Digiqole ad

Ibinengwa umuhango wa MissRwanda byatewe n'iki?

Ku nshuro ya gatatu hatoranywa Nyampinga w’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994, umunsi wari wateganyijwe ko utorwaho Nyampinga w’u Rwanda 2014 si wo yatoreweho kuko yatowe bukeye bwaho kubera gutinda cyane kw’iyi mihango. Si ibyo gusa kuko uyu muhango warangiye ejo ukomeje kujorwa cyane.

Miss Rwanda 2014 Akiwacu Colombe
Miss Rwanda 2014 Akiwacu Colombe

Imyiteguro no gutara ba nyampinga mbere yo kuwa 22 Gashyantare yo ishobora kuba yaragenze neza, kuko nta makuru menshi yatangwaga ku gutegura abo bakobwa. Gusa ku munsi nyiri izina abantu benshi ntibanyuzwe n’uko umuhango wateguwe n’uko wagenze muri rusange.

Byari biteganyijwe ko Nyampinga w’u Rwanda atorwa ku itariki ya 22 Gashyantare 2014, bitewe no kudashyira ibintu kuri hagunda Miss Rwanda mushya yatangajwe tariki ya 23 Gashyantare 2014  saa saba na 17 (1:17am).

Iki gikorwa bimenyerewe ko gitegurwa cyangwa kigakorwa ku bufatanye na Ministeri y’Umuco na Siporo, ndetse ku nshuro zabanje Ministre ubwe yatangaga ibihembo cyangwa akavuga ijambo, kuri uyu munsi Ministeri ntabwo yigeze igaragara muri iki gikorwa cyo gutora umukobwa uzahagararira u Rwanda ahatandukanye ku isi.

Amakuru agera k’Umuseke yemeza ko impamvu nta yindi uretse kuba iki gikorwa nta nkunga Ministeri yigeze ishyiramo nk’uko mbere yabikoraga, ndetse bikabaza kuba intandaro y’imigendekere mibi ya gahunda yo muri ririya joro.

Mbere gato y’uko hatangira amajonjora mu nama yahuje abanyamakuru n’abayobozi ba Minisiteri ndetse n’abafatanyabikorwa bagombaga gukurikirana iki gikorwa, herekanywe imodoka iri mu bwoko bwa Hyundai izahembwa MissRwanda2014.

Siko byagenze kuko Akiwacu Colombe yahembwe ivatiri (Voiture) yo mu bwoko bwa Nissan, nayo bigaragara ko yari imodoka isanzwe igenda mu mihanda y’u Rwanda ugendeye kuri ‘plaque yayo (RAC 240 K).

Umuseke wamenye amakuru yemeza ko inkunga Ministeri yari yemeye muri iki gikorwa cyahawe abikorera itatanzwe. Abo kuri uru ruhande ntibashaka kugira icyo babivugaho birinda gutunga agatoki Ministeri y’Umuco.

Twagerageje kuvugana na Minisitiri w’Umuco na Siporo ariko na n’ubu ntibiradushobokera kuko yatubwiye ko tuvugana avuye mu nama.

Akiwacu Colombe Miss Rwanda 2014
Uko byagenze kose ariko Miss Rwanda we yaratowe

Photo/Plaisir Muzogeye

Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • saa saba na 17 z’ijoro ni (1:17 am) ntabwo ari (1:17pm)

  • Eeee,okeeee,eseee,noneho nicyo cyatumye bahitamo umukobwa mubi abeza bahari!okeeeeeeee.

  • Niba hari saa saba z`ijoro (1:am) ahubwo ntibyari bikiri no ku wa 23/02/2014 ahubwo byari byamaze kuba ku wa 24/02/2014. Naho Ministere bashobora kuba abarakurikiye itorwa rya miss mu ntara bakabona ukuntu abana b`inyuragamo mu gusubiza, nta rurimi bazi, nta bitekerezo bihamye mu misubirize bakabona nta mpamvu yo kubigaragaramo.

