Digiqole ad

Ibiciro bishya by’ingendo mu gihugu byatangajwe

 Ibiciro bishya by’ingendo mu gihugu byatangajwe

Inama Ngenzuramikorere y’Urwego rw’lgihugu rushinzwe kugenzura Inzego zimwe z’lmirimo ifitiye lgihugu akamaro mu nama yayo yo kuwa 02 Mutarama 2015 yemeje igabanuka ry’ibiciro, ku buryo burambuye bikaba byatangajwe ku mugoroba wo kuri uyu wa 05 Mutarama 2015.

Iri gabanuka ry’ibiciro by’ingendo rikaba rigendanye n’igabanuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri petrol ku rwego rw’Isi.

Ku biciro bishya by’ingendo mu bice bigana mu Ntara niho havuyeho amafaranga ari hagati ya 200 na 100 naho mu bice by’imijyi na Kigali ibiciro byagabanutseho amafaranga ari hagati ya 50 na 100 ahandi kuri ligne zimwe na zimwe nta cyahindutse nk’uko byari byatangajwe mbere na RURA.

Ubuyobozi bwa RURA bwatangajeko ibi biciro bitangira gukurikizwa kuva kuri uyu wa kabiri tariki 06 Mutarama 2015.

 

 

1 2 3 4 5

 

6 7

25 Comments

  • rura nayo uryaruswa ubwose yagabanyije iki hhhhh ibisubize ukobyaribimeze tu

    • Mukwiriye gushyiraho na ligne ya Nyabugogo-Nkoto kuko abakoresha uriya muhanda barenganye, ngo Magana atatu, magana ane , magana atanu, magana atandatu, hari n’igihe bigera kuri magana arindwi, ikindi kigomba guhagurukirwa ni abakarasi kuko akenshi usanga aribo bagena ibiciro by’ingendo nkaho aribo bagena amategeko/ baveho, baveho!!

  • Moto zo nta essences zinywa

  • ibaze nawe gatsata 450

  • ariko se mubyukuri RURA murabona haricyo ykoze kuki badafata uko essence irimo kugwa murwanda hose ngo bakureho amafaranga maganatatu kubanjyamuntara namafaranga ijana mumujyi wa kigali ntibaziko hose murwanda igiciro cyaritiro gisigaye kingana mbega RUra nuko mudatega mufite izomwigengaho za reta. wabaha gutega mwabigabanya. ariko se ntimwabikora kuko wagirango mufite shares muma agencies,

  • ARIKO ABATURAGE NATWE MWATUBONYE AMATWI KOKO!!INGENDO ZO MUTURERE NO MUNTARA NAZO MWAGABANIJEHO IGICERI CYA 50 CYONYINE KITAGURA NA BISCUIT?? NI AKUMIRO GUSA.

  • Ariko se ko mbona mu mujyi ibiciro ahubwo byiyongereye, itangazo riheruka rishyiraho ibiciro byari 190 none ubu byabaye 200 bivuze ngo aho kugirango bigabanuke ahubwo byiyongereye.

  • ntacyo mwagabanije. ubu se koko, murekereho ibyari bisanzwe bigire inzira.

  • YOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOO, UBU SE IBICERI BYA CINQUANTE BIZABONEKA KOKO? NGE NZAJYA NKIBAREKERA UBUTAHA BANGABANYIRIZE.

  • Biteye kwibaza byinshi ku mikorere ya RURA. Aya macenga RURA irimo ndabona ntaho azageza abanyarwanda Ese mama abakozi bayo za Agences de transport zabahaye ruswa? cyangwa Leta yaba ariyo idashaka ko ibiciro bya transport bigabanuka n’ubwo essence yo igiciro cyagabanutse.

    Bitratangaje cyane kubona dufashe urugero nka ligne ya Nyabugogo-Chez-Lando-Kimironko igiciro RURA yari yashyizeho ubushize cyari 190 Frw none ubu ikaba yagishyize kuri 200 Frw, urundi rugero, nka ligne CBD-Nyabugogo-Karuruma-Nyacyonga igiciro RURA yari yashyizeho ubushize cyari 200 Frw none ubu ikaba yagishyize kuri 240 Frw, ni ukuvuga ko ahubwo RURA yongereye ibiciro kuri lignes zimwe na zimwe aho kukigabanya. Biteye agahinda.

    Turasaba byihutirwa ko RURA yasubiramo biriya biciro kuri lignes yongereye amafaranga aho kuyagabanya cyangwa se ngo iyarekere uko yari ari, kuko nitabikora birakurura impaka zikomeye cyane hagati y’abagenzi na ba nyiramatagisi. Birababaje cyaneeee.

