Digiqole ad

Ibya Rayon sports byabaye amagasa.

Nyuma y’aho iyi kipe iboneye umufatanyabikorwa Arbert RUDATSIMBURWA,byinshi byagiye bivugwa ko iyi kipe yahoze ari ubukombe igiye gukora impinduka muriyo ikagura abakinnyi benshi kandi bakomeye muri kano karere u Rwanda ruherereyemo ndetse kandi bakanazana n’umutoza ukomeye ku rwego mpuzamahanga ushobora kuba yagira icyo abafasha mu guhangana n’amakipe atandukanye ya hano mu gihugu ari nako abafasha kongera gutwara ibikombe.

Amenshi mu mazina y’abakinnyi yaravuzwe muri iyi kipe aho abakinnyi nka Bob Mgalia(Kenya), Mike Sselumaga(Uganda), Nizigiyimana kalim(Burundi) n’abandi tutiriwe turondora byagiye bivugwa ko iyi kipe yabazanye ndetse kandi biza no kuvugwa ko iyi kipe nyuma yo kunanirwa kugarura Raoul Shungu nk’umutoza, amaso yahise yerekezwa kuri Andia Mfutila wigeze gutoza ikipe ya APR Fc. Gusa ariko magingo aya yaba ari abo bakinnyi twagiye tuvuga haruguru n’abo tutarondoye ndetse yewe n’umutoza MFUTILA, nta n’umwe urasinyira ikipe ya Rayon sports ku buryo abakunzi bayo bakomeje kwibaza ibyo uyu mufatanyabikorwa yari yabijeje aho bigeze ari nako kandi bibaza kuri magie (maji) y’amafaranga uyu mugabo azakoresha muri iyi kipe aho azayakura?

Mu gihe byavugwaga ko umukinnyi Mike Sserumaga ariwe mukinnyi umwe rukumbi iyi kipe imaze gusinyisha, siko bimeze kuko muri iki gitondo amakuru Umuseke.com ukesha bamwe mu bantu ba babarizwa mu nzego z’ubuyobozi za Rayon Sports kandi bakurikiranira bya hafi ubuzima bwa buri munsi bw’iyi kipe, aratumenyesha ko uyu Sserumaga ku mafaranga yari yemerewe agera ku 6000 USD$ atariko yayabonye amaze gusesekara inaha mu Rwanda. Uyu mukinnyi yari yohererejwe 2000USD$ ari iwabo muri Uganda andi 4000$USD yagombaga kuyafata ageze inaha ariko ubuyobozi bwa rayon bwo buhitamo kumuha 10000USD$.

Ibi kandi bikaba bije byiyongera ku kudashyira umukono ku masezerano kw’umutoza Andia Mfutila cyane ko nawe byavugwaga n’umufatanyabikorwa RUDATSIMBURWA Arbert ko azasinya vuba ariko nabyo ugasanga biracyarimo agahu ku buryo nawe ubu yibereye i Gisenyi.

Ubu impungenge abakunzi ba rayon bafite ni uko uyu Mike Sserumaga ashobora kwisubirira iwabo maze ntazakinire iyi kipe muri PNFL ndetse kandi ugasanga itariki yo kurangiza kugura no kugurisha abakinnyi ya 24 Werurwe igeze ikipe ya Rayon Sports nta mukinnyi n’umwe iribikaho.

Tuyishime Fabrice
Umuseke.com

 

 

 

1 Comment

  • Erega nubunsi icyazanye Albert muri Rayon sport turacyizi, na mission yahawe turayizi, ahubwo muminsi mike equipe y’inyanza iraba isigaye kumugani gusa

Comments are closed.

en_USEnglish