Digiqole ad

IBUKA irasaba Leta kureba uko abaciwe n’Abajepe bazahabwa impozamarira

 IBUKA irasaba Leta kureba uko abaciwe n’Abajepe bazahabwa impozamarira

Nkuranga Egide Umuyobozi wa IBUKA avuga ko hakiri imbogamizi ku bantu biciwe n’Abajepe ku kuba babona impozamarira

Mu muhango wateguwe n’Umuryango Imena ugizwe n’Abatutsi barokotse Jenoside bagasigara bonyine buri wese ku gite cye ariko bakaza kwihuza, Umukuru w’Impuzamashyirahamwe z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, (IBUKA) Egide Nkuranga yavuze ko uyu  muryango wifuza ko Abatutsi barokotse ariko bariciwe  n’Abajepe (abahoze  barinda Umukuru w’igihugu, “Garde Republicaine”) bahabwa impozamarira nk’abandi.

Nkuranga Egide Umuyobozi wa IBUKA avuga ko hakiri imbogamizi ku bantu biciwe n'Abajepe ku kuba babona impozamarira
Nkuranga Egide Umuyobozi wa IBUKA avuga ko hakiri imbogamizi ku bantu biciwe n’Abajepe ku kuba babona impozamarira

Ibi yabivuze nyuma y’ijambo ryavuzwe n’Umuhuzabikorwa w’Umuryango Imena, Fidèle Nsengiyaremye wagarutse ku gikorwa Imena zatangiye kandi ziteganya kuzakomeza mu gihugu cyo kwandika amazina y’Abatutsi batigeze bashyingurwa kugira ngo ababo bajye bayasoma bayibuke.

Iki gikorwa ngo kizakomereza mu zindi Ntara z’u Rwanda hashyirwe amabuye yanditseho ariya mazina y’abantu Abatutsi bishwe ariko bitazwi aho baguye, ubu agera ku 150 yanditswe ku mabuye yakuwe mu turere dutatu tw’Umujyi wa Kigali.

Nkuranga Egide uyobora IBUKA yavuze ko abiciwe n’abari ingabo zirinda Perezida n’abandi basirikare bagifite inzitizi mu guhabwa impozamarira.

Yagize ati: “Jenoside igitangira hari Abatutsi bishwe n’Abajepe hamwe n’abandi basirikare bahoze mu ngabo zatsinzwe, muri iki gihe basaba ko bahabwa impozamarira nk’abandi, ariko bagahura n’ikibazo cy’uko ababiciye batigeze baburanishwa kuko babikoze ku ikubitiro bigatuma ntawubamenya ngo bakurikiranwe.”

Yaboneyeho gusaba ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali kubwira abari aho icyo buteganya gufasha abarebwa n’iyo ngingo kugira ngo na bo bahabwe ubutabera nk’abandi.

Umwe mu bayobozi b’Umujyi wa Kigali, Kazayire Judith  wari umushyitsi mukuru yasubije ko icyo kibazo kizigwaho n’inzego bireba harimo CNLG kugira ngo zigifatire umwanzuro ku bufatanye n’izindi nzego.

Kazayire yaboneyeho gushimira ingabo z’u Rwanda zarokoye abahigwaga bityo ubu hakaba hari abarokotse.

Kuri we ngo kuba Leta yarahagurukiye guhashya abafite ingengabitekerezo ya Jenoside  haba mu Rwanda n’ahandi ku Isi, ngo ni ikintu cyo kwishimirwa kandi kigatera akanyabugabo abarokotse ko guharanira kwigira.

Nkuranga Egide yanenze abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi barushijwe umutima mwiza n’inyamaswa zagize uruhare mu kurokoka kwa bamwe muri bo binyuze mu kubafasha kwihisha.

Yazanze urugero rw’imbwa n’inzoka zagize uruhare mu gutuma abicanyi batinya kwica bamwe mu Batutsi bityo bakarokoka.

Uyu muyobozi wa Ibuka kandi yasabye Polisi kuzakurikirana abantu bakekwaho gucukura imva zashyinguwemo imibiri y’Abatutsi muri Rukumberi bakayishyira mu mifuka bakajya ‘kuyijugunya’ mu  mugezi w’Akagera.

Bamwe mu bavuze ijambo basabye abagize Imena kwiyubaka bagaharanira ko batazazima bityo bakabyara bakororoka.

Joselyne Nyinawumuntu umwe mu bagize umuryango Imena yabwiye abari aho ubuhamya bw’ibyamubayeho muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Uyu mukobwa wahoze aba mu gace ubu kitwa Kagarama muri Kicukiro yavuze ubugome bwagaragajwe n’Interahamwe  muri ETO ndetse n’i Nyanza ya Kicukiro, aboneraho kunenga Abazungu bari bagize ingabo z’umutwe wa UN witwaga MINUAR bapakiye imodoka zabo ibipupe n’imbwa bagasiga abana, abagore n’abagabo b’Abatutsi babingingaga ngo babahungishe Interahamwe.

