Digiqole ad

Ibyaha by’ibasiye inyokomuntu

COTE D’IVOIRE :Ibyaha byakozwe ngo byaba ari ibyaha byibasiye inyoko muntu
Nkuko byatangajwe n’umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa kiremwamuntu, Human Rights Watch, ngo iperereza ryakozwe kuva mu mezi atatu ashize mu gihugu cya Cote d’Ivoire rigaragaza ko ibyaha byakozwe muri iki gihugu nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu, ari ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Radio Canada ivuga ko iperereza riherutse gukorwa n’uyu muryango mu murwa mukuru Abidjan ryerekana ko ingabo zishyigikiye Laurent Gbagbo, perezida wanze kwemera ko yatsinzwe amatora, zifashishaga abandi bantu bo mu bihugu by’Afurika y’iburengerezaba, mu kugaba ibitero ku bashyigikiye Allassane Dramane Ouatra, wemerwa n’amahanga ko ariwe watsinze amatora y’umukuru w’igihugu, yabaye mu kwezi kwa 11 umwaka ushize.

Mu itangazo uyu muryango uharanira uburenganzira bwa kiremwamuntu washyize ahagaragara ku wa gatatu tariki ya 16 werurwe 2011, rivuga ko abasirikare bashyigikiye perezida Laurent Gbagbo bakoze ibyaha bitandukanye kandi by’intambara, bigamije kwica abaturage ndetse no kwangiza ibyabo.

Ku rundi ruhande, uyu muryango uvuga ko n’ibyaha byakozwe n’ingabo zishyigikiye Allassane Dramane Ouatra, muri rusange bishobora kwitwa ibyaha byibasiye inyokomuntu, nubwo ngo babikoraga ku mpamvu z’amoko ndetse na politiki.

Human Rights Wacth ukomeza uvuga ko kugeza ubu nta ruhande na rumwe rwemera ku mugaragaro ko abasirikare barwo bakoze ibi byaha.

Daniel Bekele, umuyobozi uhagarariye Human Rights Watch mu gace ka Afurika atangaza ko hakiri igihe ngo akanama gashinzwe umutekano mu muryango w’abibumbye kabe kafatira ibihano perezida Laurent Gbagbo n’abambari be, bagaragaje ibikorwa by’ubugizi bwa nabi nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu.

Ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP, biratangaza ko mu ijoro ryacyeye rishyira tariki ya 17 Werurwe, urufaya rw’amasasu rwumvikanye, ruturuka mu gace kagenzurwa na Allassane Dramane Ouatra.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 17 werurwe abaturagebaratangaza ko uru rufaya rutongeye kumvikana, gusa ngo ntibigeze basinzira na gato, kuko ngo byari biteye ubwoba.

Umuryango w’abibumbye (ONU) uvuga ko imirwano yakurikiye amatora y’umukuru w’igihugu yahitanye abaturage bagera kuri 400.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 17 werurwe, kuri television y’igihugu, nibwo biteganyijwe ko, Laurent Gbagbo aza kwisobanura ku kazoza ke, dore ko ku wa kabiri w’iki cyumweru Perezida wa Afurika y’epfo Jacom Zuma yamuhamagaye kuri telefoni amugira inama yo kwegura.

Ferdinad Uwimana
Umuseke.com

 

 

en_USEnglish