Ibigo byegukanye NYE Debate Championships 2016 byamenyekanye
National Young Enterpreneur’s Debate Championships, ni rimwe mu marushanwa ngaruka mwaka rikangurira abana gutinyuka kuvugira mu ruhame ndetse ari nako banatekereza ku kuba banihangira imirimo. Uyu mwaka wa 2016, ibigo birimo Lycee De Kigali na Mount Kenya University nibyo byaje mu myanya ya mbere.
Ku itariki ya 13 Kamena 2016 mu Ntara y’Iburengerazuba mu Karere ka Karongi niho iryo rushanwa ryatangiriye. Nyuma yo kuzenguruka Intara zose, risozwa tariki ya 11 Nzeri 2016.
Ni ku nshuro ya gatanu iri rushanwa ribaye. Amashuli 14 niyo yabashije kugera kuri finale mu bigo 95 byose byari byiyandikishije muri uyu mwaka wa 2016.
Iri rushanwa ryatangiriye mu rwego rw’Akarere, rikomereza ku rwego rw’Intara nyuma risorezwa ku rwego rw’igihugu. Buri ntara ikaba yari ihagarariwe n’amashuli abiri uretse umujyi wa Kigali waruhagarariwe n’amashuli ane.
Lycee De Kigali na Mount Kenya University niyo mashuli yabashije gutsinda irushanwa rya National Young Entrepreneur’s Debating Championships 2016.
Ibi bigo bikaba byarahatanaga na Agahozo Shalom na Kaminuza y’u Rwanda- Ishami rya Science n’ikoranabuhanga byaje ku mwanya wa kabiri.
Ingingo za koreshejwe muri iri rushanwa zari cashless economy, youth unemployment issues, saving culture na entrepreneurship.
Ishimwe Dieudonne umuyobozi wa Rwanda Inspiration Backup, yabwiye Umuseke ko mbere yo gushaka ingingo zizavugwaho batekereza ibibera hirya no hino mu gihungu bakabyifashisha mu gutoranya insanganya matsiko bitewe n’ibigezweho.
Cashless economy niyo yibanzweho muri uyu mwaka ariko bigenda bihinduka bitewe na gahunda ziri mu gihugu.
Ati “Abanyenshuri baganiriye uburyo isuzuma ry’ikoranabuhanga rigomba guhabwa buri wese uri gusaba akazi kugira ngo byongere ubumenyi nikorana buhanga n’uko kwizigama byaba umuco mu banyarwanda ndetse bikaba byakorerwa n’abakiri bato”.
Akomeza avuga ko abanyenshuli bahawe amahugurwa y’iminsi ibiri kubijyanye n’uko kwihangira ari ingenzi n’ibindi bijyanye nibyo barimo. Baboneraho n’umwanya wo kubonana n’abantu batandukanye babasha kumva no gusobanukirwa insanganyamatsiko.
Hagati aho abana babaye intyoza kurusha abandi mu kuvugira mu ruhame, ni Maya Musenga wiga muri Wellspring Academy waje ku mwanya wa mbere, Belinda Uwase Isimbi wa King David Academy waje ku mwanya wa kabiri na Clemence Mbabazi wa Groupe Scolaire Mater Dei Nyanza wabaye uwa gatatu.
Uyu mwaka bigaragara ko umubare w’abakobwa ariwo waganje ukanitwara neza kurusha uw’ abahungu muri iri rushanwa.
Kuko muri batandatu bitwaye neza bari abakobwa n’umuhungu umwe wari aho hafi. Gusa biza kurangira batatu bambere baje ari abakobwa.
Iri rushanwa ngaruka mwaka ritegurwa kugirango abanyenshuli bishakemo ibisubizo by’imbogamizi bahura nazo, rikanabafasha kugira umuhate wo kuba ba rwiyemeza mirimo ndetse bakanagira uruhare muri gahunda za leta. Abatsinze iri rushanwa begukanye za mudasobwa, Imidari ndetse n’ibikombe.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
1 Comment
WONDERFUL.
Comments are closed.