Digiqole ad

Ibimenyetso 5 bishobora kukwereka ko umukobwa muganiriye bwa mbere yakwishimiye

Ushobora kuba uri umusore, ukabona umukobwa ukumva uramwishimiye ku buryo akwemereye, mwatangirana urugendo rw’urukundo. Aha, niba uri umusore ushobora gusaba uwo mukobwa ko muganira ugamije kureba uko akwakira kugira ngo ugire icyizere cy’uko yazakwemera urukundo igihe urumusabye.

Nk’uko tubikesha urubuga rwa internet dating360.info, ngo  hari ibimenyetso bitandukanye bishobora kukwereka ko na we yakwishimiye ndetse ukaba wanakomeza utera intambwe umusaba urukundo nta mpungenge z’uko yaguhakanira, kuko ibyo bimenyetso bikwereka uko agutekereza n’uko yagufashe. Ibyo bimenyetso bikaba ari ibi bikurikira:

1. Kumwenyura gahoro akanyuzaho akakwitegereza

Igihe uri kumwe n’umukobwa muri kuganira ukabona aranyuzamo akakwitegereza, hanyuma akanakumwenyurira, ngo ni kimwe mubimenyetso wareberaho ko uwo mwari yakwishimiye rwose.

2. Kurya iminwa 

Niba umubajije ikintu runaka wumva ko kinoroshye ariko ukumva atangiye kurya iminwa, ashakisha uko akigusobanurira, ngo ni uko aba ashaka uko yakigusobanurira neza nta gukocama ashyizemo kugira ngo utamugaya cyangwa se ugasuzugura ibitekerezo bye, bikamutera guhuzagurika akavuga arya iminwa. Rero ibi bikwereka ko yaguhaye agaciro.

3. Guhindura ijwi  

Kenshi ngo iyo umukobwa yishimiye umusore bari kumwe ijwi rirahinduka, rikoroha kandi rikagabanuka, kandi bikaba atabyiteze kubera uko akwiyumvamo.

4. Kukwiyegereza

Usanga iyo mwicaye, aba ashaka kukwegera ariko ntabikubwire gusa akajya agenda   akwiyegereza gahoro gahoro, byerekana ko yifuza kukwiyuvamo.

5. Kwikora mu misatsi 

Iyo umukobwa murimo kuganira akwishimiye kandi mukaba mutaramenyerana, usanga atangira kwikora mu misatsi cyangwa se hari n’utangira gukora mu mutwe wawe, aha rwose ngo aba yakwishimiye, kikaba ari kimwe mu bishobora kukwereka ko waba umukobwa w’inzozi ze. Umuganga.com

0 Comment

  • Murakoze nyarama kubivumbura birakomeye kuko nuburyarya bwafashe indi ntera

    • kabisa

  • URAMUTSE UBIZI NTUSHOBORA KUBURYO IBYO BIMENYETSO BITAKUGARAGARAHO?NI IKIBAZO MURAKOZE.

  • URAMUTSE UBIZI NTUSHOBORA KWIYUMANGANYA KUBURYO IBYO BIMENYETSO BITAKUGARAGARAHO?NI IKIBAZO MURAKOZE.

  • Inomero ya mbere kugeza kuya gatatu nibyo rwose ndabyemera, umukobwa wgusekeye se nyabusa ugira ngo agira uko asa!

  • nuko utazi iyo muhuje amaso agahita agahita acurika umutwe agakenera kukwitegereza ariko wowe utamureba burya biba byaciyemo.

  • Sha Dudu ndumva bitapfa koroha kuko akenshi birikora. Inshuro nyinshi wajya wisama wasandaye.

  • Ariko murasetsa, urwose ni urukundo cyangwa ni IRARI? Ibi byose mwavuze nibyumukobwa wakurarikiye, wakwifuje akeneye ko wazamuryohereza!!

    Urukundo rwo rugira ibimenyetso byarwo byihariye!

    • urakaga 2. heza nawe ibyawe utubwire ibyawe kugirango tu bimenye.

