Digiqole ad

Ibyamamare bisaga 155 muri filme Nyafurika bigiye kuza mu Rwanda

 Ibyamamare bisaga 155 muri filme Nyafurika bigiye kuza mu Rwanda

Bwa mbere ‘African Movie Awards Academy’ ibera mu Rwanda, igiye kwitabirwa n’ibyamamare bisaga 155 bikomeye muri filme Nyafurika. Amazina ya bamwe muri abo arazwi cyane mu Rwanda.

Ibyamamare bisaga 155 bizitabira iki gitaramo

Mu mazina yamenyekanye cyane mu Rwanda harimo Ramsey Nouah (Nigeria), Emem Isongo (Nigeria), Nkem Owoh (Nigeria), Rita Dominic (Nigeria) n’Umunyagana Lydia Forson.

‘African Movie Awards’ n’ibihembo bihabwa abatunganya sinema (film makers) abakinnyi b’abagabo n’abagore (actors) bitwaye neza mu mwaka wa 2017 bibumbiye mu byiciro 28.

Mu gitaramo giteganyijwe kuba itariki ya 24 Kamena 2017 muri Camp Kigali, akaba aribwo hazatangazwa abahatanira ibihembo by’iryo rushanwa.

Osigwe watangije icyo gikorwa muri 2005, avuga ko yabikoze afite intego yo gushaka  gufasha no kwagura filime Nyafurika.

African Movie Awards Academy (AMAA), kandi ngo ifite intego yo guha agaciro no gukora kinyamwuga mu ruganda rwa sinema muri Afurika.

Birimo no kuzamura abakiri bato mu mwuga wo gutunganya filime, guteza mbere sinema zo muri Afurika ndetse no kumenyekanisha umuco wa Afurika.

Clementine Dusabejambo wanditse filimi yise ‘A Place For Myself’ ivuga ku itotezwa rikorerwa abafite ubumuga bw’uruhu muri Tanzania ni we munyarwandakazi watoranyijwe muri The African Movie Awards 2017.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish