Digiqole ad

Ibibazo mu gutaha kw’abanyeshuri.

Iterambere mu Rwanda rikomeje kwiyongera mu byiciro byose cyane cyane itumanaho n’ubwikorezi bw’abantu n’ibintu. Ahantu hamwe na hamwe hatagendwaga nko mu duce tw’ibyaro, ubu urahasanga imodoka zigendera ku masaha (express), amamoto cyangwa amagare bitegereje gutwara abantu, terefoni zigendanwa zikabyoroshya.

Umuntu araba ari ahantu kure yo mu rugo akohereza cyangwa akohererezwa amafaranga hakoreshejwe terefone cyangwa se ubundi buryo; nko kuyashyira ku modoka zijya aho hantu, ukaba wizeye umutekano wayo kandi ko azagera kuri nyirayo.

Gusa mu bwikorezi cyane cyane ubw’abantu haracyagaragara ibibazo iyo abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bagiye cyangwa bavuye mu biruhuko.

Usanga ubwinshi bw’aba banyeshuri buba burenze ubushobozi bw’amamodoka asanzwe akorera mu gace runaka gaherereyemo ibyo bigo by’amashuri, bigatuma bamwe barara mu mihana kubera ku bura aho barara, dore ko hari ababa baturutse kure yaho bategera imodoka bakaba batagisubiyeyo.

Uku kubura aho barara niko kuviramo bamwe na bamwe kwishora mu buraya, gusa na none ntitwakwirengagiza ko hari ababa babifite muri gahunda bakitwaza kubura imodoka.

Ikindi cyajyaga gikunda kugaragara muri ibi bihe byo kujya cyangwa kuva mu biruhuko, ni ukwiyongera kw’ibiciro by’ingendo kudakurikije amategeko, uretse ko bisa nibyacitse.

Iki kibazo cy’ibura ry’amamodoka gihangayikisha bamwe mu babyeyi b’aba banyeshuri kikaba cyari gikwiye gushakirwa umuti kugira ngo umutekano wabo ubashe kurushaho gucungwa, cyane cyane muri ibi bihe bataha cyangwa bajya ku mashuri.


Ubwanditsi
Umuseke.com

en_USEnglish