  • Umukobwa wagukunze usanga yirihutsa kenshi , ubwo ikiba gisigaye namwe muracyumva.Sawa murakoze

  • Ibi bimenyetso ntabwo ari iby’urukundo nyarwo. Reka mbabwire umugore wese ushaka kugira icyo agukuraho akugaragariza ibi bimenyetso mwavuze haruguru. Ikindi kandi n’umugore wubatse ufite umugabo ashobora kubigira kandi bigaragara ko ntaho urukundo rwerekera.

  • Ibyo binyetso nibyo ari nushaka kugukura ibyinyo no kukwanduza ni the same ubundi ugasigara wayura “bahungu banjya murabe menge”

  • festus ujye ugabanya gusetsa abantu!! ngo ugasigara wayura!!??? sha nsomye coment yawe ndaseka!! ushobora kuba usetsa. anyway n’ukura ibyinyo niko yitwara.

  • IBYO NI IBIMENYETSO BY’UMUHWITSI WA CYANE. GUSA NUBONA UMUKOBWA AGARAGAZA IBYO BIMENYETSO (ubisoma abyitondere) MENYA KO IBYO MURIMO BYAFASHE INDI NTERA. NIBA BISHOBOKA UHUNGE

  • Ahubwo yemera vuba igitekerezo umuhungu atanze kandi akamwitegereza cyaneee

  • Oya sha, iri n’irari ryishushisha n’ urukundo! basore bange muracyenge ni hatari!!!!!!!!!!!!!

  • Iyo yakwishimiye yoroshya ibibazo ukabona murajyana muri gahunda zose uteye!Murakoze!

  • NIBA MUHAKANAKO BIRIYA ATARI IBIMENYETSO BYUWA KWISHIMIYE NGAHO NAMWE MUZA TUGEZEHO IBYANYU,MURAKOZE.

  • Ibyo byose nibyo ariko mujye mumenya ko abantu bateye ugutandukanye!?!

  • murabesha mwese ibinibihe byimperuka mwitonde kuko na sida nikoiza

  • uwo mukobwa ndumva yaba ari umukuzi

  • nagusekera se pour rien?? mbona ntacyikuvaho sinakwereka King James ubwo ndavuga inyinya!! sha biriya byose ubikora uziko hari icyo wamupfuraho!! basore soyez prudent!!! nta rukundo abakobwa babafitiye rw’ubuntu. ni give and take

  • HAHA NDUMUWE

  • ahahahhaa mwitode hanze aha birakomeyeeeeeeeee, bariyoberanya

  • pay attention guys,nowadays girls are not serious in love.

  • ah!!icyonzicyo love=argent
    sha uramutse ufite mumufuka habyimbye ntushobora kubura umukunzi,abakundanaga nabatubyaye.

  • izo ni theorie

  • sha nta rukundo, no money no love

  • ko mutatubwiye umuhungu wakunze umukobwa ibimuranga? turabikeneye. murakoze

  • Nibyiza nonese umukobwa we yabwirwa niki ko umuhungu yamwishimiye?

  • EH murabe menge basore banjye , udukobwa dufite ubucakura bwinshi , hari agaherutse kunyereka ibi bimenyetso ko gakubitwa n’inkuba nanjye ndizera , burya gashaka kunyiba . basore nukuri mushyiremo ubushishozi n’abajura sha! and pay attention gusinya kuvanga imitungo kuko twe twubatse ubu twara hababariye imitima yacu yabaye ibisebe , vraiment attention no kuvanga imitungo hamwe n’amakariso n’amasutiye bazabitwaje . murunve ibyo mbambwira . thanks naho umukobwa mwiza nufite icyo yimariye

    • ivyo nukuri ntavyo kuvanga imitungo kuko akeshi baza atanakimwe bafise uretse karya gahimba

  • Yewe isi yarashaje, hari abakobwa cyangwa abagore bakeka ko hari icyo bagukuraho bakaguha batitangiriye itako byacangwamo ukamanuka kizimbabwe (ugaswereraho). Basore mwitonde! Yesu kristo niwe wo kuturinda.

  • Ibyo mutubwira nibyo kenshi nakenshi usanga abakobwa bamwe bihagararaho ariko iyo bamaze gufatwa usanga bikoresha utuntu nkutwo,gusa turabashimira mukomereze aho.

Comments are closed.

en_USEnglish