEHE?TUZIPAKURURA GUTE ABO BAGOME BABAGIZI BANABI?GUSA NDABABAYE,ARIKO NURUBYIRUKO RWA AFRIKA DUKWIYE GUFATAHO ISOMO KURIBI BINTU BIBERA MUMASO YACU?
Comments are closed.