Digiqole ad

Ibisasu by’abiyahuzi muri Pakisitani

PAKISITANI: IBISASU BY’ABIYAHUZI BYAHITANYE 20 NAHO 100 BARAKOMEREKA

Kuri iki cyumweru abiyahuzi biturikirijeho Ibisasu bibiri hafi y’umusigiti w’ Abislamu mu karere Dera Ghazi Khan mu mujyi muto rwagati mu gihugu cya Pakistani,bihitana abantu 30 bikomeretsa kandi n’ abandi 100.

Nkuko bitangazwa na bamwe mu bayobozi bashinzwe ibikorwa by’ubutabazi muri iki gihugu, umutwe w’iterabwoba w’ Abatalibani ukaba ariwo wigambye gukora ibi bitero byahitanye abantu 30 abandi ijana bakaba babikomerekeyemo. Abashyitsi batari bake bagenderera iki gihugu nabo bakaba bari muri uyu musigiti ubwo ibi bitero byabaga.

Ibiro ntaramakuru Associated Press dukesha iyi nkuru ,bikaba byatangaje ko Natiq Hayat, umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ ubutabazi yatangaje ko abantu bagera kuri 20 kuri ubu barembye cyane .

Pakistani ikaba imaze igihe cy’imyaka itatu yibasirwa n’ ibitero nk’ibi bitandukanye by’ imitwe y’iterabwoba yishingikiriza idini ya Islam ,aho biba bigamije cyane kuritura amazu akorerwamo n’ abayobozi b’iki gihugu , z’ambasade , amahoteri y’ abanyamahanga

cyangwa se imisigiti ifatwa n’ abo biyahuzi nkaho idakurikiza amahame nyakuri y’idini rya Islam.

Jonas MUHAWENIMANA
Umuseke.com

en_USEnglish