Digiqole ad

Africa-Uburezi buri mu bihugu bikennye

Ibihugu bikennye cyane muri africa nibyo byita ku burezi bw’abana

N’ubwo ibihugu bigize umugabane w’Afurika byiyemeje guharira inzego zifite aho zihuriye n’imibereho myiza y’abana igice k’ingengo y’imari bikoresha, icyegerenyo cy’ACPF(African Child Policy Forum) kiragaragaza ko amafaranga agenerwa inzego zita ku mibereho myiza y’abana adahagije.

muri africa ibihugu bikennye nibyo byita kuri education y'abana babyo
muri africa ibihugu bikennye nibyo byita kuri education y'abana babyo

ACPF, mu bushakashatsi yakoze guhera 2006-2008 ku mikorere y’ibihugu 52 muriAfurika, yashyizeho urutonde rugaragaza uko ibihugu bishora amafaranga mu nzego za ngombwa mu guharanira imibereho myiza y’abana. Uru rutonde rwakozwe hashingiwe kubuzima, uburezi, uburyo umwana yitabwaho mu mibereho yo mu muryango ndetse n’uburyo yitabwaho mu mikurire, kuva mu bwana kugeza akuze.

Ubusanzwe ibihugu by’Afurika byari byariyemeje guharira 15% by’ingengo y’imari uburezi n’ubuzima. Ariko kugeza 2008 ingengo y’imari mu buzima no mu burezi yabarirwaga hagati ya  4 na 6%.

Muri iki cyegeranyo, ibihugu bikize kubikomoka kuri peteroli akaba ari naho bikura umusaruro mwinshi nka Sudan,Guineya Equatoriya na Angola, ni bimwe mu bihugu bititaye k

uburezi bw’umwana n’imibereho myiza. Ibihugu bidafite umutungo kamere mwinshi nkaTanzaniya, Mozambike na Niger byakoze neza mu guharanira imibereho myiza y’umwana n’uburezi. Bimwe mu bihugu bigaragara ko bikennye ariko bikaba byarakoze neza, biterwa n’igice kinini k’ingengo y’imari kigenerwa gahunda z’ubuzima, uburezi n’izindi gahunda zigamije imibereho myiza.

Mu bihugu 10 bigaragara ko bigerageza ku kwita k’uburezi bw’abana n’imibereho myiza yabo harimo Gabon, Algeriya, Cap-Vert, Tuniziya, Senegal, Ibirwa bya Seychelle n’Afrika y’Epfo aho uburezi ibugenera 20% by’ingengo y’imari ikoresha, akaba ari nabyo bituma iza mu myanya icumi yambere. Tanzaniya iza ku mwanya wambere kubera igice kinini k’ingengo y’imari yakigeneye uburezi ndetse ikanagabanya amafaranga akoreshwa mu gisirikare no kugura intwaro.

Ibindi bihugu bigaragara ko bitita k’uburezi bw’abana n’imibereho myiza yabo hanyuma y’ibindi, harimo Guineya-Bissau, Eritereya, Uburundi,  Repubulika Iharanira Demokarasi ya kongo,   Ibirwa bya Comores,  Sierra Leone,  Angola,  Centrafrique na Soudan.

David Mugawe, umuyobozi w’ACPF avuga ko niba ibihugu by’Afurika bishaka kugera k’urugero rw’imibereho myiza no gupiganwa kuruhando mpuzamahanga, bigomba gushora imari yabyo mu bana ari nako biharanira uburenganzira bwabo.

NGENZI Thomas.

Umuseke.com

 

 

 

4 Comments

  • uburezi bw’abana ko ariyo nkingi y’amajyambere,byari bikwiye ko hashorwamo agafaranga gatubutse,ndetse hagashyirwaho n’amategeko ategeka ko umwana ugejej igihe cyo kwiga wese agomba kujya mu ishuri nk’uko mu rwanda ubu bimeze,ibyiciro bibanza mu burezi bikagirwa ubuntu,maze ukareba ngo iterambere twarose kuva kera turarigeraho

  • uburezi niyo nkingi yabyose,hashyirwemo amafaranga menshi,nicyo kizazamura ubukungu bw’ibihugu

  • murwanda ho sfar yarabizanye nitisubiraho ntaho tuzaba turi kugana peeeeeeeeeeee!!!!

  • uburezi niryo shingiro rya byose kuko nta gihugu nzi cyaba cyarageze ku iterambere kidateje imbere uburezi,bivuze ko bashoyemo akamiya gatubutse.

Comments are closed.

en_USEnglish