Ibisimba icumi bitangaje
Kuri iyi isi ya Rurema hari ibintu ubona ukabona bitangaje kubera ko bibaho gake cyangwa ugasanga n’ubwa mbere bibayeho mu mateka y’isi. Nkuko tubibona ku Bantu rero no mu bisimba hari ibiba bifite uburyo biteye butangaje. Ni muri urwo rwego twabashakiye urutonde rw’ibisimba 10 bitangaje ku isi.
1. Ingurube y’imitwe ibiri
Iyi ngurube yavutse ifite imitwe ibiri. biratangaje! Biragoye ariko kuba umuntu yavuga igihe igihe iyi ngurube izamara ku isi kuko itorohowe na gato.
2. Ipusi ifite amababa
Ipusi yavukiye mu gihugu cy’ubushinwa ntisanzwe kuko ifite umwihariko wo kugira amababa ibi bikaba bitandukanye n’izindi njangwe dusanzwe tuzi. Iyi pusi rero ntikeneye gukina isimbagurika cyangwa yiruka kuko yifitiye amababa azajya ayifasha koga ikirere. Birashidikanywaho ariko ko umunsi umwe iyi pusi izashobora kuguruka.
3. Imbwa ntoya ku isi
Iyi mbwa n into cyane kuburyo ikwirwa neza mu itasi y’icyayi. Ikaba ireshya na centimetero 10 z’uburebure ndetse igapima amagarama 85, abayikurikiranira hafi bavuga ko yarangije gukura rwose. Ibi bikaba biyishyira ku mwanya wa mbere w’imbwa nto ku isi.
4. Ifi y’iroza
Ifi yo mu bwoko bwa dauphin yavumbuwe muri leta zunze ubumwe z’amerika ifite ibara ry’iroza (rose) ndetse n’amaso atukura, ibi bikaba byaratangaje abayibonye. Kuba rero ifite iri bara ridasanzwe ntayindi mpamvu nuko ari imwe mu bwoko bwa za nyamweru (albinos).
5. Ipusi ifite indimi ebyiri
Iyi pusi nayo ngo ikaba yarisanze ifite indimi ebyiri mu kanwa kayo. Abayikurikiranira hafi ariko bemeza ko ibi bitagakwiye kuba ubumuga da!
6. Ifi ifite igihanga kibonerana
Iyi fi yitwa Macropinna microstoma ikaba ifite igihanga kibonerana. Iyi fi ikaba idakunda kuba kuba hejuru mu mazi ikunda kuba hasi kuko ikunda kwibera hagati ya metero 600 na 800 z’ubujyakuzimu.
7. Intama ifite imitwe ibiri
Mu gihugu cya Islande havutse intama ifite imitwe 2, iyi rero ivuka ngo byayinaniye kuzamura umutwe ngo ihaguruke kubera ko yari iramerewe. Nyuma y’umunsi umwe yahiswe yicwa (euthanasie) kuko babonaga ko idashobora kubaho.
8. Calmar ifite ubunini butangaje
Iki gisimba kiri mu bwoko bw’ibinyabuzima byibera mu mazi. Kikaba kizi koga cyane. kikaba cyaragaragaye muri golfe ya mexique ugushyingo 2007 kuri metero 2500 y’ubujyakuzimu iyi calmar ikaba ari nini ku buryo butangaje.
9. Imbwa y’icyatsi
Nibyo si inzozi imbwa y’icyatsi yabayeho, ibi byabereye mu gihugu cya leta zunze ubumwe z’amarika. Iryo bara ry’ icyatsi rero ngo rikaba ryaratewe n’uko mu gihe iyo mbwa yari mu nda habayeho kwivanga kwa amazi aba mu nda (liquide amniotique) ako kana kabwana kaba karyamyemo n’ingobyi (placenta). Ibi rero ngo byarivanze nuko akabwana kavuka gafite ibara ry’icyatsi. Iri bara rikaba rigenda rikwira hose uko iyi mbwa igenda ikura.
10. Ipusi y’amaguru 6
Ipusi yagiriwe ubuntu bwo kongererwa amaguru abiri. Ni ukugirango se ijye ibasha kwiruka vuba ra ? iyi pusi yavukanye amaguru atandatu harimo abiri atereye ku nda. Kubera rero ko ayo maguru yayo ateye nabi ibi bikaba bitayiha amahirwe yo kwihuta koko mu kugenda kwayo igenda gahoro cyane.
M. Paulette
Umuseke.com
8 Comments
yewe byarakomeye rwose!!nawe se ubu imigani imwe n’imwe ntiburiwe irengero?imbwa y’icyatsi?
ahaaa! ntaho butakikera? n’imbwa y’ubururu koko?ngirango ariko ni imbumbano?iriya pusi yo rero ndabona iramutse ibwaguye izindi nkayo ak’imbeba kaba gashobotse.
dore imbwa y’icyatsi ndaki!!
naragenze ndabona
Kubera ko ntamabara atakibera imbwa, muzaturebere n’imbwa za chocolate!!!
NJYE MUZANSHAKIRE IMBWA YA MADOWA DOWA!
ubu koko ntimureba aho isi igeze? tugeze mu minsi yanuyuma ubwo nimbwa z’iroza zaje hasigaye madowadowa
yugeze muminsi yimperuka koko
Comments are closed.