Ibyemezo by’Inama y’Abaministre;Mme Uwamariya Odette yasimbuye Dr Kirabo Kacyira
Kuwa gatanu tariki ya 04 Ugushyingo 2011, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.
Mu izina ry’Abagize Guverinoma, Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe, HABUMUREMYI Pierre Damien, yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME, agaciro amaze kugeza k’u Rwanda muri Politiki mpuzamahanga nkuko byagaragaye mu Nama y’Abakuru b’Ibihugu n’aba za Guverinoma bigize Umuryango wa Commonwealth, yabereye i Perth muri Australia kuva itariki ya 28 kugeza ku ya 30 Ukwakira 2011.
1. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 14/10/2011, imaze kuyikorera ubugororangingo.
2. Inama y’Abaminisitiri yemeje gahunda ya Guverinoma izagezwa mu Nteko Ishinga Amategeko.
3. Inama y’Abaminisitiri yasuzumye raporo y’ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri zabaye mu gihembwe cya mbere cy’umwaka w’ingengo y’imari wa 2011/2012 isaba kwihutisha ibitaramara gushyirwa mu bikorwa.
4. Inama y’Abaminisitiri yishimiye umwanya u Rwanda rwagize muri Raporo yakozwe na Banki y’Isi mu rwego rwo korohereza ubucuruzi n’ishoramari “Doing business report” ishyigikira ingamba zateguwe mu rwego rwo kurushaho gutera intambwe mu korohereza abacuruzi n’abashoramari mu Rwanda.
5. Inama y’Abaminisitiri yemeje raporo z’ishyirwa mu bikorwa inatanga amabwiriza yo kwihutisha gahunda zikurikira:
– Raporo y’ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga wa “Spectrum Management and Monitoring System Project” (SMMS-Project);
– Raporo ku buryo bunoze bwo gucunga ibikorwa remezo bikoreshwa mu Itangazamakuru n’ Isakazabumenyi mu Ikoranabuhanga/ Progress report on the Operationalization of Government of Rwanda (GoR) ICT Infrastructures;
– Raporo ku mushinga wo Kugira Kaminuza imwe y’Igihugu mu Rwanda;
6. Inama y’Abaminisitiri yemeje Inyandiko za Politiki, Gahunda n’Ingamba zikurikira:
– Inyandiko y’umushinga wo gushyiraho Ikigo cy’Ubushakashatsi mu by’Imihindagurikire y’Ibihe mu Rwanda ku bufatanye na Kaminuza ya Massachussets muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,
– Inyandiko y’amasezerano hagati ya Leta y’u Rwanda n’Ikigo cyo muri Suwede gishinzwe ingufu “ SWEDISH Energy Agency (SEA)” yerekeranye no kugurisha imigabane ava mu bikorwa bigamije kugabanya imyuka ihumanya ikirere -Emission Reduction Purchase Agreement (ERPA);
– Inyandiko yerekeranye n’itangwa ry’isoko ry’agaciro ka miliyari 80 ryo kubaka kilometero 66 (66km) zo ku muhanda mpuzamahanga (multinational road) Bujumbura-Rubavu (lots 4 and 5); Matyazo – Karongi.
7. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imishinga y’Amategeko ikurikira :
– Umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza amasezerano ya “African Charter on Statistics” yashyiriweho umukono i Addis Ababa ku wa 04/02/2009;
– Umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza “Accession for Rwanda to the Africa Rice Center”;
– Umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza amasezerano ya EAC agamije ubuhuzabikorwa bwa Politiki y’Ububanyi n’Amahanga.
8. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka ya Minisitiri w’Intebe akurikira :
– Iteka rya Minisitiri w’Intebe rivana Ikibanza n° 2445 mu mutungo rusange wa Leta rikagishyira mu mutungo bwite wayo giherereye mu Akagari ka Rwebeya, Umurenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru.
– Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyira mu Kiruhuko cy’izabukuru: Bwana MWENEDATA Epaphrodite: Umuyobozi wa tekiniki mu Kigega cy’Igihugu cyo Gusana Imihanda;
– Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera guhagarika akazi mu gihe kitazwi: Bwana NSENGIYUMVA Yussuf : Umuyobozi ushinzwe kurwanya akarengane,ruswa n’ibindi byaha biyishamikiyeho mu Biro by’Umuvunyi;
– Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera guhagarika akazi mu gihe kitazwi :Bwana SEBAGABO Muhire Barnabé: Umuyobozi w’Igenamigambi, Ivugurura no Guteza Imbere ubushobozi bw’abakozi ba Leta muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo.
9. Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka ya Minisitiri akurikira :
– Iteka rya Minisitiri ryerekeye ibisabwa mu gutumiza no gucuruza intambi zikoreshwa mu bucukuzi bwa mine na kariyeri no mu bikorwa remezo mu Rwanda;
– Iteka rya Minisitiri rigena uburyo ishyirahamwe ry’iterabwoba rihagarikwa n’uburyo icyemezo cy’iryo hagarikwa kijuririrwa.
10. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya abayobozi bakurikira:
Muri PEREZIDANSI
– Dr. Jean Paul KIMONYO: Coordinator and Advisor of NEPAD Implementation
– Bwana KAMUHINDA Serge: Umuyobozi w’Agateganyo wa SPU (Ag Head of the Strategy and Policy Unit)
Muri PRIMATURE
–Bwana Anthony NGORORANO: Umujyana Mukuru mu by’Ubukungu muri serivisi za Minisitiri w’Intebe
Mu NTEKO ISHINGA AMATEGEKO, UMUTWE W’ABADEPITE
– Bwana HATUNGIMANA Justin: Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubushakashatsi n’Igenamigambi 4
Mu NTARA Y’IBURASIRAZUBA
–Madamu UWAMARIYA Odette: Guverineri
Muri MINAFFET
– Bwana HABIMANA Augustin yasabiwe guhagararira u Rwanda I Bujumbura mu Burundi nka Ambasaderi
– Ambasaderi Ben RUGANGAZI yasabiwe guhagararira u Rwanda i Dar- Es –Salaam muri Tanzaniya nka High Commissioner.
– ACP Jimmy HODARI: Police Attaché i New York muri Leta zunze Ubumwe za Amerika;
Muri MINICOM
– Madamu KALIZA KARURETWA: DG/ Trade & Investments
– Bwana Alex RUZIBUKIRA: DG/Industry &SME Development
– Bwana Jean Louis UWITONZE: DG/Planning, Monitoring &Evaluation
Muri MINEDUC
1. UMUTARA POLYTECHINC
Dr. GASHUMBA James: Rector
MBUGUJE Ngabo Emery: Vice Rector ushinzwe Imari n’Ubuyobozi
Inama y’Ubuyobozi /Board of Directors
– Dr Thomas KIGABO
– Madamu Antonia MUTORO
– Bwana ASIIMWE Theodore
– Madamu ISIBO Tona
– Bwana KARURANGA Canisius
– Madamu UZAYISENGA Bellancilla
2. Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR)
Prof. Manasseh MBONYE: Vice Rector ushinzwe Amasomo
3. Ishuri Rikuru ry’Amabanki n’Icungamutungo (SFB)
Madamu Liliane UWERA IGIHOZO: Vice Rector ushinzwe Imari n’Ubuyobozi
4. ISAE-Busogo
Dr. Laetitia NYINAWAMWIZA: Vice Rector ushinzwe Amasomo
5. KIE
Prof. Wenceslas NZABALIRWA: Vice Rector ushinzwe Amasomo
6. KIST
Inama y’Ubuyobozi /Board of Directors
– Dr. GASINGIRWA Marie Christine
– Eng. NYIRISHEMA Patrick
– Eng. MUHIZI Robert
– Bwana KABOGOZA Innocent
– Dr. RUZIBIZA Stanislas
7. Tumba College of Technology
Eng. Pascal GATABAZI: Principal
8. Rwanda Education Board (REB)
Inama y’Ubuyobozi /Board of Directors
– Fr. RUTAGANDA, Chairperson
– Madamu Louise KARAMAGA, V/Chairperson
– Bwana John RUTAYISIRE, Secretary
– Bwana Francois RWAMBONERA
– Bwana Joseph RWAGATARE
– Madamu Florence KANEZA
– Sr. Annonciata MUKAMINEGA
9. Climate Observatory Secretariat
– Bwana NKUSI Alfred : Coordinator
– Bwana NKUSI Julius : Technical Expert
– Bwana RUGAMBA Vianney : Financial Expert
Muri MINECOFIN
1. Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA)
Inama y’Ubuyobozi /Board of Directors
– Bwana GASAMAGERA Benjamin, Chairperson
– Bwana MUNYANGEYO Theogene
– Madamu UWASE Peace
– Madamu RUGIRA Alice
2. Rwanda Stock Exchange Board
Madamu RWAKUNDA Amina: Government Representative
3. Rwanda Social Security Board (RSSB)
Inama y’Ubuyobozi /Board of Directors
– Dr. NTEZIRYAYO Faustin , Chairman
– Madamu Viviane KAYITESI, Vice chairman
– Bwana Elias BAINGANA
– Madamu Anna MUGABO
– Bwana Eric MANZI
– Madamu NDENGEYINGOMA Louise
– Dr. HATEGEKIMANA Theobald
4. Ikigega Nyafurika cy’Ubwishingizi n’Ubutwererane mu by’ Ubukungu (FAGACE)
Inama y’Ubuyobozi /Board of Directors 7
Bwana HATEGEKIMANA Cyrille: Government Representative
5. BNR
Inama y’Ubuyobozi /Board of Directors Bwana RUGWABIZA Leonard
6. Capital Market Authority Board
Inama y’Ubuyobozi /Board of Directors
– Bwana RUGENERA Marc, Chairperson
– Madamu RWIGAMBA Molly, V /Chairperson
– Bwana MUNYESHYAKA Vincent
– Bwana MURAMIRA Gregoire
– Madamu ZIMURINDA Henriette
– Madamu MUKANKURANGA Yvonne
– Bwana UFITIKIREZI Daniel
7. Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare
Bwana HABIMANA Dominique: Umuyobozi ushinzwe Ibarurishamibare, Ubushakashatsi no gutangaza ibyavuye mu bushakashatsi.
Muri MIGEPROF Inama y’Igihugu y’Abana / National Commission for Children Madamu NYIRAMATAMA Zaina: Umunyabanga Nshingwabikorwa/Executive Secretary Inama y’Abakomiseri/Board of Commissioners
– Bwana NGABONZIZA Damien, Chair
– Madamu MURUNGI Peace, V/Chair
– Madamu MUKAMWEZI Leoncie
– Dr. NGABO Fidel
– Madamu NIRERE Madeleine
– Dr. GATWA Tharcisse
– Sister M. Juvenal MUKAMURAMA
Muri MININFRA – Bwana KAMANZI James: Umunyamabanga Uhoraho
– Rwanda Transport Development Agency (RTDA) Inama y’Ubuyobozi /Board of Directors
– Dr. MBEREYAHO Leopold, Chairperson
– Madamu MUSHIMIYIMANA Eugenie, Vice Chairperson
– Madamu UWANZIGA MUPENDE Liliane
– Bwana NSENGIYAREMYE Christophe
– Madamu RUZIBIZA Stephen
– Madamu UWABABYEYI Josephine
– Bwana SESONGA Benjamin
Muri MINISANTE Rwanda Biomedical Center (RBC)
1. Inama y’Ubuyobozi /Board of Directors
– Bwana Peter DROBAC, Chairperson
– Madamu KAYITESI Usta, Vice Chairperson
– Bwana Michael FAIRBANKS
– Bwana NGIRABEGA Jean de Dieu
– Madamu BAVUMA M. Charlotte
– Madamu NYIRAZINYOYE Laetitia
– Dr. Clet NIYIKIZA
2. Heads of Division
Madamu NAHIMANA Marie Rosette : Head of Division Non Communicable Diseases (NCDs) 9
Bwana NYEMAZI Jean Pierre: Head of Division Planning, Monitoring & Evaluation
Muri MINAGRI
1. National Agriculture Export Board (NAEB)
Inama y’Ubuyobozi /Board of Directors
– Bwana Jean Jacques MBONIGABA, Chair
– Bwana Tony NSANGANIRA
– Bwana Vijith JAYASEKERA
– Bwana Jean MUNYEMANA
– Bwana Emy CAMARADE
– Madamu Beatrice UWUMUKIZA
– Madamu Alice TWIZERA
Head of Corporate Service: Madamu Janet BASIIMA
2. Rwanda Agricultural Board (RAB)
Inama y’Ubuyobozi /Board of Directors
– Dr. Nicolas HITIMANA, Chairperson
– Madamu Francine TUMUSHIME, V/ Chairperson
– Bwana Charles KAYUMBA
– Bwana Daniel RUKAZAMBUGA
– Madamu Adrienne MUKASHEMA
– Bwana Anecto KAYITARE
– Madamu Esperance MUKAMANA
Head of Corporate Services: Madamu Violet NYIRASANGWA
Muri MIJESPOC
– Madamu BATETE MUKUNZI Redempter: Umuyobozi w’Ishami ry’igenamigambi, no gukurikirana ibikorwa.
– Bwana MAKUZA Laurent Thecle : Umuyobozi ushinzwe guteza imbere umuco
– Bwana NZABONIMANA Guillaume Serge : Umujyanama wa Minisitiri
11. Mu bindi
a) Minisitiri w’Ubutabera/Intumwa Nkuru ya Leta yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko abaharabika u Rwanda bakoresha ubutabera bagenda batsindwa. Koko rero :
– Mu Rukiko rwa Oklahama, Prof. Peter ERLINDER n’abo bafatanyije batsinzwe urubanza bari barezemo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, urwo rukiko rufata icyemezo ko ibirego byabo nta shingiro bifite, rumuhanaguraho ibirego byose yaregwaga.
– Urukiko rwa European Court of Human Rights Bwana AHORUGEZE Sylvelle yari yajuririyemo, rwafashe icyemezo cyo kumugarura mu Rwanda rushingiye ku iperereza rwakoze ryemeza ko nta kintu na kimwe kerekana ko Inkiko zo mu Rwanda zitigenga cyangwa ko zibogamye.
Iby’uko Inkiko zo mu Rwanda zigenga bihagije kandi zitabogamye byanemejwe n’Ibihugu bya Suwede, Norvege n’Ubuhorandi muri urwo Rukiko.
– Urukiko Mpanabyaha rwa Arusha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) rushyigikiye ko UWINKINDI Jean yakoherezwa kuburanira mu Rwanda kuko narwo rushingiye ku iperereza rwakoze ryerena ko Ubutabera bw’u Rwanda bwigenga kandi ko bufite ubushobozi buhagije.
b) Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko i Kigali kuva itariki ya 08 Kugeza ku ya 09 Ugushyingo 2011 hazabera Inama Mpuzamahanga y’Abakuru b’Ibihugu n’aba za Guverinoma izaganira ku byo guteza imbere uburyo bwo gucyemura amakimbirane mu mahoro higirwa k’urugero rw’u Rwanda /Conflict Peace building in Africa, the experience of Rwanda.
c) Minisitiri ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku wa mbere tariki ya 7 Ugushyingo 2011 muri Lemigo Hotel i
Kigali hazizihirizwa Umunsi Mukuru w’Itangazamakuru muri Afurika. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “ Kubaka Itangazamakuru rikomeye rishishikara, ritunganye kandi ryisanzuye mu Rwanda“
d) Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko, ku itariki ya 18 Ugushyingo 2011 i Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba hazabera umuhango wo gutanga ibihembo ku mashuri yabaye indashyikirwa mu marushanwa yakoreshejwe ajyanye no kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Ubuziranenge “ International Standards – creating confidence globally“
e) Minisitiri ushinzwe Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko, guhera ku wa 4 kugeza ku wa 11 Ugushyingo 2011 ari icyumweru cyahariwe Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba. Insanganyamatsiko ni “ Banyarwanda, Banyarwandakazi dusobanukirwe nagahunda z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba“. Muri icyo cymweru, abanyarwanda bazasobanurirwa ibijyanye na gahunda z’uwo muryango ndetse n’inyungu u Rwanda ruwuvanamo.
f) Minisitiri w’Umutungo Kamere yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku ku wa 19 Ugushyingo 2011 u Rwanda ruzifatanya n’Ibindi bihugu by’Isi kwizihiza umunsi w‘Amashyamba ku Isi. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni “ Amashyamba, ishingiro ry’Iterambere rirambye“. Kuri uwo munsi hazaterwa ingemwe z’ibiti zigera kuri 67,840,000.
g) Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Igihembwe cy’Ihingwa 2012 A cyagenze neza mu Ntara zose z’Igihugu. Ubuso bwahinzweho ibigori ni 103%, ibishyimbo 132%. Ubuhinzi bw’ingano, ibirayi, n’imyumbati nabwo bukomeje kugenda neza kugeza muri uko kwezi ku Ugushyingo 2011.
Yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri kandi ko uruzinduko yakoreye mu Gihugu cy’Ubuhinde rwagenze neza. Abashoramari bo mu gihugu cy’Ubuhinde biyemeje gushora imari mu Rwanda mu rwego rw’ingufu, ubukerarugendo, ibikorwa remezo, ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, uburezi, ubuzima n’inganda.
h) Minisitiri w’Ibikorwa remezo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko uruzinduko yagiriye mu Gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva ku itariki ya 17 kugeza ku ya 21 Ukwakira 2011 rwagenze neza. Abashoramari bo muri icyo gihugu biyemeje gushora imari mu bijyanye n’ingufu, ubwubatsi, ubuhinzi bw’ikawa n’ibindi bikorwa binyuranye.
i) Minisitiri w’Urubyiruko, Siporo n’Umuco yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Umunsi Mukuru w’Intwali uzizihizwa mu Gihugu cyacu kuwa 01 Gashyantare 2012 ku rwego rw’umudugudu mu Gihugu hose. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni “ Duharanire Ubutwari, duhashya ihohoterwa rikorerwa abana“.
Yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri kandi ko kuva ku itariki ya 20 kugeza 26 Ugushyingo 2011 mu Rwanda hazabera Isiganwa ry’Amagare. Isiganwa ry’amagare ku rwego rwa Afurika rizabera i Asmara muri Eritereya guhera ku wa 08 kugeza ku wa 13 Ugushyingo 2011. Muri iryo siganwa u Rwanda ruzahagararirwa n’abagabo 6 n’umugore 1.
Yanayimenyesheje kandi ko irushanwa ry‘umukino w’intoki w’abamugaye rizaba ku va ku itariki ya 24 kugeza ku wa 27 Ugushyingo 2011 azitabirwa n‘amakipe agera kuri 9 yo mu bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara. Yamenyesheje kand ko imikino yo guhatanira igikombe cya CECAFA ku makipe y’abakuru kizabera i Dar es salaam mu gihugu cya Tanzania guhera ku wa 24 Ugushyingo kugeza ku wa 4 Ukuboza 2011.
Yayimenyeshe na none ko guhera ku itariki ya 07 kugeza ku ya 22 Ugushyingo i Kigali (muri Cercle Sportif mu Rugunga) hazabera irushanwa ry’umukino wa Tennis ryitwa IT F MEN’s Future 2011 ryateguwe n’ishyirahamwe mpuzamahanga rya Tennis rifatanyije na faderation y’umukino wa Tennis mu Rwanda.
MUSONI Protais
Minisitiri ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri.
9 Comments
“Raporo ku mushinga wo Kugira Kaminuza imwe y’Igihugu mu Rwanda” nkumwe mu basomyi b’umuseke mbasabye kudukurikiranira mu kadevelopa(developer) iyi nkuri. murakoze
ishya n’ihirwe bayobozi mwahawe inshingano mu bigo bitandukanye.
Mwadusobanurira kurushaho ibijyanye n’umuhanda BUJUMBURA -RUBAVU.Ko muvuga ko ari ugukora 66 km,ubwo ni ukuva he kugera he?
Twabisabiraga kuzashiraho bureau de surveillance zizi icyo zikora kugirango utazubakwa nk’indi yose.
KIRABO afite uwuhe mwanya, naho uwasimbuwe muri sfb we yahawe uwuhe mwanya? murakoze kumakuru acukumbuye mutugezaho.
Abanyarwanda dukwiye kwikuramo ibitekerezo bishaje, byokumva ko umuntu uvuye ku mwanya agomba guhabwa undi. Kuki se atajya gukora ibindi bifitiye igihugu n’ abagituye akamaro? Kuki se atajya kwikorera? Ntabwo twakomeza kumva ko umuntu wageze mu myanya yo hejuru agomba kuyigumamo, cyangwa ngo yimurimwe mu yindi nkayo. Imitekerereze yo kumva ko uwageze hejuru atagomba kuvayo sibyo rwose.Ex. Bill Clinton afite Foundation itegamiye kuri Leta ifasha (NGO) G. Bush nawe ni uko, Mandela, ….
we would like to thank that minister meeting for well decisions that are made for rwandese.
so keep on gathering what is best for us.
Kabera erasito afite uwuhe mwanya?
rwose imihanda barayubaka myishi kandi nibyiza mwiterambere ariko bagire suivi kuko barayiba cyane kandi bigira ingaruka mbi kubawukoresha nabaturage bose.byababyiza uruko inama yabaministre yazajya ivugaimpamvu bahagaritse umuyobozi kugirango habe transparense