Digiqole ad

Ibyiringiro by’ abizera, Zaburi 125:1

Zaburi 125:1 Abiringiye Uwiteka bameze nk’ umusozi wa Siyoni utabashika kunyeganyezwa, Ahubwo uhora uhamye iteka ryose.

Intego: Ibyiringiro by’ abizera.

Dufite ibyiringo bitadukoza isoni Tito 2:13 havuga ngo: Dutegereje ibyiringiro by’ umugisha ari byo kuzaboneka k’ ubwiza bwa Yesu.

Ari nta byiringiro dufite ntabwo twabaho ubuzima nk’ubwo tubaho; twakora nk’ibyo abandi bose bakora ariko impamvu tudakora ibyaha ni uko twiringiye Imana kandi tuzajya no mw’ ijuru.

1Timoteyo 4:9-10 Havuga ngo: Iri jambo ry’ibyiringiro rikwiye kwemerwa rwose: Kuko impamvu tugoka tukarwana nuko twiringiye Imana ihoraho ariyo mukiza w’ abantu ariko cyane cyane w’abizera. Impamvu turwana na kamere y’ umubiri ntitubeshye nk’ abandi, ntidukore nk’ ibyo ab’ isi bakora ni uko twiringiye Imana. Ibyiringiro byacu ni Yesu kandi umwiringira ntazanyeganyezwa na hato.

-Ibinyeganyeza abantu b’ Imana birahari ni byinshi ariko kuko twiringiye uwanesheje byose natwe tuzagenda tunesha. Kuko uwo twiringiye yanesheje rero kura amaso ku bibazo uyashyire k’ukemura ibibazo.

-Hari ubwo usanga abantu banze kwiringira Imana ugasanga imitima yabo yiringiye ibindi cyangwa abantu, ariko kuko badahoraho cyangwa babasha guhinduka ejo bikakugora. Wakwiringira ubutunzi ejo bukagenda, wakwiringira ubuzima bugahinduka ariko uwiringiye Imana ntazakorwa n’ isoni iyo ikinze ntawakingura, ikinguye ntawakinga niyo ifite ijambo rya nyuma ku buzima bwawe.

-Rimwe i Baburoni umwami yashinze igishushanyo ategeka abantu ko bagisenga, ariko hari abasore 3 banze kugisenga Daniyeri 3:19-27 Umwami arabahamagara arababaza ati ni iyihe Mana mwiringiye yabakura mu maboko yanjye? Bati: Imana twiringiye n’ubwo itadukiza nta mpamvu yo gusenga ibishushanyo; kandi koko usomye inkuru neza irangira Imana yabakijije umuriro ugurumana : ntacyo babaye kuko Umwana w’ Imana yabanye nabo mu mumuriro. Nkwifurije ko Imana yabana nawe mu bibazo byawe niba ariyo yonyine wiringiye.

Hari abantu banga kwiringira Imana bafite ubutunzi bakena bakabona kuyiringira ariko: niba ukiri muto, ukaba ukiri muzima, abantu bakigukunda, utarasaza ngusabye ko wakwiringira Imana kuko niyo yonyine idahinduka na rimwe. “Wibuke umuremyi wawe iminsi mibi itaraza ubwo uzajya uvuga uti sinejejwe nabyo”. Umubwiriza 12

Birashoboka ko abakagufashije aribo baguca intege , birashoboka ko abakagufashe mu mugongo aribo bakubereye ikigeragezo, birashoboka ko wageragerejwe no mu nzu y’ Imana ugakomereka ariko humura Yesu ntahinduka kura amaso ku bantu uyashyire k’ushobora byose, we ntahinduka nk’ abantu.

We kugira ibyiringiro bivanze ngo uyu munsi ube wiringiye Imana ejo abantu. Siko bigomba kuba ahubwo ukundishe Imana umutima wawe wose n’ ubwenge bwawe bwose n’ imbaraga zawe zose.

Mwari kumwe na Pastor Desire ubakunda akabifuriza amahoro y’ Imana.Hari igitekerezo watanga kuri ubu butumwa, cyangwa wifuza gusengerwa byumwihariko, cyangwa wafashijwe wifuza ko twakoherereza ubundi butumwa wasura www.agakiza.org ukatwandikira:

Pastor Désiré HABYARIMANA

en_USEnglish