Ibimenyetso 10 bigaragaza ko umukobwa agushakaho urukundo
Gukunda no gukundwa ni ibintu byizana, kandi ntawe bitabaho muri iyisi dutuyeho, yaba ashaje cyangwa ari muto. Gusa ikigora ni ukumenya niba hari umuntu ukwitayeho cyangwa ugukunda, ngo mube mwahuza urugwiro, mu gihe nawe ukeneye kubona umukunzi. Nubona rero ibimenyetso, ntuzabe umwana.
1. Inseko
Umukobwa yagukunze ntiyifuza kukubona ubabaye narimwe, bityo bigatuma yumva yakubwira amagambo agushimisha, kugira ngo akubone useka. Usanga kandi iyo yinjiye aho uri, murebana akamwenyura, ndetse kuburyo iyo munaganira acishamo agaseka ku tuntu tumwe na tumwe mubamuganira, ngo akwereke ko akwitayeho cyane.
2. Akunda kukureba cyane
Amaso burya ni igice cy’umubiri kidasanzwe, kuko gitanga ubutumwa bwinshi mu bwonko bw’umuntu. Mu gihe rero umukobwa azaba yagukunze azahora ashaka kukwitegereza, cyane cyane nkiyo umunyuzeho, iyo muri kumwe muganira, iyo mwahuriye nko mu birori, cyangwa ahandi hose hahuza abantu benshi. Cyane cyane nushaka kumureba uzabona ko muzajya mukunda guhuza amaso kenshi, agasa nkuwijijisha akareba hirya.
3. Ibimenyetso by’umubiri
Ibimenyetso by’umubiri bikunda kuvuga ibintu byinshi, ariko si abantu benshi bakunze kubisobanukirwa. Nubona umukobwa muhuye cyangwa yinjiye ahantu uri akakwicira akajisho atavuze, akagukubita agashyi, akagukora mu mugongo, akakwicara iruhande, n’ibindi byinshi, ujye umenya ko hari ikintu kidasanzwe arimo kukwereka.
4. Akunda kukuvuga
Mu byukuri nta mukobwa utagira ikigare (group), iyo bari kumwe rero bakunda kuganira ibintu byinshi, cyane cyane ntibashobora gutandukana batavuze ku ngingo y’abasore, baba incuti zabo cyangwa abo bakorana. Iyo bateruye icyo kiganiro rero, usanga umukobwa wagupfuye ahora agutanga ho ingero muri bagenzibe, icyo bavuze cyose akagisanisha nawe.
5. Azagusaba ko musohokana
Ushobora kuba wari inshuti n’umukobwa bisanzwe, mukorana , mwigana, cyangwa se hari ibindi bintubyinshi muhuriramo, byazagera aho, ukumva atangiye kujya agusaba ko mwasohoka mwenyine . mu byukuri aba ashaka ko hari icyo mwazaganiraho mwiherereye mutari muri rwaserera.
6. Azakoresha uko ashoboye mube kumwe
Burya iyo ukunda umuntu ubawunva mwahora muri kumwe cyane. Umukobwa rero iyo yakwikundiye, akoresha ibishoboka byose akajya aba ari aho nawe ukunda kujya, kandi mukaza kubonana. Urugero, nkiyo ukunda kujya kubyina, kureba umupira se, n’ahandi, usanga akunda kuhaza, kandi abacuti be bataha agasigarana nawe, mukavugana ho amagambo make gusa, akitahira.
7. Azakubwira ko Akunda Imico Yawe
Umukobwa nakubwira ko yikundira imico yawe, mbese nk’ukuntu ugenda, useka, ijwi, ubwitonzi, kwambara se, n’utundi tuntu twinshi tukwerekeyeho, azaba akubwiye ko agukunda. Nibwo buryo bwe azaba akoresheje kugira ngo akwereke ko yagukunze.
8. Akwereka ko akwitayeho
Burya umukobwa wagukunze, aba ashaka kukwereka ko ariwe muntu ukwitayeho kurusha abandi. Nkiyo murikumwe na bagenzi banyu, usanga akunganira mu bintu byose uvuga, bakubaza nk’ikibazo nawe akagushyigikira, wavuga ikintu akakunganira, kandi akagerageza kwereka abandi ko uvuze ibintu bifite akamaro.
9. Akunda kukugira Inama z’Ubuzima
Niba umukobwa yarakubengutse uzajya wumva arimo kukugira inama z’ubuzima, akwereka icyo wakora ngo witeze imbere n’icyo utagomba gukora. Ibi kandi nta wanya munini bizamutwara, kuko azabikubwira igihe muzaba muganira.
10. Aragufuhira
Gufuha ni ibintu bigirwa na benshi, cyane cyane iyo bakundana, kandi usanga umuntu ufuhira undi, aba amukunda koko by’ukuri. Iyo umukobwa rero mumaze kumenyerana, muganira bisanzwe, ushobora kutamenya ko yagukunze. Ariko nubona akunda kukubaza niba umukobwa runaka ari inshuti yawe, cyangwa akakubaza icyo upanga n’umukobwa yigeze kubabonana, uzamenye ko burya atabikunda, ahubwo aba ashaka ko ari we wenyine wakikundira.
Ibimenyetso ni byinshi ntawabivuga ngo abirangize, ariko ibi nibyo bikunda kugaruka mu buzima bwa burimunsi. Nubona rero hari umukobwa bigaragayeho, wowe musore ntuzabe umwana niba ufite gahunda yo gushaka incuti, kuko ntiwategereza ko azagusaba ubucuti. Burya imico y’ibihugu byacu yemerera abahungu kubanza gusaba ubucuti abakobwa.
INEZA Douce
UM– USEKE.COM
34 Comments
I couldn’t agree with this article more. It’s right on. Nibyo kabisa ibyanditwe aha n’ukuri.
MUTUGEZAHO IBYIZA
kubyo mutubwiye ntacyo narenzaho pe!kuko nanjye ndabibona
Ako nagakoryo muba mutwongereye mubisanzwe tuzi. mpise mbemera murabambere
ariko noneho Douce aranyanuye,nibyo koko ntabwo umuco nyarwanda wemerera abakobwo gutanga candidature ya love,bitewe numuco wacu biratuvuna gutangaza ibituri kumutima(twe abakobwa)nibyo ushobora kubenguka umuhungu ariko ugakoresha turi du points 10 bavuze ariko boy ntabyiteho urumvako uhashirira rero ukikomeza kumuco gusa.ngaho Umuseke.com muratugire inama yicyo twakora
yewe keretse umuco uhindutse nitegeko rigashyirwaho ritwemerera kwiteretera,naho ubundi ba madamazera nitureba nabi naza nerfs zizadushirirana mba ndoga uwa ngabiye!!
muravuga ukuri mba ndoga rwanyonga twataramye.nanjye bimaze kundambira kwita ku bantu njye ntibanyiteho.gusa njgerageza kubyikuramo nahubundi wanapfa
sha ndabimenye sinzongera kwirangaraho
iyinkuru inyibukije ibyambayeho mugihe cyashize,nakunze umuhungu ngera kundunduro ariko nyuma rwarandembeje nzakugira akanyabugabo mbibwira inshuti ye narinziko ari magara ntunsige ye,ariko nyuma umuhungu yaje kunseka bya cyane ati”nigute warinda kuntumaho koko nkaho wanshatse ukambura”?icyakora yasanze narabaye indembe y’urukundo ahita ambwira ko nawe aruko bisa ariko yari agitegereje ko yatohoza niba iryorembo ntawurarikinga,i succeeded but after the heaviest load of love,tureke se umuco cg?
Ikigo gishinzwe iby’ingufu z’amazi n’umuriro EWSA kitugezaho ibintu byiza,ariko byarushaho kuba byiza cyane kiramutse kidushyiriyeho SOFTWARE ishobora gutuma twishyura AMAZI hakoreshejwe telephone nkuko bigenda iyo turi kugura UMURIRO W’AMASHANYARAZI.
sha ndemeye ibibintu ni ikuri pe
Ibyo bintu n’ukuri peee!!!!!,ahubwo wowe nubaho pe!
najye NAIF MURANYEMEJE
ndemeranywa nabanditse iyi nkuru rwose najye nemera ko ari ukuri kwibyo njyambone kandi kenshi thanks!
Ahhhhhh, harii inkumi yankoze mumugongo. ubu sendayikurahe weeeeeeeeeee?
uzongera kunkora mumugongo, tuzahita dukomezanya.
Ubwo se agukoze ku bugabo ntiwasara! Umenya utari waba uzambaze,
Ubundi bakobwa bashiki bacu niba wabashije gukunda umuhungu ugakoresha ziriya points 10 bavuze haruguru ukabona ntacyo bitanze kumuhungu cg ukabona we atabibona nushaka uzakureyo amaso ariko birashoboka ko waba waramukunze cyane bikageraho utagishobora kwihangana the very and good way to do it is this”” UZABIBWIRE UMUHUNGU W’INSHUTI YE UBWO IYO IZABA ARI MESSAGE YA NYUMA”” iyo watumye mugenzi we ahita amubwira ako kanya nubona ntacyo abikozeho uzakoreshe uko ushoboye kose umwikuremo, kuko niyo wabimwibwirira ndahamya ko ntacyo byatanga ahubwo byagutera ibibazo kurushaho.
njye sinkunda kugira aho mpurira n’abakobwa kandi nta n’inshuti ngira
hagize umukobwa unyiyongoza koko mba numva ngo babuze abagabo kdi duhari
uyu muntu wagirango yansomye mu mutima!!!
VUBI!
nakundanye numusore ariko izo ngingo 10 narazubahirije ndetse nibindi birenze ntako ntagize ,ariko yarampemukiye sinzi iyo umuntu abonye umukunda cyan eyibwirako ari ubuswa bwuwamukunze, gusa nararize narashavuye agahind antikazigera kamvamo, kuko nakomerekejwe cyane nurukundo namukunze we akampemukira , gusa uzabona umuntu umukunze ntazigere amuhemukira kuko nibintu bibaza kugeza umuntu ashizemo umwuka,
ariko buriya akarere ka gasabo kazashyizeho uburyo bwo kwishyura imisoro kuri Mobile Banking umuntu atarinze gutonda kuri banki
RAFIA!!
Sha birababaza ariko nakugira inama yo kwihangana ukitonda nukuri ndakubwiza ukuri ko uzabona undi muhungu ugukunda akakwibagiza uwambere burundu ukazasigara wibaza niba uwambere yaragiraga urukundo cg se ugatangira kwibaza ibyo mwabaga murimo niba arurukundo bikakuyobera. njye ni experience personnelle nakundanye n’umwana w’umukobwa cyane bigezaho turatandukana ariko bimutirutseho, bitewe nuko namukundaga numvaga ntawundi nazakunda nkawe namaze umwaka wose ntashaka gukundana bitewe nuko nakundaga uwambere, ariko naje kumenyana nundi mwana w’umukobwa numva ndamubengutse pe ndamukunda nawe arankunda ubu turakundana cyane twese turishimana muri byose wumve ko hanzaha harabakobwa bazigukunda nyabyo nsigaye nibaza umwe wa mbere niba yarafite urukundo bikanyobera, namwe bakobwa mbabwire ko hanzaha harabahungu babana beza bazigukunda no gutetesha byukuri, umwana dukundana aranshimisha kuburyo nabandi bakobwa twarituziranye bisanzwe nabacitseho bitanturutseho ariko kubera cares ze ntanundi mukobwa natekereza nagato.
ibi bintu mbisomye mbabaye.hari uwanyeretsemo nka 3 ngira ngo baramuntumye none nicyo bivuga?mbiswa ma.ndabimenye.azanshikira he?.
Ibyo muvuze ndumva arukuri, reka mbaze gato, kugira ngo umuhungu akundwe bisaba iki? murakoze
i would like to see xxx
nange biranshimishije cyane usibye ko byambayeho nkirangaraho ubu ntibizongera
Ariko VUBI we ko numva mubantu bose ari wowe ufite ibibazo byinshi?uzanshake
Muratwishe rwose ni akandare
Ibyo ni ukuri,ahubwo ntabwo ibimetso wabirangiza kuko nanjye byambayeho uwambere dushwana biturutseho but numva ntawundi wanshimisha kumurusha,ntakidashoboka uwo turikumwe yahise andutira uwa 1
Ni ukuri ibyo mwatubwiye kandi ntawe bitabaho iyo yakunze ariko biravuna, cyane iyo utekereje ko ashobora kubibona ariko akabyirengagiza, mbese ntagukunde.
IKIBAZO NI IKI:KUBONA UWO USHAKA NAWE AGUSHAKA NAHO UBUNDI IBIMENYETSO BYO NI UKURUHIRA UBUSA GUSA NANONE BAKOBWA GUTINYUKA UKAVUGA NTABWO ARI UGUTA UMUCO KUKO NTA NUMWE UHEJWE MUGUKUNDA
ni ukuri biragoye kuko nukubeshya ibyo byose basigaye babikora bakarusha nufite urukundo byukuri gusa nugushiramo ubshishozi bwinshi kuko iyo ukunze umuntu akaguhemukira aguhuza nabandi bose urukundo ukarubura kandi warurufite
ubundi se umuco ushyirwaho nabande? umuseke watubariza, niba ntacyo byangije,uwo muco ugahinduka kuko bashiki bacu bari kuhashirira,urugero hari nkigihe atakaza igihe,frw,ubwonko nyuma umusore akamunyura mumyanya y’intoki.iyo abimenya kare yagombaga no guhita amwikuramo ntakiratakara.
Comments are closed.