Mu magambo arimo agahinda yavuze ko hari abantu bamuhishe ariko bava kwica abandi Batutsi bakamuha imihoro iriho amaraso ngo ayoze kugira ngo bayikoreshe mu gitondo ‘ifite isuku’.

Nubwo yahuye n’ako kaga, Nyinawumuntu yashimye abagize igitekerezo cyo kwihuriza hamwe nk’Imena, ubu bakaba bomorana ibikomere.

Uyu muhango wabereye ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi mu karere ka Gasabo wari witabiriwe  n’abantu bari hagati y’igihumbi n’ibihumbi bibiri.

Uretse abagize Imena Family bagera ku 180, hari abandi baturutse mu nama  nkuru y’igihugu y’abagore (CNF), Inama nkuru y’Urubyiruko (NYC), mu turere tugize umujyi wa Kigali, CNLG, AERG, GAERG, n’abandi.

Ni ku nshuro ya kabiri Umuryango Imena wibutse, insanganyamatsiko ikaba yagiraga iti:  “Ndi Ijwi ryawe wowe ntazi aho waguye.”

Nyinawumuntu Joselyne watanze ubuhamya
Nyinawumuntu Joselyne watanze ubuhamya
Fidele Nsengiyaremye Umuhuzabikorwa wa IBUKA ashyira indabo ku mva z'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Fidele Nsengiyaremye umuhuzabikorwa w’umuryango IMENA ashyira indabo ku mva z’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
 Kazayire Judith umwe mu bayobozi mu Mujyi wa Kigali
Kazayire Judith umwe mu bayobozi mu Mujyi wa Kigali
Bashyize indabo ku mva zabishwe muri Jenoside
Bashyize indabo ku mva zabishwe muri Jenoside
Umuhuzabikorwa wa IBUKA ageza ubutumwa ku bari muri uyu muhango
Umuhuzabikorwa wa IMENA Family ageza ubutumwa ku bari muri uyu muhango
Urugendo rwo Kwibuka abishwe muri Jenoside bitazwi aho bajugunywe
Urugendo rwo Kwibuka abishwe muri Jenoside bitazwi aho bajugunywe
Kuri aya mabuye hamaze kwandikwaho amazina 150 y'abishwe bitazwi aho bajugunywe mu Mujyi wa Kigali bizakomereza no mu tundi turere
Kuri aya mabuye hamaze kwandikwaho amazina 150 y’abishwe bitazwi aho bajugunywe mu Mujyi wa Kigali bizakomereza no mu tundi turere
Bamwe mu bagize Imena Family
Bamwe mu bagize Imena Family
Kuri aya mabuye handitse amazina y'abantu 150 yabashije gukusanywa bitazi aho bajugunywe, bakusanyijwe mu  turere tw'umujyi wa Kigali
Kuri aya mabuye handitse amazina y’abantu 150 yabashije gukusanywa bitazi aho bajugunywe, bakusanyijwe mu turere tw’umujyi wa Kigali

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Njye sinumva impamvu IBUKA ikora umwihariko kuko ari uwishwe n’abajepe, interahamwe, abasirikare, abapolisi, abaGD(gendarme), abaturage, abishwe n’inyamaswa ku buryo bufitanye isano na genocide, abarohamye mu nzuzi n’ibiyaga bahunga…abo bose bapfuye bazize genocide. Bakwiye gufatwa kimwe.

  • Nathanael rwose wumvise nabi message!! hariya icyo bashakaga kuvuga nabiciwe n’abajepe bo kwa habyarimana konabo bagomba kubona impoza marira!!ubwose urumva bihuriyehe? ikindi ugomba kumenya nuko genocide yishe abantu ntiyakorewe inyamanswa. mujye mureka gupfobya ubwo nanubu nturemera ko Jenoside yabaye kandi igakorerwa abatutsi?

    • Ndabyemera rwose yarabaye ikorerwa abatutsi bari imbere mu gihugu.Ariko usigaye ujya kumva ukumva umunyamulenge watashye munstsinzi nawe ngo yakorewe jenoside.

      • Ibya genocide biragoye cyane kubisobanura: nkubu abo tuva inda imwe bakuru kuri jyewe batahunze, bazize genocide, nonese nceceke kandi narapfushije? Ishyire mu mwanya wanjye umpe igisubizo niba nsingaye ndi inkeho ngo nuko naturutse ahandi nkaza mu ntsinzi!

Comments are closed.

en_USEnglish