Digiqole ad

Ibigo byegukanye NYE Debate Championship 2015

 Ibigo byegukanye NYE Debate Championship 2015

Kagame Ishimwe Dieudonne yerekanaga abagize akanama nkemurampaka bahagarariwe na Esther

Mu gihe cy’amezi abiri n’igice ‘National Young Enterpreneur’s Debate Championship Rwanda 2015’ rimwe mu marushanwa ngaruka mwaka rikangurira abana gutinyuka kuvugira mu ruhame ndetse banihangira imirimo ritangiye, ibigo byegukanye iri rushanwa byamaze kumenyakana.

Kagame Ishimwe Dieudonne yerekanaga abagize akanama nkemurampaka bahagarariwe na Esther
Kagame Ishimwe Dieudonne yerekanaga abagize akanama nkemurampaka bahagarariwe na Esther

Iri rushanwa ritangira ryitabiriwe n’ibigo 198 byo mu mashuri yisumbuye na 40 bya Kaminuza zo hirya no hino mu Rwanda. Mu mashuri yisumbuye riza kwegukanwa na Gashora Girls Academy itsinze Agahozo Shalom.

Umwana warushije abandi mu kwitwara neza muri iryo rushanwa ‘Best Speaker’ ni Uwase Ornella wo mu Gahozo Shalom.

Ku ruhande rwa za Kaminuza, Mount Kenya Universty niyo yaje ku mwanya wa mbere mu bigo bigera kuri 40 byari byitabiriye iri rushanwa. Uwarushije abandi kwitwara neza aba Twagirayezu Amani.

Kagame Ishimwe Dieudonne umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up imenyerewe mu bikorwa byo gutora Nyampinga w’u Rwanda ari nawe wateguye iri rushanwa, avuga ko ryagaragaje aho imyumvire y’urubyiruko mu kumenya kuba yakwihangira imirimo igeze.

Mu kiganiro na Umuseke yagize ati “Intego y’iri rushanwa, ni ugushaka gutinyura abana uburyo bashobora kuvugira mu ruhamwe no kuba barushaho kumenya gusobanura ibyo biga. Bityo ni nabyo bizatuma bashobora no kuba bamenya kwihangira imirimo”.

Mu kanama nkemurampaka yagaragayemo Esther umwe mu banyarwandakazi batwara indege abana benshi bafata nk’icyitegererezo.

Iki gikorwa cyatangiye mu mwaka wa 2012 mu bigo byo mu Ntara zimwe na zimwe mu Rwanda, gitangira kitabirwa n’ibigo bisaga 48. Mu mwaka wa 2015 ibigo byose hamwe byitabiriye iri rushanwa bigera kuri 238 byo mu Ntara zose zo mu Rwanda.

Uyu mwana yumvishaga bagenzi be ko ibyo avuga abihagazeho
Uyu mwana yumvishaga bagenzi be ko ibyo avuga abihagazeho
Kuvugira mu ruhame ni kimwe mu bintu aba bana bamaze gutinyuka
Kuvugira mu ruhame ni kimwe mu bintu aba bana bamaze gutinyuka
Abitwaye neza bambitswe imidari
Abitwaye neza bambitswe imidari
Miss Keza Joannah na Flora nibo bacishaga iki kiganiro kuri Television
Miss Keza Joannah na Flora nibo bacishaga iki kiganiro kuri Television
Abatsinze iri rushanwa n'abari bariyoboye
Abatsinze iri rushanwa n’abari bariyoboye

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish