Digiqole ad

Ibrahim C. yishwe n’ingabo za Ouattara

Côte d’Ivoire: Ibrahim Coulibaly yahitanywe n’ingabo z’ Alassane Ouattara

Ibrahim Coulibaly yaguye kuri uyu wa gatatu mu gitero cyahuje ingabo z’ Alassane Ouattara n’ingabo ze mu majyaruguru y’umurwa mukuru wa Côte d’Ivoire Abidjan.

Uyu mugabo Ibrahim Coulibaly washyigikiye Alassane Ouattara nka perezi wemewe wari watsinze amatora, yanagize uruhare mu ihirikwa rya Laurent Gbagbo wari wanze kurekura ubutegetsi nyuma yo gutsindwa na mukeba we Alassane Ouattara.

Ministiri w’ingabo z’ Alassane Ouattara watangaje urupfu rwa Ibrahim Coulibaly, avuga ko we n’ingabo ze bari baranze gushyira intwaro hasi. Capitaine Alla Kouakou avuga ko uyu mugabo bamwivuganye,  mu gitero cyo kubohoza agace ko mu majyarugu y’umurwa mukuru Abidjan yari yarigaruriye.

Ibrahim Coulibaly azwiho guhirika ubutegetsi muri 1999 na  2002. Hari hashize igihe gito ashaka ko Alassane Ouattara, amufata nk’uwagize uruhare mu ihirikwa rya Laurent Gbagbo. Alassane Ouattara, yamusabaga kwambura intwaro inyeshyamba yari ayoboye z’ Abobo.

NGENZI Thomas
Umuseke.com

8 Comments

  • ni ibisanzwe ingoma uyivira inkuna ikitura nkunzi

  • uyu mucomando yigerejeho!none se yabonaga gbagbo atari umugabo nk’abandi kugirango age kwigira akaraha akajyahe?uwiyishe ntaririrwa

  • uwiyishe ntaririrwa.

  • ni umusweranyina.

  • ivyabaye nibisanzwe car mu kirundi twebwe tuvuga ngo inkuba zibiri ntizisangira inzu,rero kuri jewe ntagitangaje kirimwo

  • rugari usabwe kugira ikinyabufpura di

  • we ntugatukane kandi n’abashinzwe uru rubuga ngirango comments baba bazibona iz’ibitutsi nandi magambo y’urukozasoni ntabwo yubaka natwe kandi tuzandika tugomba gushyiramo ikinyabupfura . murakoze

  • @Rugari: Hano tuba dukeneye ibitekerezo byabagabo naho gutukana nta musaruro bitanga muvandimwe,
    @all: Ndabakunda mujye mutugezaho ibitekerezo byiza nkibi tubisangire “God bless u all”

Comments are closed.

en_USEnglish