Digiqole ad

Ibimenyetso bishobora kukwereka ko umuhungu agukunda

Urukundo abantu benshi ntibakunda kurwerekana kimwe, kuko hari ababivuga hakaba n’abatinya kuvuga ko bakunze, ariko burya ngo ntirwihishira, iyo rwagufashe, rushobora kugutamaza. Abahanga mu kwiga imyitwarire y’abantu bashyize ahagaragara bimwe mu bishobora kukwereka ko umuhungu yakwihebeye.

.
.

Ikimenyetso cya 1: Amagambo yihariye kuri wowe

Burya iyo umuhungu akunda umukobwo biroroshye kubimenya niyo yaba atarabimubwira. Cyane cyane iyo bavugana haba kuri telephone cyangwa bari kumwe, usanga umuhungu hari amagambo akunda gukoresha y’umwihariko kuri iyo nyampinga. Urugero, usanga akunda kuguhimba utubyiniriro twiza, akakuvugisha yitonze, mbese ukumva ko yakwitayeho.

Ikimenyetso cya 2: Usanga avuga ngo twebwe

Mu by’ukuri umuhungu iyo yagukunze, abayumva ibyiza byose bibaho byabageraho mwese. Niyo mpanvu rero akenshi iyo muganira cyangwa aganira na bagenzi banyu, aba avuga ngo twebwe turashaka gukora ibi nibi, cyangwa ugasanga icyo ashatse gukora naho ashatse kujya ashaka ko muba muri kumwe. Hari igihe abikora rimwe narimwe atazi ko birimo kumubaho.

Ikimenyetso cya 3: Agushyigikira aho ariho hose

Niba muri nk’ahantu na bagenzi banyu muganira, uzumva ashaka kugushyigikira no kukuvugira neza. Niwunva muganira akajya akuzanamo cyane cyangwa akwakira mu biganiro uzamenye ko umutima we wawitwariye kera. Gusa ubutaha nagushyigikira ujye umwereka ko wishimye, bituma atahana umutima utuje, ko nawe wabibonye, kandi byagushimishije.

Ikimenyetso cya 4: Ku gutetesha

Hari ibintu byinshi umukunzi wawe ashobora kugukorera, bikwereka ko nta wundi akunda uretse wowe. Usanga nk’iyo muri kumwe mutembera aba agufashe akaboko, akunda gukorakora mu musatsi wawe, mbese akaba yumva atakura ibiganza bye ku mubiri wawe. Usanga umuhungu ugukunda ahora ashaka gukorakora ku mubiri wawe, nko ku ijosi, mu mugongo, mu kiganza, n’ahandi biterwa naho akunda.  Ndetse burya ntimwatandukana atanagusomye.

Ikimenyetso cya 5: Akunda kukubwira cyane ahazaza he

Si abahungu benshi bakunda kuvuga imishinga yabo y’ejo hazaza, ariko nubona umuntu atinyuka akakubwira ibyo ateganya gukora byose, ujye umenya ko ashaka ko muzabibanamo muri babiri kandi mukundanye. Mbese aba asa nkaho akubwira ko yifuza ko wazamubera umugore.

Mu byukuri ibi ni ibintu bikomeye, kuko nta bantu benshi badakunda kubivuga. Hari abahungu bakubwiza ukuri icyo bagutekerezaho ari hari nababivuga ari uko babonye ko umukobwa yamaze kumwiyunvamo. Bino byose rero abikubwiye nawe utabaye umwana wamenya icyo ashaka, ugatangira kumwereka ko nawe wifuza kubana nawe.

Ineza Douce
Umuseke.com 

18 Comments

  • Thank you for this.
    Ibibintu ni byo ariko muri byose ikigaragaza cyane cyangwa ikintu cya mbere wowe mukobwa kizakwereka ko umuhungu yagukunze n’iki:
    1. Kugutetesha(Kugukoraho cyane cg kuba burigihe yumva yaba agufasheho)
    2.Kuba yumva yakora depenses kuri wowe nko kukugurira utuntu si ngombwa ko biba bihenze, kandi izo depenses zose akazikora nta contreparti ashaka cg ateganye nukuvuga atabiguhaye ngo narangiza agusabe kuryamana nawe, birashoboka ko yabigusaba cg akazabigusaba ariko iyo ataricyo abikorera urabibona.
    3. Kukuvugisha cg se kumva mwavugana kuri Telephone cyane rimwe na rimwe bitaba cg hashira akanya cg igihe mutavuganye bikamubabaza
    4.Kumva yakwereka inshuti ze zose cg abavandimwe be, iki n’ikintu kizakwereka wowe mukobwa ko Umuhungu yagukunze byukuri igihe cyose azaba ashaka kukwereka abe bose.
    5. Guhora burigihe yitaye kubuzima bwawe bwejo hazaza niba wiga akaba akubaza amasomo bite? cg se nujya muri universite uziga iki?
    rimwe na rimwe agatangira kukubwira ibyo ashaka ko uziga.

    Ibi bintu ntabwo mbivuze par hasard ni Experience yambayeho kuko Nakunze umwana w’umukobwa urukundo nyarwo nzi ko bibaho kuri bose cg Benshi.

  • Urukundo nta formule rugira ntabwo ari mathematique ngo urabroka forule gusa nyine nushaka kumenya ko umuntu agukunda uzabibonera muribyinshi bitandukanye ariko nta formule

  • Nshuti z’umuseke, ibi bintu nibyo pe,umuhungu utazagutetesha etc, azaba akubeshya pe.

  • ni musige ho di, detection ya love ntabwo igira formula. Period!

  • ibyo vubi avuga nukuri gusa umuhungu unagukunda usazanga anagira amatsiko yo kumenya inshuti zawe byumwihariko izabahungu kuko aba anifuza kumenya uko bakwitwaraho

  • Hanyuma se unanirwa kuvuga we ukumva arimyoza aba ari mu biki?

  • Vubi salut,
    ibyo uvuze pe n ukuri kuri cote yawe,wibuke ko abantu baratandukanye murukundo uvuga,gusa urukundo nta formule bisaba.ereka Imana projet yawe imbere,kandi ntabwo wabura ugukunda mugakundana neza.bibaye ibyo se ubwo wibagiwe uko abagabo dukunda tugatayo byose ejo umugore akabica amazi?ntubizi umugore wagukunze yasiba iminsi mike akaguhararukwa hejuru ibitutsi.reka duh’Imana itwubakire.

  • Njyewe hari ikintu maze kubona mu rubyiruko rwubu: rwose umuhungu cyangwa umukobwa ukigira umutima w’urukundo rutari uburyarya Imana ijye imukomeza kuko abenshi baba bafite icyo bagendeyeho cyarangira n’urukundo rukarangira. kubwibyo rero njye nakutse umutima.

  • KUBWANJYE NKURIKIJE KIRIYA KIMENYETSO CYO GUKORANAHO SINKEMERA KUKO BISHOBORA KUBATERA GUKORA AMAHAHANO MUKARONGORANA IGIHE KITAGEZE CYO G– USEZERANA.RUBYIRUKO TWIYUBAHE KUGIRANGO TUBE ABO IMANA YIFUZA KO TWABABO!!!!!!!!!

  • Nyuma yo gukora ubushakashatsi igihe kirekire ku byerekeye urukundo ku bashakanye,nasanze abapfakazi iyo bongeye kubona abagabo babakunda cyane kuko baba bazi agaciro k’umugabo.

    Niyo mpamvu rero umusore wishakira ko urugorwe rwazarangwa n’urukundo nk’urw’abazungu yakwishakira umupfakazi.Ku rundi ruhande ntukishimire ko mugenzi wawe yaheranwa n’agahinda iteka,kuko ibyago atari we wabyiteye.

    Jye ndi umusore w’imyaka 26,ndiyubashye kandi nkora n’akazi kiyubashye ariko nkeneye umupfakazi ngo mwikundire,muhoze, mwibagize muteteshe.Ubishaka yanyihamagarira kuri 0725274603

  • URUKUNDO NTA FORUMIRE RUGIRA Umusore ukunda umukobwa urukundo nyakuri arugaragariza bose kugirango numukobwa abibone

  • nkimara kubona ko hariho sida hanzaha nahisemo kuburira abakobwa be kwishunga ndagukunda iri hanzaha niba mukundanye sibivuga ko ari ukwirirwa agukorakora ahari hohoseiho hariho nugerageza kukwereka ko agukunze kandi afite icyo agambiriye

  • Thank u for that but muzatubwire n’uburyo wamenya ko umukobwa agukunda.

  • Bite Douce,
    inama zawe zirumvikana rwose uretse ko nyine bur’umwe wese agira imitekerereze ye kugiti cye gusa iyo ar’ukuri bivamo imuto nziza,kandi burya nta gishimisha nk’ubuzima bw’urukundo nyakuri.

  • Mukuri ibyo mwavuze byambayeho ariko uwo muhungu avuga nabi arakazwa nubusa kdi nanjye nuko ubu duhora dushwana burigihe hagashiri nkicyumweru tutavugana kdi mubyukuri dupfa utuntu twubusa tutari nuko wenda umwe yaciye undi inyuma oya twese turakundana ntiducana inyuma kdi twari twarafashe decision yo gukora mariage mukwa munani ariko kubera ukuntu dushwana buri muri munsi njye nda ncika inege nkibaza ese nimbana nawe sinahora kunkoni? Kdi ndacyari umwana muto nfite 22ans ndangije uyumwaka muwa 6 we afite imyaka 30 mungire inama zuko nabigenza kuko ndambiwe guhora nshwana nawe kdi ntarabana nawe

    • umva mwana,uracyari muto nta mpamvu yo kubana numuntu utiyumvamokuko ingeso warayibonye kandi siyo fi yonyine iri mu nyanja

  • Nakurakarira wowe ntuzarakare! Azashyira abikire nubikora amezi abiri adahinduka uzamureke! Ubwo wasanga arakara nawe ukmurusha uburakari! Bigatuma mumara icyo cyumweru ntawuvuga! Urugero؛‎ yari yarakara ukaba ariwowe umuhamagar? Cg utegereza ko aguhamagar?

  • Hari uwugera imbere y’umukunzi we akivugira make, ubwo we twamushyira he?

Comments are closed.

en_USEnglish