Digiqole ad

Ibiraka byatumye Urban Boys ititabira Itorero ry’abahanzi

 Ibiraka byatumye Urban Boys ititabira Itorero ry’abahanzi

Urban Boys bagombaga kwitabira itorero ry’abahanzi. Akazi gatuma bataryitabira

Itsinda rya Urban Boys riri mu bahanzi biyandikishije ku ikubitiro nk’uko byatangajwe na Intore Tuyisenge umuyobozi w’ihuriro ry’abahanzi ndetse binashimangirwa na Safi Madiba wo muri iryo tsinda. Gusa mu bahanzi bagiye mu itorero muri iyi week end aba ntibagaragayemo.

Urban Boys bagombaga kwitabira itorero ry'abahanzi. Akazi gatuma bataryitabira
Urban Boys bagombaga kwitabira Itorero ry’abahanzi i Nkumba ariko ntibagiyeyo./Photo Umuseke

Impamvu batangaza yatumye batitabira iryo torero kandi bari ku rutonde, ni akazi bamaze iminsi bafite bazenguruka mu Ntara hirya no hino bakora ibitaramo.

Manzi James ukoresha izina rya Humble muri iryo tsinda, yabwiye Umuseke ko bari mu biganiro n’abafatanya bikorwa muri ibyo bitaramo, ko baramutse bemeye ko bihagarara bajya i Nkumba kimwe n’abandi.

Ati “Twagombaga kwitabira itorero ry’abahanzi i Nkumba na bagenzi bacu ariko twagize inzitizi y’ibitaramo twarimo gukora. Ubu turi kureba niba twabihagarika tugasanga abandi mu itorero ”.

Abahanzi baririmba, abakinnyi ba filime, amatorero abyina, nibyo byiciro biri mu itorero ry’abahanzi ryatangijwe ku cyumweru tariki ya 18 Nzeri 2016 ku mugaragaro.

Abo bose bakaba baravuye i Kigali berekeza mu Ntara y’Amajyaruguru i Nkumba tariki ya 17 Nzeri 2016 bakazamarayo iminsi 10.

Mu bahanzi byari byatangajwe ko bazajyayo, harimo Senderi, Urban Boys, Active, Ciney, Amag The Black, Mani Martin, Makanyaga Abdoul, Young Grace, Munyanshoza Dieudonne, Jolis Peace, Jody Phibi, Oda Paccy.

Gusa siko byaje kugenda kuko hari abataragiyeyo nta n’impamvu zatumye batajyayo batangaje, muri bo harimo itsinda Active hamwe na Senderi we wari ugishidikanya niba azajya mu Itorero ry’abahanzi cyangwa iry’Inkeragutabara ryitabirwa n’abahoze mu ngabo naryo riteganyijwe vuba.

Joel RUTAGANDA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • UBUTAHA BYABA BYIZA MWAMBAYE INGOFERO ZIRIHO IBENDERA RY’IGIHUGU CYACU,ANYWAY TURABEMERA

Comments are closed.

en_USEnglish