Digiqole ad

Ibintu 14 by’ingenzi mu buzima!

Ibintu 14 by’ingenzi mu buzima bikoreshwa cyane mu bumenyi bwa muntu n’uburyo bwo kumwitaho kwa muganga. Virginia Henderson mu mwaka w’1947 yashyize ahagaragara Ibintu 14 by’ingenzi mu buzima.

Ihame ry’Ibintu 14 by’ingenzi mu buzima rishingiye ku isesengura ryimbitse ry’ umuntu ku giti cye.

Ibyo bintu 14 by’ingenzi mu buzima ni ibi bikurikira:

  1. Guhumeka:Ni uburyo bufasha umuntu gusohora  no kwinjiza umwuka muri we.
  2. Kunywa no kurya:Ni uburyo buhesha umuntu kwiyongerera akabaraga mu mubiri, yifashishije umunwa we, kugira ngo abashe gukora imirimo ye ya buri munsi nta nkomyi.
  3. Gusohora imyanda: Ni uburyo bufasha umuntu kwisanzura, no kwisukura mu  buryo bwiyubashye, cyane umuntu ashyira hanze imyanda iva mu mubiri.
  4. Kugenda:Ni uburyo umuntu ashobora kugenda, yaba akoresheje amaguru ye, cyangwa ubundi buryo bumufasha kuva aho yaba ari akajya ahandi, akagira ibyo abasha gutunganya, akanamenya ibyo  umubiri we ushoboye gukora.
  5. Kuryama ,kuruhuka: Uburyo bufasha umuntu  kugabanya umunaniro, akumva agaruye amafu mu mubiri.
  6. Kwiyambika no kwiyambura:Uburyo bufasha umuntu kuba yabasha kubona umwambaro,akiyambika cyangwa akiyambura, kugira ngo yiyubakemo icyizere kandi anagaragare neza mu bandi.
  7. Ubushobozi:Uburyo bufasha umuntu kuba yabona ibintu by’ingenzi akeneye , bitewe n’ imibereho y’abandi bantu.
  8. Kugira isuku, kwiyitaho: Uburyo bufasha umuntu kuba yakwiyuhagira, akigira neza, akifashisha imiti, akisiga, kugirango umubiri we ugaragare neza, ndetse n’abamureba nabo bumve banyuzwe.
  9. Kwirinda:Ni uburyo bufasha umuntu kubungabunga ubudahangarwa bwe, agendeye ku bumenyi bw’ibimukikije byamugirira nabi.
  10. Kuganira: Ni uburyo bufasha umuntu   kugeza  ibitekerezo bye ku bandi ,akumva ibitekerezo bivuye ku bandi , hakoreshejwe  amagambo, ibimenyetso cyangwa  inyandiko. Ubu buryo kandi bufasha umuntu mu  bigendanye nu kumva unyuzwe mu mibereho ye n’abandi, no mu mibanire mbonezamubano.
  11. Ukwemera n’ indangagaciro:Uburyo bufasha umuntu kumenya no gukurikiza amahame n’indangagaciro, akanabasha kubikoresha mu buzima bwa buri munsi, nk’uko abyifuza.
  12. Kwiyitaho no kwisobanukirwa:Ni uburyo bufasha umuntu kumenya impano afite zamugirira akamaro, zikanakagirira abandi, mu bikorwa bya buri munsi kandi bikaba bitamutesha ikuzo.Bifasha umuntu kugira uruhare muri gahunda z’abandi.
  13. Kwidagadura:N uburyo bufasha umuntu kuruhuka mu mutwe, ugasabana n’ abandi.
  14. Ubumenyi:Uburyo bufasha umuntu gusobanukirwa, yigira ku by’abandi mu rwego rwo gutera imbere. Ubumenyi kandi bufasha umuntu  kugendana n’ ibihe, kandi akabasha   no  kubukoresha mu buzima bwa buri munsi. Umuseke.com

2 Comments

  • wow, those are devpt trends for sure. Go go go go go forward. That is really a great job.

  • Good mukomeze kutugezaho iby’akamaro pe.
    LOL

Comments are closed.

en_USEnglish