Digiqole ad

Ibyo ukwiye kumenya kuri ‘Special Economic Zones’ mu Rwanda (Igice cya V)

Mu nkuru enye (4) ziheruka, twabagejejeho amavu n’amavuko ya gahunda y’ahantu hihariye h’ubukungu mu Rwanda (Special Economic Zones), icyo hagamije, icyo hazakora, ikigamijwe kugerwaho ndetse n’ibindi birebana y’Urwego rushinzwe ahantu hihariye h’ubukungu mu Rwanda. Ubu turabagezaho imikorere ya bene aha hantu n’uko igenzurwa. 

John Sendahangarwa umuyoboziw w'urwego rugenzura
John Sendahangarwa umuyoboziw w’urwego rugenzura Special Economic Zones Authority of Rwanda (SEZAR)

Mu karere u Rwanda nicyo gihugu cyonyine gifite ahantu hihariye h’ubukungu

Kugeza ubu, Kigali Special Economic Zone niho hantu honyine hihariye h’ubukungu mu karere, hari imishinga yo gukwirakwiza bene ibi bikorwa mu gihugu hose.

Ahantu hihariye h’ubukungu i Kigali hagizwe n’ibice bibiri. Igice cya mbere cyubatse kuri hegitari 98 z’ubutaka, ibibanza byose byamaze gufatwa, abashoramari bagera kuri bari hafi kugera ku 100  nibo babifashe, biri ahantu hatunganijwe neza kandi bifite ibyangombwa byose; imihanda myiza, amazi, amashanyarazi, internet n’ibindi byose ku kigero gihagije. Abashoramari bafashe ibi bibanza ku kigero cya 80% baracyari kubaka ibijyanye n’ibyo bazakoreramo.

Inganda zirenga 25 zarimutse ziva ahahoze inganda i Gikondo mu gishanga, zigana muri ahabugenewe i Masoro, itsinda rya mbere ry’inganda icyenda zubatse hagati mu mwaka wa 2013 izisigaye zikurikiraho nyuma gato.

Kwimura izi ndanga zahoze i Gikondo mu gishanga ni umugambi wo kugirango inganda zisanzwe mu gihugu nazo zibone muri iyi politiki nshya igamije kuvugurura no guteza imbere inganda mu Rwanda. Benshi mu bashoramari bo batangiye gukorera aha hantu hihariye i Masoro.

Urwego rushizwe ahantu hihariye h’ubukungu mu Rwanda – SEZAR, rwemeza ko imirimo yose yo kunoza aha hantu iri kugenda neza.

Ahantu hihariye h’ubukungu i Kigali hahereye i Masoro mu mujyi wa Kigali hubatswe ngo habashe inganda nini n’iziciriritse, inganda nini cyane, amazu manini cyane yo kubika ibicuruzwa, amazu manini abika ibikoresho byo mu nganda, inganda z’iby’ubukerarugendo no gutanga serivisi, ibijyanye n’ikoranabuhanga ndetse n’iby’ibarurishamibare.

 

Ahantu hihariye h’ubukungu mu Rwanda hacunzwe hate?

Muri rusange, Urwego rushizwe ahantu hihariye h’ubukungu mu Rwanda – SEZAR rugaragaza ko ibi bikobwa bicunzwe neza, cyane cyane bigizwemo uruhare n’abafatanyabikorwa bose.

Ubuyobozi bw’ Urwego rushizwe ahantu hihariye h’ubukungu mu Rwanda ni urwego rwigenga rushinzwe igenamigambo ry’iki gikorwa, gutegura ubutaka buzashyirwaho ahantu hihariye h’ubukungu, guhuza no gukorana n’inzego za Leta, gutanga ibyangombwa ku bifuza gukorera aha hantu habugenewe, kugenzura imikoreshereze n’iyubahirizwa ry’amategeko n’ibyemeranyijwe n’abashoramari bahakorera. Ubuyobozi bw’uru rwego ubu ni “Special Economic Zones Authority of Rwanda (SEZAR)”.

Inganda z'abashoramari mpuzamahanga zitandukanye zatangiye kuhakorera
Inganda z’abashoramari mpuzamahanga zitandukanye zatangiye kuhakorera

Urwego ngenzuramikorere rw’imirimo ikorerwa muri  za Zone;

Amategeko agenga ahantu hihariye h’ubukungu yorohereza umushoramari ushaka kuba we ku giti cye nyiri ikibanza akoreramo, kucyubakamo ibyo ashaka bijyanye n’ibikorerwamo, akiyubakira ibyo bikorwa remezo.

Muri Kigali Special Economic Zone, bene uyu aba ari nawe waguze (nyiri ubutaka) unirengera byose bibukorerwaho akaniyumvikanira n’undi wakwifuza kubukoreraho.
Uwubaka  Zone

Umuntu  ku  giti  cye cyangwa  ikigo  gifite  ubuzima  gatozi  ufite uruhushya rwo gushyiraho no gutunganya Zone yose cyangwa igice cyayo hakurikijwe iri tegeko n’amabwiriza abigenga;

 

Ucunga  Zone

Umuntu  ku  giti  cye cyangwa  ikigo gifite ubuzima gatozi wemerewe gucunga  Zone  hakurikijwe  iri  tegeko n’amasezerano agirana na  SEZAR; Uyu ukorera abandi agomba kuba afite uburenganzira nk’uwemerewe kuhakorera ahabwa na cya kigo gishinzwe ibyanya byihariye by’ubukungu mu Rwanda, SEZAR.

 

Ukorera muri Zone

Umuntu ku giti cye cyangwa  ikigo gifite ubuzima gatozi wemerewe kugira  ibikorwa  muri  Zone  cyangwa  mu  gice cyayo  hakurikijwe  iri  tegeko  n‟ibikubiye  mu mazerano  yagiranye  n’ucunga  Zone  hamwe  na SEZAR.

 

Aha hantu haratunganye ku ndanga n'ibijyana nazo
Aha hantu haratunganye ku ndanga n’ibijyana nazo

Ubufatanye ku kugera ku ntego 

Urwego rushizwe ahantu hihariye h’ubukungu mu Rwanda – SEZAR rukeneye ubufatanye no gukorera hamwe n’abandi bagenerwabikorwa mu nshingano zarwo zo kwihutisha no kuvugurura ubukungu bw’u Rwanda.

Byitezwe ko mu 2020 umusanzu ukomeye ku kuzamura umusaruro w’ubukungu bwa buri munyarwanda (GDP) uzaba watanzwe n’aha hantu hihariye h’ubukungu n’imirimo ishamikiyeho.

Kugirango ibi bigerweho, abafatanyabikorwa bose n’inzego za Leta n’izindi zigenga zirasabwa gufasha Urwego rushizwe ahantu hihariye h’ubukungu mu Rwanda mu murimo ukomeye wo gushyira mu bikorwa iyi gahunda y’ahantu hihariye h’ubukungu.

Mu gihe bitagenze gutyo hazabaho gukerereza no kugenza buhoro uyu mushinga w’ingirakamaro cyane ku bukungu bw’igihugu.

Mu gihe ubufatanye bubayeho hazabaho koroshya cyane ibyasaba guca mu nzira ndende habeho kuhabanya umwanya watakaraga mu gushakira ibyangobwa  ahatandukanye bitume ubukungu butera umbere maze mu byose  biganishe ku ntego z’imbarutabukungu no guhashya ubukene u Rwanda rwiyemeje.

Hari umwanya munini wo kwagura aha hantu hihariye h'ubukungu
Hari umwanya munini wo kwagura aha hantu hihariye h’ubukungu
Hari umwanya munini wo kwagura aha hantu hihariye h'ubukungu
Hari umwanya munini wo kwagura aha hantu hihariye h’ubukungu

Soma igice cya mbere cy’iyi nkuru
Soma igice cya kabiri cy’iyi nkuru
Soma igice cya gatatu cy’iyi nkuru
Soma igice cya kane cy’iyi nkuru

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish