Digiqole ad

Inama y’abaminisitiri kuwa 20 Mata

Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yateraniye muri village urugwiro ku wa 20/04/2011

Ejo kuwa gatatu tariki ya 20 Mata 2011, Inama y‟Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.

Inama y‟Abaminisitiri yatangiye yifuriza imirimo myiza Umunyamabanga Mukuru mushya w‟Umuryango w‟Ibihugu bya Afurika y„Iburasirazuba Dr SEZIBERA Richard wari Minisitiri w‟Ubuzima, imwizeza ko Guverinoma izakomeza kumuba hafi muri iyo mirimo mishya.

1. Inama y‟Abaminisitiri yemeje Imyanzuro y‟Inama y‟Abaminisitiri yo ku itariki ya 30/03/2011, imaze kuyikorera ubugororangingo;

2. Inama y‟Abaminisitiri yemeje Politiki y‟Inganda mu Rwanda/Rwanda Industrial Policy;

3. Inama y‟Abaminisitiri yemeje Ingamba z‟Igihugu zo guteza imbere ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga/ National Export Strategy;

4. Inama y‟Abaminisitiri yemeje imishinga y‟amategeko yemeza burundu amasezerano akurikira :

– Amasezerano yo kurengera no guteza imbere ishoramari hagati ya Repubulika y‟u Rwanda na Repubulika ya Koreya y‟Amajyepfo yashyiriweho umukono i Kigali kuwa 29/05/2009;

– Amasezerano yo gushyigikira no kurengera ishoramari hagati ya Repubulika y‟u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe n‟imigereka yayo, yashyiriweho umukono i Kigali muri Gashyantare 2008;

– Amasezerano y‟impano n° TF 095764 yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda kuwa 07/03/2011 hagati ya Repubulika y‟u Rwanda na Banki y‟Isi yerekeranye n‟impano ingana 350.000 USD agenewe umushinga w‟u Rwanda wo kongera ubushobozi mu bijyanye no gushakisha peteroli;

– Amasezerano y‟impano yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda kuwa 01 Mata 2011 hagati ya Repubulika y‟u Rwanda n‟Ikigega cy‟Iterambere cy‟Ibihugu by‟Amajyaruguru y‟i Burayi (NDF), yerekeranye n‟impano ingana 4.000.000EUR agenewe umunshinga wo guteza imbere ibijyanye no gushyushya amazi hifashishijwe imirasire y‟izuba;

– Amasezerano y‟impano hagati ya Repubulika y‟u Rwanda na IBRD/BIRD ihagarariye “Global Agriculture and Food Security Program” yerekeranye n‟impano ingana na 50.000.000USD agenewe umushinga wo gufata neza ubutaka, kubika amazi no kuhira imyaka ku mabanga y‟imisozi.

5. Inama y‟Abaminisitiri yemeje Iteka rya Perezida rigena ahafatwa nk‟umujyi mu Turere twa Bugesera, Rwamagana, Kayonza, Nyagatare, Musanze, Gakenke, Nyamasheke, Rubavu na Nyaruguru.

6. Inama y‟Abaminisitiri yemeje imbonerahamwe y‟inzego z‟imirimo n‟incamake y‟imyanya y‟imirimo by‟ibigo bikurikira:

– National Agricultural Export Development Board (NAEB);

– Rwanda Agricultural Board (RAB);

– Rwanda Education Boad (REB);

– Rwanda Local Development Support Fund (RLDSF);

– Rwanda Correctional Service (RCS);

– Rwanda Social Security Board (RSSB);

– Rwanda Natural Resources Authority (RNRA)

– Rwanda Transport Development Agency (RTDA);

– Rwanda Housing Authority (RHA);

– Rwanda Biomedical Center (RBC).

7. Inama y‟Abaminisitiri yemeje amateka ya Minisitiri w‟Intebe yemerera aba bakurikira kujya mu kiruhuko cy‟izabukuru :

– Bwana NTAGANDA Gervais;

– Bwana HAKIZABERA Pipien.

8. Inama y‟Abaminisitiri yemeje Politiki y‟Isakazamakuru/Broadcasting Policy.

9. Inama y‟Abaminisitiri yemeje ko :

– Ishuri Rikuru ry„Ubuvuzi rya Kigali (KHI) ritangiza gahunda yo kwigisha :

Bachelor of Science in Clinical Medicine and Community Health.

– Ishuri Rikuru ry„Ikoranabuhanga (KIST) ritangiza gahunda yo kwigisha:

– M.Sc. Programme in Highway Engineering and Management;

– M.Sc. Program in Transport Engeneering and Economics;

– M.Sc. in Information Systems;

– Ishuri Rikuru ryigisha Amategeko (ILDP) ritangiza gahunda yo kwigisha:

Post Graduate Diploma in Legislative Drafting.

10. Inama y‟Abaminisitiri yemeje imishinga y‟Amateka ikurikira :

– Iteka rya Minisitiri ryerekeye Abinjira n’Abasohoka;

– Iteka rya Minisitiri rishyiraho ibiciro bya viza n’ibindi byangombwa bitangwa n’Ubuyobozi Bukuru bw’Abinjira n’Abasohoka.

11. Inama y‟Abaminisitiri yashyize mu myanya aba bakurikira:

– ACP NSHIMIYIMANA Vianney : Director of Financial Investigation Unit

– CS KURAMBA Tony : Member of Identity Card Project

– Bwana KARARA MISINGO Emmanuel : National Coordinator on small arms

12. Mu bindi

a)   Inama y‟Abaminisitiri yishimiye intambwe Abanyarwanda bamaze gutera mu gukunda igihugu cyabo no kugihesha ishema.

b) Minisitiri w‟Intebe yamenyesheje Inama y‟Abaminisitiri ko inama avuyemo y‟Abakuru b‟Ibihugu by„Umuryango w‟Afurika y‟Iburasirazuba n‟inama ku Ishoramari yateguwe na Commonwealth ko zagenze neza.

c) Minisitiri w‟Urubyiruko yamenyesheje Inama y‟Abaminisitiri ko gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 17 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yagenze neza muri rusange mu Gihugu hose kuko wasangaga igikorwa abaturage bakigize icyabo.

Minisitiri w‟Urubyiruko yaboneyeho umwanya wo gushimira abantu bose bagize uruhare mu myiteguro no mu migendekere myiza yo kwibuka ku nshuro ya 17 Jenoside yakorewe Abatutsi anasaba ko bakomeza izo gahunda hirya no hino mu Gihugu aho ziba zateguwe.

d) Minisitiri w‟Ubutegetsi bw‟Igihugu yamenyesheje Inama y‟Abaminisitiri ko u Rwanda ruzakira, i Kigali, kuva ku wa 4 kugeza ku wa 5 Gicurasi 2011 muri Serena hoteli, amahugurwa ku buyobozi bw‟inzego z‟Ibanze abazayitabira bakazemeza ibyagezweho n‟inyigo ku miterere y‟Ubuyobozi bw‟ibanze muri Afurika y‟Iburasirazuba. Ayo mahugurwa azasozwa n‟Inama izitabirwa n„Abaminisitiri bashinzwe Ubutegetsi bw‟Igihugu kugira ngo baganire banafate imyanzuro ku bibazo bihuriweho n‟Ibihugu by‟Iburasirazuba n‟Ibyo mu Ihembe rya Afurika. Umunyamabanga Mukuru w‟Umuryango wa Afurika y‟Iburasirazuba azitabira Inama y‟Abaminisitiri izasoza ayo mahugurwa;

e) Minisitiri w‟Itangazamakuru yamenyesheje Inama y‟Abaminisitiri ko ku itariki 3 Gicurasi 2011 hazizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w„Ubwisanzure mu Itangazamakuru. Ku rwego rw‟Igihugu uwo munsi uzizihirizwa mu Ntara y‟Amajyaruguru. Insanganyamatsiko ni: „Itangazamakuru ryiyubashye kandi ryigenzura“.

f) Minisitiri w‟Ubutabera/Intumwa Nkuru ya Leta yamenyesheje Inama y‟Abaminisitiri ko Ubunyamabanga Bukuru bwa Common Wealth, bufatanyije na Ministeri y‟Ubutabera buzakoresha amahugurwa ku nsanganyamatsiko igira iti: “Izindi ngamba n‟ubundi buryo bwo gutanga ibihano hagamijwe kugabanya ubucucike bw‟abagororwa muri za gereza” Ayo mahugurwa azabera muri Hoteli SERENA hano i Kigali kuva ku itariki ya 9 kugeza ku ya 11 Gisurasi uyu mwka kandi azitabiriwa n‟abantu baturutse mu bihugu byose bigize Umuryango wa Afrika y‟Iburasirazuba.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na MUSONI Protais

Tubikesha uruburwa rwa www.orinfor.gov.rw

4 Comments

  • ndabona ikibazo cy’ibikomoka kuri peteroli gishobora kuba kigiye kubonerwa umutiurambye

  • mugerageze mwonjyere inyuguti zanyu kuko kubisoma biratugora kdi ndabona mushobora kuba mwagira amakuru meza nizere ko mwembwe mutazaha akazi umunyonzi….!!!!

  • Byashimishije aba nyamerica kubera stock zabo zari zarabuze isoko!

  • We are very proud of Rwanda and leaders ,so we aprichiate.

Comments are closed.

en_USEnglish