I Shyogwe kwa Kankazi hashobora kubakwa inzu y’amateka y’abagore b’ibyamamare
Uwamariya Beatrice umuyobozi w’Akarere ka Muhanga yabwiye Umuseke ko ubwo Ikigo cy’igihugu cy’iterambere(RDB) cyatangiriza gahunda yiswe ‘Tebera u Rwanda’ mu Ntara y’Amajyepfo baganiriye nacyo ku ngingo y’uko ahahoze hatuye Umugabekazi Nyiramavugo Kankazi hazashyirwa Inzu ndangamurage yamwitirirwa.
Iyi nzu ngo nimara kwemezwa izashyirwamo amazina, amashusho cyangwa ibindi birango byerekana ubutwari bwaranze Abanyarwandakazi babaye indashyikirwa mu byiciro bitandukanye nka Politiki, intambara, ubuvanganzo, ubwiza butangaje n’ibindi.
Uwamariya yatubwiye ko iki gitekerezo Akarere kakigize mu rwego rwo kwanga ko imico myiza yaranze Nyiramavugo Kankazi (Nyina wa Mutara III Rudahigwa na Kigeli V Ndahindurwa) yazibagirana burundu kandi yarabereye benshi urugero rwiza rwo kwita ku bakene.
Mu kiganiro gito yagiranye n’Umuseke mu Cyumweru gishize, Belise Kariza uyobora Ishami rishinzwe ubukerarugendo muri RDB yavuze ko gushyiraho iriya nzu ndangamurage byaba ari igikorwa kiza.
Ngo byafasha kumenya ko ubushobozi bw’Abanyarwandakazi mu nzego zitandukanye z’ubuzima bw’igihugu atari ubwa vuba aha, ko bahoze bafite ubushobozi kuva na kera na kare.
N’ubwo kugeza ubu hatarakorwa urutonde rw’abagore babaye indashyikirwa mu kugeza igihugu ku bintu bikomeye, hari abahanga mu mateka bemeza ko hari bamwe bashobora kwemezwa ko bazajya muri iriya ndangamurage.
Muri bo ngo harimo uyu Umugabekazi Kankazi wari umugiraneza n’umunyabuntu budasanzwe, Umuhinzakazi Nyagakecuru wo mu Bisi bya Huye wahanganye na Ruganzu, Robwa wabaye umutabazi w’umucengeri, Nyirarumaga wari umusizi akaba n’umugabekazi, Ndabaga wabaye umukobwa w’intwari ku rugamba wemeye kujya gucungura Se wari waramubyaye ari ikinege, Murorunkwere Nyina wa Rwabugiri, Gicanda umugore wa Rudahigwa wari umunyampuhwe zitangaje n’abandi.
Iyi nzu ndangamurage ngo yagira uruhare mu kwinjiriza igihugu amafaranga binyuze mu bayisura.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
4 Comments
Aha hantu muri za 85 hari hatuye umubyeyi n’umukobwa we beza, hari inzu ikiri nzima; ikigaragara n’uko inkoramaraso naho zahateye itabi! Genda Rwanda warakubititse!!!
IBI BINTU NI BYIZA NDABISHYIGIKIYE KBSA! DUKENEYE KUBUNGABUNGA AMATEKA Y’URWANDA.NGO EJO ATAZAZIMA BURUNDU!
Hari uwamenya aho umuntu yasoma birambuye ku buzima bwa Kankazi. Ese Umwami Rudahigwa amaze gutanga, Kankazi yabayeho ate? Yabaye he? Yarangije ubuzima bwe ate? n’ibindi……
ntabwo ari nyina wa Kigeli V Ndahindurwa mukosore
Comments are closed.