Digiqole ad

Ibitaramo bya Gakondo Friday bigiye guhagarara

 Ibitaramo bya Gakondo Friday bigiye guhagarara

Gakondo Group igiye guhagarika ibitaramo yakoraga buri wa gatanu muri Mille Collines

Kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 2015 nibwo Gakondo Group irangajwe imbere na Massamba Intore yatangiye gukorera ibitaramo byabaga buri wa gatanu muri Hotel de Mille Collines.

Gakondo Group igiye guhagarika ibitaramo yakoraga buri wa gatanu muri Mille Collines

Mu butumwa Massamba Intore yatambukije ku rubuga rwe rwa facebook, yavuze ko ibyo bitaramo bizahagarikwa kuri uyu wa gatanu tariki ya 30 Ukuboza 2016 ahubwo hakajya haba igitaramo kimwe mu kwezi.

Aha niho hantu wasangaga umubare w’abantu benshi babaga bagiye kwiyumvira zimwe mu ndirimbo zicuranze mu mudiho wa Kinyarwanda.

Uretse Massamba, Jules Sentore n’abandi babana muri Gakondo, wahasangaga n’abandi bahanzi batandukanye barimo Muyango, Mariya Yohana n’abandi bafite indirimbo zakunzwe cyane mu bihe byashize n’ubu zicyumvwa.

Ihagarikwa ry’ibyo bitaramo nta yindi. Ngo ni uko hari gahunda yindi bafite yo kujya bataramira ahandi hantu hatandukanye mu buryo bwo gukomeza gukumbuza abantu umudiho wa Kinyarwanda aho kwimarira mu z’ubu cyane.

“Muzaze Dusoze umwaka neza kuko tuzaba tunasezera gahunda ya Gakondo Friday!!Tugiye gutegura gahunda ya gakondo music rimwe mu kwezi. Mboneyeho kubifuriza umwaka mwiza”– Massamba Intore.

Gakondo Group irimo Jules Sentore nk’umwe mu bahanzi bato bakora injyana ya gakondo avanga n’iz’ubu, yanaciyemo Teta Diana ubu wibereye mu Bubiligi.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish