Digiqole ad

Ibihugu 4 byaciye umubano na Qatar, ngo ifasha iterabwoba

 Ibihugu 4 byaciye umubano na Qatar, ngo ifasha iterabwoba

Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani, umuyobozi (Emir) wa Qatar

Ibihugu bine by’Abarabu byafashe umwanzuro wo guhagarika umubano wabyo na Qatar kuko ngo itera inkunga y’amafaranga imitwe y’iterabwoba irimo na Islamic State hamwe n’umubano wihariye ngo ifitanye na Iran.

Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani, umuyobozi (Emir) wa Qatar
Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani, umuyobozi (Emir) wa Qatar

Arabie Saoudite (ari nayo gusa bahana imbibi)  Misiri, Bahrain, na Leza zunze ubumwe z’Abarabu(United Arab Emirates).

Ibiro ntaramakuru bya Arabie Saoudite byavuze ko iki gihugu cyafunze imipaka yose igihuza na Qatar haba mu mazi, mu kirere no k’ubutaka.

Abategetsi b’i Riyadh bavuze ko bafashe uyu mwanzuro mu rwego rwo gukumira ko abiyahuzi baterwa inkunga na Leta ya cyami ya Doha muri Qatar.

Uku kwitandukanya n’igihugu niko gukomeye kubayeho mu myaka myinshi ishize, nyuma y’intambara ya Iraq na Iran.

Kuba ari ibihugu bisanzwe ari inshuti na USA ni ikindi kintu abasesengura basanga kizagira ingaruka ku mubano wabyo na USA kuko bizayisaba kureba uko yakuraho isura mbi Qatar imaze kugira mu baturanyi bayo basanzwe bacukura bakanagurisha petelori nyinshi USA ikenera.

Ibi bibaye kandi nyuma y’uko abategetsi ba Arabie Saoudite bahagaritse websites zose zo muri Qatar zasurwaga muri kiriya gihugu.

Ibi byarakaje ubutegetsi bw’i Doha. Umuyobozi wa Qatar witwaTamim bin Hamad al-Thani yavuze ko ibyo ubutegetsi bwa Riyadh  buvuga ngo shingiro bifite.

Leta zunze ubumwe z’Abarabu zo zahaye abahagarariye Qatar amasaha 48 ngo babe bavuye mu gihugu nk’uko bivugwa na Al Jazeera ikorera muri Qatar.

Ibiro ntaramakuru byo muri iki gihugu byitwa WAM bivuga ko abategetsi bo muri Abu Dhabi bashinja abo muri Doha gutera inkunga mu buryo butaziguye abakora iterabwoba muri kariya gace no gushinga imitwe y’abahezanguni.

Ikigo cy’igihugu gitwara abantu mu ndege cyo muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu kitwa Etihad Airways cyavuze ko kizahagarika ingendo zose muri Doha guhera kuri uyu wa kabiri taliki ya 06 Kamena, 2017.

Ubutegetsi bwa Bahrain nabwo bavuze ko butakwihanganira ibikorwa bya Qatar bwo kwivanga muri politiki zayo.

Umunyamabanga wa Leta zunze z’Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga  Rex Tillerson yabwiye abanyamakuru ko ibihugu birebwa na kiriya kibazo bigomba kureba uko byahosha amakimbirane mu mahoro.

Ihuriro ry’ibihugu by’Abarabu birwanya umutwe w’Aba Houthi urwanira muri Yemen ryavanye Qatar muri byo ngo kuko ibaca inyuma ikajya gutera inkunga indi mitwe y’iterabwoba nka Qaeda na Islamic State.

Abategetsi ba Qatar ntibaragira icyo bavuga kuri ibi byemezo byafashwe na biriya bihugu bine twanditse haruguru.

Igihugu cya Qatar nicyo cyatsindiye kuzakira imikino y’igikombe cy’Isi kizaba muri 2022.

 

Qatar ni igihugu gifite ubutaka bwiganjemo ubutayu.

Miliyoni ebyiri n’ibihumbi Magana atandatu, muri bo 40% nibo baturage b’Abarabu bakomoka hano, abandi bahiganje ni abahindi n’abaPakistan n’abandi bakomoka ahandi baje kuhashaka imibereho.

 

Qatar ifite ingabo ibihumbi 11 birenga ho gato, ariko izi ngabo ngo zibarirwa mu zifite ibikoresho bikomeye muri kariya gace bitewe n’amasezerano mu bya gisirikare Doha ifitanye na Washington, Paris na London.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish