Digiqole ad

I Texas, umugabo Isabel Chavelo Gutierrez yashizemo umwuka asambanya umukecuru w’imyaka 77

Amakuru dukesha ibiro ntaramakuru AFP, aratumenyesha ko umugabo w’imyaka 53 witwa Isabel Chavelo Gutierrez, umugabo yashizemo umwuka asambanya umukecuru w’imyaka 77.

Isabel Chavelo Gutierrez
Isabel Chavelo Gutierrez

Nkuko tubikesha ibiro ntaramakuru AFP, umugabo w’imyaka 53 witwa Isabel Chavelo Gutierrez  yafashe ku ngufu umukecuru w’ imyaka 77. Muri icyo gikorwa cy’ urukozasoni, Isabel Chavelo Gutierrez yaje kumva atameze neza, niko guhagarika uwo mubonano mpuzabitsina, ahita ahirima hafi aho, mu kanya gato asinzira ubuticura (arapfa).

Ibipimo byo kwa muganga byerekanye ko uwo mugabo yaba yarazize indwara y’ umutima, ariko uwo mukecuru nawe akemeza ko Isabel Chavelo Gutierrez  yari yanyweye inzoga zitari nke.

Isabel Chavelo Gutierrez yateye urugo rw’uwo mukecuru yitwaje icyuma cyo kumufasha  gutera ubwoba uwo mukecuru. Uwo mukecuru abonye Isabel Chavelo Gutierrez  amaze gupfa, yirukiwe kwa mukobwa we kugira ngo amutabare.

Si ubwa mbere Isabel Chavelo Gutierrez akoze amahano nk’ariya kuko yahamwe n’icyaha cyo gufata umwana ku ngufu mu mwaka w’1986, agakatirwa igifungo cy’ imyaka 22, akaba yari amaze imyaka 3 gusa avuye mu gihome.

Umuseke.com

10 Comments

  • eehhhh!!!biragoye kumenya ikishe uyu mugabo!niba ari inzoga yanyweye?niba ari umutima koko nk’uko abaganga babivuga?cyangwa ni akabariro gashaje!?ko ubundi yari yaramenyereye kwifatira utwana,none icy’umukecuru kiramuhitanye!

  • ahaa!!!ngo hari imirima idahingwa.uyu mugabo iyo abimenya ntiyari kwisayidira ku mukecuru,yakubise ku rutare arataraka!

  • Abanyabyaha
    koko baragwira nuy’umusaza koko
    iyakameze irakabaganwa koko ndababaye
    ubu abaye uwasatani koko cg yaba yarihannye
    bashuga DADI bina rero nimukuremo isomo
    bitabaye ibyo Ruriye Umwungu Rusotera Isuka

  • ntabwo byumva

  • Haaaaaaaaaaaaaaa!!! Agakecuru kamukozeho kabisa!!!

  • Ahaaaaa! nimwitonde kuko uko umuntu asaza nacyo cyizamo acide nyinshi zishobora kwica umugabo!

  • Ahaaa!!!! igihembo cy ibyaha ni urupfu!!

  • Uyu mucyecuru nyuma yibyo ntakwiye kwizerwa

  • yahuye nicyabaye expiré( cyashaje harimo ubumara!)

  • Ubuvuze ukuri buriya cyarimo ubumara.cg aykiguyemo urwuba kuko yari abaze iminsi mugihome yarakibuze!!!!!!!!!!!!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish