Digiqole ad

Iburengerazuba no mu Ntara umupira uraducika!!

Iki ni ikibazo umuntu yibaza iyo arebye ku rutonde rwa shampionat y’ikiciro cya mbere uyu mwaka mu makipe ane ya nyuma atatu abarirwa mu ntara y’Ibirasirazuba.

Umupira mu bato uraducika/photo Orinfor
Umupira mu bato uraducika/photo Orinfor

Espoir y’i Rusizi, Marines na Etincelles z’i Rubavu ziri mu makipe ari ku murizo wa shampionat izasozwa kuwa gatandatu, yamaze kwegukanwa na Rayon Sports izahabwa igikombe n’ibaruwa ya miliyoni 10.

Nta kabiza ko ikipe ya Etincelles izaherekaza Isonga FC mu kiciro cya kabiri kuko gutsinda umukino wa APR FC ifite i Kigali kuwa gatandatu bitayihagije kubera umwenda w’ibitego 19 ifite.

Marines nayo iyiri imbere shampionat nyiyayigendekeye neza kuko iri ku mwanya wa 12, ndetse yewe n’ikipe ya Espoir iri kuwa 11.

Ibi bituma benshi bibaza icyabaye muri kariya gace k’u Rwanda ubundi kabaga ikigega cy’abakinnyi b’amakipe akomeye mu Rwanda, ese iki kigega cyaba cyarashizemo?

 

Ubukene ku isonga

I Rubavu ahaturuka abakinnyi benshi bakina mu makipe atandukanye abaho bemeza ko umupira waho wasubiye inyuma kuko nta nyungu ikiwurimo cyane ku bawukina nk’uko ziri mu kwikomereza amashuri cyangwa kwigira mu buhanzi.

Urubyiruko rwinshi muri turiya duce usanga ubu ngo rudashishikajwe na ruhago nk’uko bamwe babyemeza.

Impamvu nta yindi ngo ni uko amakipe nka Etincelles, Marines na Espoir usanga imibereho y’abakinnyi bayo itameze neza kubera ibibazo by’agashahara kaboneka bigoranye.

Umwe mu bakinnyi bahakina waganiriye n’Umuseke.rw akanga ko twandika amazina ye yagize ati :

mbere twakinaga duhembwa nibura na 50 mille, wataha mu rugo bakaba bazi ko utari inzererezi ucyura akantu ku mwisho w’ukwezi, ariko ubu wapi ntakigenda n’ayo kuyabona ni intambara, ibaze rero ku muntu yenda utunze urugo, ibaze noneho ku mwana uri kuzamuka akabona dukennye gutya, ahita avuga ati afdhali ndigira kuririmba. Urebye ni ubukene mu makipe kabisa.”

Ubusumbane bukomeye mu makipe nabwo buratungwa agatoki mu gusubira inyuma kw’umupira mu ntara, ubwo twavuze Iburengerazuba aho rirasira turahihorera kuko bo bakina ikiciro cya kabiri gusa.

Ubusumbane buvugwa ni aho amakipe y’i Kigali usangwa ariyo yitaweho, niyo arembye kubera ubukene usanga abantu (n’abatayafana) bayatabariza, urugero Kiyovu.

Ibi ngo bituma ba bana bo mu ntara bahakinira umupira bumva ko niba badakiniye i Kigali batazakina umupira, kuko mu ntara iwabo ntacyo bazahabonera.

 

Umupira i Kigali gusa

Abatuye umujyi wa Kigali bashobora kuba bataruta abaturage b’amajyepfo, nubwo aribo bafite ba VIP bishyura menshi ku kibuga, ariko Rayon Sports yakiriye umukino kuri Stade ya Nyanza cyangwa ya Muhanga ikinjiza macye yasiga ishusho nini mu mwana wo mu butantsinda bwa Kigoma ufite impano y’umupira unifuza kuzawuconga.

Hafi 1/2  cy’amakipe akina shampionat mu Rwanda abarizwa i Kigali, mu ntara nk’Iburasirazuba nta kipe iba muri shampionat, uturere twinshi mu gihugu nta n’ikipe y’umupira w’amaguru izwi tugira; Gatsibo, Rutsiro, Nyagatare, Gakenke, Nyaruguru, Nyabihu n’ahandi amakipe ahaba ni ay’abakunda kwiterera agapira gusa. Umwana uzava aha ngo awutere mu Amavubi amahirwe ye ni nk’ayo kubona isoko mu butayu.

Niba n’abato bakiniraga ku dusanteri dukomeye muri Huye, Rubavu, Ngoma, Nyanza, Muhanga, Rusizi, Bugesera…bari gucika intege aho ntibizarangira bibaye nk’i Rwinkavu ahari umupira ukomeye cyera ubu stade yahubatswe mbere y’izindi mu Rwanda ikaba irishamo inka??!

Umubare w’abana batera umupira mu masanteri atandukanye ari mu ntara ni muto ugereranyije n’abawuterera mu mujyi wa Kigali n’inkengeero zawo.

 

Politiki y’umupira yaba irwaye!

Abakunzi ba ruhago mu Rwanda bo abenshi bemeza ko ahubwo iyo politiki yamye irwaye kuko niyo hari ibigezweho byiza kubikomerezaho binanirana (Ingero: Amavubi muri CAN, Abana ba U17 muri Mexico).

Kuba intege nke ziri kugaragara mu ntara mu mupira si uko amastade agezweho atari kubakwa (cyangwa imishinga yo kuyubaka iri mu nyigo) ahubwo ni uko abazayakiniraho batitaweho cyangwa se baterekwa ibyiza byo gutera umupira.

Kuba abashinzwe umupira mu Rwanda bahugira kuri shampionat y’ikiciro cya mbere, shampionat itarimo amafaranga (abamamaza ni bacye), idahemba neza, ivugwamo za ruswa, idatanga umusaruro mu Amavubi, n’izindi nenge nyinshi bituma bigaragara ko politiki y’umupira ikomeje kuremba mu Rwanda.

Iyi politi iyo iza kuba ikomeye ntabwo iba yiruka inyuma yo kuzana SuperSport ngo yerekane imipira y’iyo shampionat (nabyo bitarakunda), ahubwo ubu iba ishishikajwe no gushyiraho shampionat ikomeye ya za “Junior” z’amakipe (zitakibaho), iy’ikiciro cya gatatu, cyangwa se politi ihamye yo guha ikiciro cya kabiri imbaraga.

 

Bati za Academy zaravutse ni nyinshi!

Nibyo ziravugwa ndetse turashimira Afande Cesar wanzitse ngo zize, ariko zimwe se zo zifashwe zite? Zihabwa gaciro ki na mbaraga zingana zite?

Kugeza aho umwana afata iya mbere akigisha bagenzi be 150 umupira, ariko akarira ko abamufasha ari ababyeyi b’abana gusa, abandi bamufasha mu kubimwizeza gusa!!!! Niyo politiki nziza y’umupira?

Izi Academy n’amacentre y’umupira nta musaruro byatanga mu gihe bidashyigikiwe, imwe muri zo yashyigikiwe (iya FERWAFA) yajyanye u Rwanda rw’abana muri ruhago mu gikombe cy’Isi mu gihe urw’abakuru rwagiye mu cy’Africa gusa rubanje kwitabaza Angola, DRCongo, n’abandi bavuye mu mahanga bagatsindirwa ubunyarwanda ngo batera neza!

Niba iriya Academy ya FERWAFA yaratwaye miliyoni 500 kugirango u Rwanda rugere mu gikombe cy’Isi, kuki 200 zishyirwa muri shampionat zitavanwaho 100 zigashyirwa muri abo bana bakinira mu ntara bakabona umupira, bakabona udukabutura, bagakina agashampionat gahoraho bakabona n’uduhembo tubakwiye ishyaka n’urukundo ku mupira rikagaruka? Imbere h’umupira yenda ntihaba heza! Dore ko ubu ah’umuziki ari heza kurushaho!

 

Bamwe bati “ngaho tanga itsinzi?” (umuti)

Ntayo mbahaye kuko sindaguza, abakunzi b’umupira ibi mvuga barabizi kundusha, imiti nayo iratangwa kuko iyo wamaze kubona ikibazo 55% byacyo kiba cyakemutse.

Ku bayobozi b’umupira (nirinze izindi siporo ngo bitancanga) ndabizi ko babizi. Aka ba bayobozi mu turere njya numva babazwa n’abanyamakuru interuro ya mbere yo gusubiza ikaba “icyo kibazo rwose turakizi ariko…..” nibe nabo bagakomereza bati “ twihaye kugeza mu mpeshyi ko kizaba cyaracyemute…” mukazasubira ubwo baragikemuye cyangwa babazwa impamvu babeshya. Nuko.

Naho abo mu mupira nanjye ndababaza nti, ESE NAMWE ICYO KIBAZO MURAKIZI? MURABIBONA KO UMUPIRA HASI NTAWO NO HEJURU NTAWO? ESE MURI KUGIKEMURA? MWEBWE SE MUZAKIRANGIZA RYARI? CYANGWA NTIKIRI MUBYO MWAHIZE?

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Umupira aho wapfiriye ubu ibigo bya mashuri ntibikigi amakipe ariko jyewe niga amashuri abanza twaridufite equipes football,volleyball,handball ibigo twari duturanye ari competition aho niho umwana akura abyiyumvamo kuko rwose kiriya gihe ntabwo aba akurikiye amafaranga ahubwo ni ukuba abikunda n’ishema jye ndumva abayobozi ba sport na mineduc bagira icyo babikoraho rwose kuko rwose ikigaragara isomo rya sport muri primaire ririrengagizwa.

  • kuki bibera muri kigali gusa?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish