Digiqole ad

Ibintu bikomeje kudogera mu Misiri

Mu kwezi kwa gatandatu umwaka ushize nibwo Perezida Mohammed Morsi yarahiriye kuyobora igihugu cya Misiri, icyo gihe abaturage baramusingizaga cyane dore ko ari we wari ubaye Perezida wa mbere uyoboye iki gihugu w’umusivile, none mu gihe kitageze ku mezi 15 abamushyize ku ngoma barashaka ko ayivaho.

Perezida Morsi yavuze ko adateganya kurekura ubutegetsi. Photo: BBC
Perezida Morsi yavuze ko adateganya kurekura ubutegetsi. Photo: BBC

Mu gihugu hose mu migi ikomeye cyane nka Cairo intero ni imwe “Turakurambiwe va ku butegetsi.”

Uretse abo bigaragambiriza aho i Cairo abantu basaga miliyoni 22 bamaze gukwiza amasinya asaba uyu mugabo w’imyaka 61  kuva ku butegetsi bamushinja ko ibyo yabasezeranyije atabyubahirije ndetse ngo ahonyora demokarasi.

Ku ikubitiro abamwamagana bamuhaye igihe ntarengwa cyo kuba yeguye ku mirimo ye nk’umukuru w’igihugu ariko amasaha yarinze ashira akinangiye ndetse adashaka kuva ku izima. Perezida Morsi kandi yirengagije igihe yahawe n’igisirikare cyamusabaga kumvikana n’abo batavuga rumwe bitaba ibyo igisirikare kigacubya akajagari n’imyivumbagatanyo bikomeje kwiyongera ubutitsa muri iki gihugu.

Ibyo byose ariko yabirenzeho abyima amatwi nk’uko inkuru dukesha BBC ibivuga. Mu kiganiro cyatambutse kuri Televisiyo y’Igihugu ya Misiri, uyu mugabo w’abana batanu yavuze ko atazigera ava ku ngoma kuko ngo yatowe mu buryo bunyuze mu mucyo, buboneye buri wese kandi bwa demokarasi.

Mu gihe uyu mugabo wagiyeho yitezweho byinshi, ariko nyuma y’amezi atandatu agatangira gushinjwa kwigwizaho ubutegetsi bwose no gushaka guhigika abo batavuga rumwe; akomeje kwanga kurekura ubutegetsi nk’uko abisabwa n’abo batavuga rumwe nawe.

Umubare w’abakomeje kugwa mu myigarambyo uragenda wiyongera, kuwa mbere imibare yavugaga ko hapfuye umunani none ubu bamaze kugera kuri 16, ndetse abasaga 200 bashyigikiye Perezida Morsi bakomerekeye muri iyi myigaragambo hafi ya Kaminuza ya Cairo ubwo bari bahanganye n’abamwamagana.

Mu ijambo rye Perezida Morsi yasabye Abanyamisiri gutuza ndetse bagahagarika imyigaragambyo kuko ibyo bigaragambiriza ntashingiro bifite. Yavuze kandi ko aho kugira ngo ave ku butegetsi yakwemera gupfa arengera itegeko nshinga ry’igihugu cye.

Perzida Mohammed Morsi yagize ati “Mu gihe harimo kuba ibintu bikomeye kugera kuri uru rwego ngomba kugira icyo nkora.”

Ibi ariko byabaye nko gukoza agati mu ntozi kuko abantu bongereye umurego mu kumwamagana.

Nyamara ariko amakuru yageze kugi BBC aremeza ko igisirikare cya Misiri gishobora guhigika uyu mugabo, ndetse ngo bamaze gutegura gahunda igomba gukurikiraho nyuma yo kumukuraho.

Iyo gahunda irimo gutegura amatora y’umukuru w’igihugu, gukuraho itegeko nshinga hakajyaho irishya ndetse no gusesa inteko ishinga amategeko.

Gusa ngo ibi birashyirwa mu bikorwa niyanga kubahiziza igihe ntarengwa yahawe ngo ave ku butegetsi (ultimatum) kandi kirarangira none ku i saa 18:30 z’i Kigali arizo saa 16:30 ku isaha y’i Cairo mu Misiri.

Kugeza ubu ntawe uzi aho ibintu birimo kwerekera, dore ko ngo mu bashyigikiye Morsi hatangiye kugaragaramo abantu bafite intwaro nk’uko Mostafa Abdel Nasser uwe mu Banyamisiri bari Cairo yabitangarije AFP.

Ikindi gihari ni uko mu gihe Morsi avuga ko atarekura ubutegetsi, uhagarariye abatavuga rumwe na we yabwiye AFP ati “Uyu ni Perezida ukandamiza abaturage be. Ntabwo tumufata nk’umukuru wa Misiri.”

Ubu abamagana Perezida Mosri bahisemo Mohamed El Baradei wakoreye Umuryango Mpuzamahanga igihe kitari gito ngo abe ariwe ubahagararira muri iki gihe igihugu kiri mu mage.

INKINDI Sangwa
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Mohammed Morsi afite umutwe ufunze ntabwo azategeka igihe kinini

  • ABARABU NI ABANYAKAVUYO BAHA AMAERICA ICYUHO CYO G– USENYA ISLAM

Comments are closed.

en_USEnglish