Isomere wisekere: Ibaruwa umugororwa yandikiye Byeri (PRIMUS)
Ku nshuti nkunda kandi nkumbuye,
Mpisemo kukwandikira iyi baruwa kuko ari bwo buryo rukumbi bunshobokera kukugezaho amakuru yanjye no kukubwira akandimo.
Niba uzi gusoma simbizi ariko nabonaga usirimutse nk’ubizi, kuko nakubonanaga kenshi n’abaminuje, wanatindana n’inkandagira bitabo ugashirwa uzivugishije urufaransa.
Primus, Iri joro nakurose, ndota ngusanga iwawe ukanyakirana urugwiro ukampa icyicaro, nkagusooooooma nkibagirwa gutaha. Nakurota nagira ariko, nsigaye nkwibazaho byinshi, bigatuma nkeka ko ibyo abenshi bakumbwiragaho ntarafungwa byaba ari byo.
- – Ngo uri inshuti mbi!;
- – Ngo uzansenyera!;
- – Ngo uzanyica!;
- – N’ibindi bibi byinshi.
Hoya ariko ndabizi ntiwabikora shenge!!, Kukwibazaho ibi byose, nkeka ko bituruka kukuba utaransura na rimwe mu myaka 15 maze mu buroko, kandi njya no gufungwa uziko ari wowe wanyoheje ngakora icyaha. Ibi rwose bituma ntekereza ko ngukunda utankunda.
Aho ntiwagize ngo nzakuvamo nawe bagufunge?
Humura rwose urukundo nahoranye kandi nkigufitiye ntirwatuma mbikora, kandi erega nta na rimwe nigeze ndeka kurukugaragariza!
Uribuka untura mu manga, bwacya ntunsabe imbabazi, nyamara ntibimbuze kugumya kwibanira nawe nta rwikekwe?
Uribuka umugore wanjye akuncyurira ntashye, nkamucinya urushyi nkamwongeza ikofe, nti aho guhara Primus twasaba gatanya!
Ariko se iyo ubuze uko ungeraho, ubura no kuntumaho ako karumuna kawe numvise bavuga ko ngo munasa nubwo ukarusha imyaka n’umubyibuho. Wenda disi kanakunyibutsa urukumbuzi rukagabanuka!
Cyangwa nawe waramfuhiye, utinya ko kanyigarurira, nk’uko umugore wanjye yahoraga agufitiye impungenge?
Humura ndakumara impungenge, washatse ko kangeraho ntikabura undi mukobwa ugaherekeza dore ko ngo kanikundanira n’abakobwa kurusha abasore.
Reka ibyo tubivemo nkwibarize ibindi.
Ese waba ugifite aga taille nk’akakera. Kera warangwaga n’indeshyo yawe idahinduka, kandi ntiwiyongere umubyibuho nk’ibyateye ubu, maze nkabigukundira by’agahebuzo.
Nguheruka wangana n’ubushyuhe ugakunda ahakonje, mbese niko bikimeze?
Uracyambara se ka gakufi kariho akanyenyeri bitaga flambeau?
Uracyagendana se na ZINGARO, GISIGA cyangwa KIDARI?
Uracyagenda se muri ya modoka yawe ya fime?
Baracyakubyinirira se twa tuzina nka MANYINYA, GISWI, KARAHANYUZE n’utundi?
Ibyo nakubaza byo ni byinshi keretse ahari duhuye, ariko ni impamo uzisubireho unsure.
Ntarasoza iyi baruwa, nakumenyeshaga ko imyaka nakatiwe isigaje amezi make ngo irangire, nizere ko rero tuzasubukura umubano .
Mu rwego rwo kubyoroshya, dore nguhaye imbabazi utarazinsaba, nirengagije ko utansuye, ariko nawe byibuze uzigomwe maze uzanyemerere ko ninzajya ngeza mu gicuku ntarataha uzajya usasa nkiryamira ntundaze rubunda kandi turi inshuti.
Ariko nizereko byibura wanahinduye imyitwarire, kuburyo twongeye guhura utanteranya n’uwo twashakanye unyibagiza inshingano z’urugo, ngo bitume akeka ko muca inyuma kandi ibyanjye nawe bishirira mu kugusoma gusa.
Inkuru y’umusomyi
14 Comments
uranyemeje wamu jeune we cuorage ibi birasekeje ariok namasomo gusa hakenewe nutundi kireka niba bisaba inkunga ya cash
Ariko aba bantu barampemukiye koko!! urabona ukuntu banteye icyaka koko?? muri abagome cyokora!
Yoooo! Abantu bazi gusetsa, gutebya nk’uyu muntu wandikiye Manyinya rwose barakenewe! Uri umuhanzi pe! Ahubwo jya kuri scène kimwe na Atome maze mumare irungu ari nako mushimisha ababisobanukiwe!
manyinya, ahhhhh, niyo mwayivugaho 24h/24h iranga ikaryoha, kandi ntibura inshuti
giswi genda urakundwa !!kugera aho uhimbirwa igisigo ?
Hey! Murekere aho! Icyaka kitanturitsa umuhogo ashwi da! Ahwiii yebabawe mbonye turiya ducupa n’udusigo dufite imigemo myiza mera nkumize agapasi katokombeye yewe! yewe!
mbega umuntu uzi kwandika neza. Mbega “Allegory” nziza cyane….Merci*Merci*Merci.
Ubutaha cyakora uzatwibwirire ukuntu uwo “Mukunzi wa Primus” yatandukanye na yo burundu. “Amata y’ikivuguto” asumba byose. Kuko amara inyota n’inzara, araguhaza ariko ntaguteshe umutwe, mama weeee. Ndetse warangiza ukarenzaho “Icyayi”, maze ugatarama ugataramira abavandimwe. Biraryoshye peeeee….Encore une fois merci. Et bonne continuation…
Uwanyu Ingabire-Ubazineza
Sha bralirwa izagusure kuko urarenze. Izakumare inyota.
DORE WA MUFUNIKO WA CYERA KU IFOTO!!!!!EH MUZADUSHAKIRE N’IFOTO YA RYA CUPA RYAYO RYA CYERA RIMWE RYABAGA MU CASSIER Y’IGITI.
giswi we genda uraryoha urakavunumuheto.
Uyu ni umukunzi wayo ndabarahiye. Sha ariko mujye mwibuka ko uko mwishimira kuyivana mu macupa ariko na yo yishimira kubakura mu bagabo (ndavuga kubasebya mu bantu).
Genda ukizwe
ariko kuber iki igitsina gore gikunda primus? kandi itera ishavu nagahinda
uretsenokuba umukunziniumusenyi utagira impuyhwez’uwakandagiye mwiriba ry’irimbukiro no munyanja y’urwedesiya
Comments are closed.