Digiqole ad

Ibintu 7 bito bigaragaza urukundo rukomeye

Mu rukundo hari utumenyetso tworoheje umugabo ashobora gukorera umufasha we agahita abona kandi akemera ko amukunda by’ukuri bitamusabye kuvunika cyangwa kwigora.Twegereye abahanga mu by’urukundo babinyujije ku rubuga rwa Internet www.sheknows.com badushakira birindwi by’ibanze muri ibyo bimenyetso.

1.Kugutwaza agatwaro ufite

Bijya bibaho ko ugura nk’utuntu cyangwa udukuye ahantu, ukumva turemereye ku buryo udashobora kutwitwaza. Umukunzi wawe nagusaba kugutwaza burya uzabihe agaciro kuko aba ahisemo kukwitangira.

2.Kukubwira ko indoro yawe imunyura ari mumpera za week-end

Akenshi ku cyumweru mugitondo abakundana baba bananiwe cyane cyane kubera baba baraye bavuye aho bari basohokeye muri weekend, bitegura gutangira akazi kuwa mbere. Umukunzi wawe nazinduka ku cyumweru akukubwira ko indoro yawe imunyura, ugomba guhita wumva muby’ukuri ko atajya ahaga kukureba cyane ko muba mwafashe igihe gihagije cyo kurebana aho mwari mwasohokeye. Bizakwereka rero ko atari amashyengo y’igihe gito.

3.Kwemera gukora ibyo adakunda kuko ubimusabye

Wenda uzi neza ko iyo musangira icyayi cyangwa agakawa afata gusa agatase kamwe. Numusaba ko umwongera akakwemerera, burya uzabihe agaciro kuko azaba akweretse icyubahiro aguha. Bizanakunyure cyane nakubwira ati “ndabyemeye kuko ari wowe” kuko azaba akweretse ko imbere ye uruta abandi bose.

4.Kukumva no kukuvugisha neza igihe arushye

Akenshi mu minsi y’akazi umuntu ahura n’ibintu byinshi bimutesha umutwe mu kazi ku buryo ataha ananiwe, rimwe na rimwe yanarakaye. Nimuhurira mu rugo nyuma y’akazi akagusuhuza neza ndetse akakubwira utugambo turyoshye, ni ikimenyetso gikomeye kikwereka ko iyo akubonye ahita yibagirwa ibindi byose.

5.Kugutekera cyangwa kuguhereza icyayi

Ni ikimenyetso gikomeye kuba ufite utwo uhugiyeho ukajya kubona ukabona umutware wawe aragutunguye aguhereje itase y’icyayi mugihe wibazaga igihe uri bugitekere bikakuyobera, cyane cyane igihe uzaba waryamiriye kubera umunaniro wavanye kukazi akagutanga kubyuka agahita yibwiriza agategura icyayi. Ubwo bwitange bwagakwiye kukwereka ko agukunda koko.

6. Kugutwara ku kazi no kuza kugucyura

Hari ubwo wenda mwaba mukora ahantu hatandukanye cyane kandi mukaba mufite imodoka, moto cyangwa igare rimwe. Burya byagakwiye kugira icyo bigusobanurira kubona buri munsi abanza kukujyana ku kazi mbere y’uko ajya muke ndetse akaza no kugucyura kandi abyishimiye.

7. Guteka akagusigira igihe udahari

Rimwe na rimwe hari ubwo utemberera ahantu ugasiga umutware wawe mu rugo kandi wenda nta n’umukozi mufite, kandi wenda uzi neza ko adakunda kujya mugikoni. Nuramuka uje ugasanga yatetse ndetse aranagusigira bizakwereke ko akuzirikana igihe cyose kuko bitabaye ibyo ashobora kujya muri restaurant akirira nawe waza ugateka ibyawe nk’uko abagabo benshi bakunda kubikora.

René Lambert MUHIRE
Umuseke.com

5 Comments

  • nuko nuko ubundi ntizakurenganye ngo ntitwamenye.Keep it up guys

  • hi Guyz ? Kabisa ni byo koz abagore bakunda uduhenda bana.namwe mwabyivugiye ngo ni utuntu duto.rero iyo umugabo amweretse aga signe gato ahita amera amababa byahehese ko hari n igihe aba amubeshya.thank u.

  • Hi readers, Gore bakunda gukorerwa kuki ibyishi hafi 85% ar’ugukorerwa (Selfishness
    ) Njye numva ko umuntu u
    bana nawe agukunze utamuyoberwa rwose. uretse teenagers.

    • beye ubwuzu ese kubatarashakanye bo babavuga hi iki? byose mbona ko ar’ udufara
      nga nitwo turungo twurukundo

  • muraho mwafura mwe mwabigezeko pee big up

Comments are closed.

en_USEnglish