Digiqole ad

Ibiciro byo gusura ingagi z'u Rwanda biziyongeraho 50% guhera muri Kamena

Ikigo cy’igihugu gushinzwe iterambere RDB cyatangaje ko guhera kuya mbere Kamena 2012 ibiciro byo gusura ingagi z’u Rwanda biziyongeraho 50%.

Ingagi
Ingagi

Umuyobozi wa RDB John Gara yagize ati: “Iri zamuka ry’igiciro cyo gusura ingagi ritewe n’impamvu zifatika harimo ubwiyongere bw’umubare wazo ndetse n’umubare waba mukerarugenda barimo kwiyongera ku buryo bugaragara, dukomeje umugambi wo gukomeza kuzirinda ndetse no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima muri za Pariki zacu”.

John Gara umuyobozi wa RDB
John Gara umuyobozi wa RDB

Kwitabwaho kw’ingagi bikaba bigaragarira ku bwiyongere bw’imiryango yazo, nkuko tubikesha RDB ubu u Rwanda rufite imiryango icumi (10) y’ingagi kandi buri muryango usurwa nibura naba mukerarugendo umunani ku munsi uyu mubare w’abasura ingagi ukaba warikubye kabiri ugereranije no mu myaka itanu ishize.

Igiciro cyo gusura ingagi ku banyarwanda cyizava ku mafaranga ibihumbi makumyabiri (20,000Rwf) kigere ku bihumbi mirongo itatu (30,000Rwf), kubanyamahanga baba mu Rwanda igiciro kizava $250 kibe $375 naho ku banyamahanga bataba mu Rwanda igiciro cyizava ku $500 kigere $750. Ariko ibi biciro bikaba bitareba abazaba barateguje RDB (booking) ko bazasura ingagi bakabimenyekanisha mbere y’ukwezi kwa Kamena 2012.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubukerarugendo no kubungabunga ibidukikije muri RDB Rica Rwigamba yatangaje ko bashyize imbaraga nyinshi mu kwita ku ngagi bigatuma umubare wazo wiyongera ibi bikaba bigaragaza ko ubukerarugendo burimo gutera imbere.

Tubibutse ko ubukerarugendo aribwo bwinjiza amafaranga menshi y’amadovize hamwe n’ibihingwa ngandurabukungu nk’ikawa ndetse n’icyayi.

INEZA Douce
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • !

  • nizere ko ibyo byose bigendana n’imishahara

Comments are closed.

en_USEnglish