Ibyo wamenya kuri shampiyona y’u Rwanda yo gusiganwa ku magare
Abanyarwanda bakina imbere mu gihugu n’abakina hanze mu mukino w’Amagare bakereye guhatanira shampiyona y’u Rwanda ibemerera kumara umwaka wose bakinana ‘Jersey’ iriho ibendera ry’u Rwanda.
Mu mpera z’iki cyumweru tariki 24 na 25 Kamena 2017 nibwo ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda riteganya shampiyona y’u Rwanda izakinwa mu masiganwa abiri.
Mu kwezi kwa Kamena ibihangange mu mukino wo gusiganwa ku magare biba byasubiye mu bihugu byabo. Abanyarwanda babigize umwuga nabo bageze mu Rwanda. Barimo; Valens Ndayisenga ukina muri Tirol Cycling Club yo muri Autriche na Adrien Niyonshuti wa Team Dimension Data for Qhubeka yo mu Butaliyani.
Shampiyona y’u Rwanda y’uyu mwaka izatangira ku wa Gatandatu tariki 24 Kamena 2017, i Nyamata, mu Karere ka Bugesera. Bazasiganwa n’igihe umuntu ku giti cye (Individuel Time Trial) ku ntera ya 41,8 km mu bagabo, naho mu abakobwa n’ingimbi ni 25 km.
Ikiciro cyo gusiganwa mu muhanda nk’ikipe kizakinwa ku Cyumweru tariki 25 Kamena 2017. Abakinnyi bazahaguruka i Ngoma basorezwe i Kigali babanje kuzenguruka umujyi inshuro zirindwi. Ni isiganwa rya mbere rirerire mu mateka ya shampiyona y’u Rwanda kuko ni intera ya 187km.
Mu bagore n’ingimbi bazasiganwa intera ya 99.5km kuko bazakora urugendo rwa Ngoma-Kigali bahite basoza.
Uwegukanye shampiyona y’u Rwanda umwaka ushize Uwizeyimana Bonaventure ntabwo azitabira iy’uyu mwaka kuko ari muri Canada mu masiganwa atandukanye n’ikipe ye ‘Lowest Rates Cycling Team’.
Mugisha Samuel ukina muri Team Dimension Data nawe ntazitabira kuko akomeretse ukuboko muri Giro d’Italia, isiganwa rizenguruka Ubutaliyani yitabiriye muri uku kwezi.
Uzatwara shampiyona y’u Rwanda azasimbura Bonaventure Uwizeyimana mu kwambara umwenda utamirije ibendera ry’u Rwanda, mu masiganwa y’imbere mu gihugu na mpuzamahanga.
Abakinnyi bazitabira shampiyona y’u Rwanda mu bagabo
Roben NGABO
UM– USEKE