    Umuntu w`umunyarwanda ananirwa no kwisobanura mu Kinyarwanda koko?Noneho n`ururimi yihitiyemo barumubazamo agakanja amanwa? ( Gusa bariya bari bo nta manwa bagira buriya sinzi ibyi bakanje!)

    N`uyu miss watowe ndabona ari ku isura wapi. Reba iyo nseko ye wagira ngo ari guhekenya amenyo! Keretse niba wenda we yarabashije gukerebuka mu gusubiza ibibazo naho ubundi singaye n`umwe wavuze ngo ni ” Missed Rwanda” aho kuba miss!!Mumbabarire sintukanye nagenekerezaga!

    • icyagusetsa ntanakimwe azi kuko yahisemo igifaransa ariko icyo yavugaga nigihimbano yasubizaga ibidahuye nibyo abajijwe..

  • Nyampinga wacu ni umukobwa. Ni umwari utamwaye. Ni umwangavu. Si umugore. Si umusumbakazi. Ntiyigeze ashaka abagabo. Niba bamuhaye imodoka yakoze, abandi bajogoroje, bamututse. Mugiriye inama yo kuyigurisha, amafaranga azavamo azayakoreshe ibyo ashatse. Gusa ntazibagirwe kureba umumama usabiriza nabonye haruguru ya Gare ya Remera. Aba yaryamishije agahinja mu muhanda kari kurira na we arira!!!

    • icyo agusabe umuhereze fanatisme weee

  • Igikorwa cyo gutora miss gikwiye guhabwa agaciro, abantu bakigishwa ubwiza bwacyo kuko hari ababyeyi ndetse n’abakabaye biyamamaza bumva ko ari uguta umuco! Muby’ukuri u Rwanda rufite abakobwa beza benshi, ariko ubona batitabira kwiyamamaza, infact, jye mbona bariya bose nta numwe war’ukwiye kuba miss wahagararira u Rda n’ukuntu tuzwiho kugira abakobwa beza!!!
    Inama ntanga: Bahsyireho team izi kureba no kugenzura ubwiza, bajye bajya mu gihugu hose bashake amakuru y’umuntu waduhagararira. Ndabizi ntibyoroshye, ariko bashobora kubasobanurira neza, bakabaganiriza neza, bakabaha amahugurwa ari nako bagenzura ubwiza bwabo n’ubuhanga mu gusubiza! Uyu mukobwa ngo ni Aurore nakunze ko yaduhagarariye kandi agakomeza umuco ntiyiyandagaze. N’abandi nemera ko babishobora!

    God bless Rwanda

  • Ariko ntibyashoboka ko umuntu yongezwa manda yo kuba Miss, kuko ndasanga Aurore yari akwiye kongezwa undi mwaka wenda hakazaba haboneka undi mukobwa ubikwiye!

  • Ni akumiro gusa nta kindi!

  • Umuseke congz….. My sons am proud of you..

  • Uyu mu miss sinavuga ko ahagarariye Urwanda kuko nimubi bigaragara. Judges bakojeje isoni abanyarwanda. Bazadusabe imbabazi.

    • uyu mukobwa ni mwiza, ndetse cyaneeeeee. nawe ubwawe uwakubwira kwerekana umwiza wasanga utamuhurizaho n`abandi, burya ubwiza ni relatif. humura niba uwo wari washimye atatowe, ntibivuze ko ariwowe uzi kureba wenyine. Miss we uri mwiza kabisa ariko uzirinde kwiyemera bizagufasha.

  • mbega umukobwa mubi weeeeeeee ndatangaye kandi birababaje pe gutora umukobwa mubi abeza bahari nakumiro

  • NG’UWO MISS RWANDA WATOWE N’ABA JUDGES BANANIWE

  • ubwo se mushatse kuvuga ko abo mu ntara y’uburasirazuba bamutoranyije mu bandi bose akabahiga barebye nabi n’abo mu gihugu hose barahuma unless it one team of judges who toured the whole country . “les gouts et les couleurs ne disputent pas.” Abo mwashatse ntibahiswemo rero murekeraho gufana buhumyi.

Comments are closed.

en_USEnglish