  • Igabanuka rikwiye kuba fair rikagira n’icyo rishingiraho. Niba essence yagabanutse 10% ibiciro nabyo bikaba uko. Kereka niba hari ikindi kintu kitabwaho mu gushyiraho ibiciro by’ingendo ikiguzi cyacyo kikaba cyarazamutse? Ariko nanone wakibaza ukuntu i Kigali ibiciro bigabanuka mu ntara ntibigabanuke?

  • Ko tubona RURA yibagiwe gushyiraho igiciro cya ligne ya Nyabugogo-Gatsata-Karuruma. Iyo ligne yari isanzweho kandi hari abakozi benshi batuye Karuruma bakoresha iyo ligne.

  • None se ko ndeba ntacyahindutse ahubwo byiyongeye?Urugero hari agence zitwarira amafaranga ibihumbibibiri na magana atanu(FRW 2500) kuva Nyagatare ujya Kigali;Nyagatare kayonza n’ubundi yari igihumbi na magana atanu (FRW1500).Rero nimugabanye ibiciro kuko kimwe mu bihenze ni essence itwara hafi 70% za depenses kuri transport ibindi n’ibintu bitaba buri gihe nka za bande freins,kumena ammavuta… keretse nimba mwabaze contreventions ariko nabwo kubera za agence.
    Ikindi ifaranga ryacu nta na rimwe rizagira agaciro ibintu bihenda byitirirwa essence.Uretse ko ubu imvugo yahindutse bikitirirwa spare parts.

  • Ndabona RURA yaba yyariye ruswa, ngrango barayirebye tu!!!!

  • ntacyo bakoze kabisa igiceri kimwe 50 rural ntakigenda !!!!!!????

  • Ngororero-Kigali ibiciro byiyongereye ho RWF 200 ? Byavuye kuri 1800 biba 2000?????

  • Abatuye mu Gatsata na Karuruma barenganye rwose bo bongerewe kuko bishyuraga 200 Frw none bashyiriwe kuri 240 Frw , mu gihe bavuga ko ibiciro byagabanyijwe aho bikongerwa ntabwo byumvikana, aha bakwiye kubikosora.

  • Ngewe fite ikibazo nigute twebwe gatsata mwatwibagiwe tukaba turimo wishwurwa 240 murebe uko natwe mwaturwanaho nkaba nyarwanda.ubudi Nyabugogo,Gatstata ,Karuruma ntayiriho kandi yahozeho.

  • Njye ibi uko mbibona kugabanuka kwibiciro ntacyo byamariye abaturage kuko niba igiciro cya essence kwisoko mpuzamahanga cyagabanutseho 50/100 kuri litiro hakavaho icumi kwijana gusa ubwabyo nta logique irimo; wenda baratubeshyako bagicuruza iyari mubigega ariko se dufite ibigega bingana iki kuburyo bisaba ameze kugirango igiciro kigabanuke?, none se niba batekereza abaturage koko niba essence bayigabanyijeho 10/100 ningendo bibe uko cg se wenda 5/100 aho kubeshya abantu kuko twese nabaturage twarajijutse; ikindi ubukungu bwigihugu ntibushingiye kuri banyira stations na banyiri buses ni twese abanyarwanda duhurije hamwe. Nkubu wambwira gute ko RURA ishyiraho 5000 KIGALI-RUSIZI kdi nubundi tumaze imyaka irenga ibiri cg itatu tuyishyura?; ubwo se bagabanyije?; biri bufashe iki umuturage wirirwa wumva kumaradio ngo igiciro cya essence cyagabanutseho 50/100?; nabyo se bizasabe H.E ko abijyamo? plz mutekereze abaturage batobato.

  • GARE YA REMERA IKWIYE KWAGURWA

  • Mbere yo gufata ibyemezo, ababifata bagiye bigerera kuli terrain ubwabo !!! Nko mu Gatsata, hal’icyo bise demi-terrain ; buli gitondo hari imodoka zi parika aho bita kuli arret Kanyonyomba ; aho hari n’aba agents ba RFTC (ubwo ni arret yemewe). Nkabav’aho bajya Nyabugogo cyangwa mu mugi, babafata nk’abavuye Nyacyonga, baka bishyuza RwF 200.

    Ese nk’ubwo RURA yaba irengera abanyarwanda, cyangwa yaba itonesha abica nkana amategeko y’u Rwanda, banahohotera abaturajye barwo, kandi ibyo babifashijwe mo na RURA. Ubu se, abafata Ligne Sulfo-Nyabugogo-Gatsata-Karuruma-Nyacyonga, n’abafata Ligne Nyabugogo-Gatsata-Karuruma, kilometrage yaba ar’imwe, k’uburyo bose Tarif yaba ikwiriye kuba imwe ? Tujye dushyira ibintu ku gaciro !!!

    • NONE SE KO LIGNE YA NYACYONGA-KARURUMA-NYABUGOGO-CBD YO YONGEREWE IBICIRO BYABA BYATEWE N’IKI KO TWISHYURAGA 200F NONE AKABA YABAYE 240F? RWOSE ABAGENZI BO MURI IYO LIGNE MUTURENGANURE TWARENGANYE KANDI IYI LIGNE BURI GIHE IMODOKA NTA NARIMWE ZIYIKORA YOSE AHUBWO BAYICAMO KABIRI NGO NTABWO BAGERA MU MUJYI BAVA NYACYONGA cg NGO NTIBARENGA I KARURUMA BEREKEZA NYACYONGA BITYO UGASANGA DUHORA MU GIHIRAHIRO KANDI N’ABAKOZI BA RFTC BASHINZWE IYO LIGNE BARABIZI ARIKO NTA CYO BADUFASHA NGO IBYO BICIKE! NDABINGINZE RWOSE RFTC NA RURA NIMUDUKEMURIRE IBYO BIBAZO KANDI NTA N’IMODOKA NINI ZIHABA TWIRIRWA KU MUHANDA TURINDIRIYE IZIVA MU NTARA. MURAKOZE, RWOSE NTEGEREJE NIZEYE KO TUZARENGANURWA.

  • 1. Rura yadusobanurira parameters yakoresheje mu gushyiraho ibi biciro kuko ntibyumvikana ukuntu ahantu bagenderaga 600 bakuraho 50 n’aho bagendera 3000 naho bagakuraho 50 izo statistics zabo ziri wrong kabisa.
    nibabireke uko bisanzwe n’ubundi umunyarwanda yaravuze ngo: “akari iwanyu urahora”.

  • Mbega mbega ibyo mururu rwanda.ngaho da!yewe ntaho bukikera koko!!niko se RURA we nkubu iyo umuntu yicaye ahahimba ibintu mumuntwe nibura aba yashyizemo reason?nawe uti essance yaragabanutse 50/100.igiciro cyariho mbere ukigumishijeho ahandi urazamuye ..warangiza ngo twagabanije ibiciro byingendo dushingiye ku igabanuka rya essance.ahahahah nutabeshya ntiyabeshywa koko.ubwo hagati aho namwe bagenzuzi musubize abanyarwanda wagabanije cg wongereye?
    ese washingiye kuki utangaza ibyo ko numva bitari proportionnelle??arikose uyu muntu wa shyizeho ibiciro yavuye mubiro abanza kumenya ayishyurwaga kuri buri ligne.dore rero ibyo bita report zi tekinitse.mujye mumenyako HE yaduhaye rugari tukiga tukamenya,ntitugikumirwa mumashuri. irikuramo wongera unanganyisha simibare nimwe ya proffessor Banyaga, 1-1=? abandi bakajya munganya gaciro(argeble) , no gushyira bihwanye ,biruta cg bingana bisigaye ari ikibazo:190frw=,>,< 200frw:???? .kabisa tuve imbere ya machine tujye kuri terrain.ese niyihe formule wakoresheje ugena ibiciro,ese ko tubona niyo washyiraho kilometrage wasanga aha km nkeya haruse aha km nyinshi.ndumva mwavuguruje uwatangaje igiciro fatizo.yewe turabonamo byinshi ariko ndumva hakwiriwe gusobanurira abaturage mukareka kubashyira murujijo.mperutse kuba ndi muri taxi aho bishyuraga 200 tugitangira bashyizeho 250.agiye kwishyura ati ni 200 ibiciro babimanuye bari bamwishe.ubwo se turajyahe.nimwisubireho naho ubundi aha harimo ibitumvikana.kugabanuka ntibivuga kwiyongera.essance ikiri 1050 twatangaga kurugendo 250,ijya kuri 910 biba uko,860 bibaye uko ahandi biriyongereye.
    kuvugako byagabanutse iryo jambo rivuga kimwe no kuba bikingana cg kongera! kino si ikinyarwanda ye noneho abashinzwe umuco wururimi ndumva bafite akandi kazi ko gusanisha ikinyarwanda.

  • ko Kigali Rwamagana bongereyeho igiceri aho kugabanya?

Comments are closed.

en_USEnglish