Digiqole ad

I Nyanza huzuye ikusanyirizo ry’imyanda rya miliyari 3

 I Nyanza huzuye ikusanyirizo ry’imyanda rya miliyari 3

Mu karere ka Nyanza huzuye ikusanyirizo ry’imyanda (ikimoteri) rifite agaciro ka miliyari zisaga eshatu rizajya ryakira imyanda yose y’aka karere rikayitunganyamo ibindi k’ifumbire. Ubusanzwe imyanda yo muri aka karere bayijyanaga mu kimoteri cy’Akarere ka Ruhango.

Iki kimoteri cyubatswe mu murenge wa Busasamana mu kagari ka Nyanza
Iki kimoteri cyubatswe mu murenge wa Busasamana mu kagari ka Gahondo

Ntazinda Erasme umuyobozi w’Akarere ka Nyanza avuga ko iri kusanyirizo ry’imyanda rizatunganyirizwamo imyanda yose irimo n’iva mu bigo by’amashuri kugira ngo umujyi wa Nyanza urusheho kugira isuku kandi bagire n’ifumbire.

Imyanda yaturukaga mu isoko igakusanyirizwa imbere yaryo igategereza kujyanwa mu ikusanyirizo ryayo mu Ruhango, imyanda y’ibigo by’amashuri myinshi biri mu mujyi wa Nyanza ndetse n’imyanda iva mu bindi bikorwa by’abatuye aka karere n’umujyi by’umwihariko ngo igiye kuba igisubizo kubera iri kusanyirizo rigezweho.

Rosette Mukakibibi ucururiza mu isoko rya Nyanza yemeza ko bari babangamiwe n’imyanda yakusanyirizwaga hafi y’isoko itegereje gupakirwa ariko ubu ngobagiye kuruhuka kandi bumvise ko imyanda izajya ivanwamo ifumbire ikagaruka kuba ingirakamaro.

Iri kusanyirizo ry’imyanda ryubatswe ku bufatanye na WASAC ku nkunga y’umushinga LVWATAN umushinga wa Lac Victoria.

Ubu riri kunozwa bwa nyuma, rinakorerwa igeragezwa rya mbere ubundi rishyikirizwe Akarere ari nako kazacunga imikoreshereze yaryo.

Gifite ahantu hagutse ho gutunganyiriza imyanda
Gifite ahantu hagutse ho gutunganyiriza imyanda
Ibikoresho byabugenewe
Ibikoresho byabugenewe
Imyanda izajya itunganywamo ibindi bintu cyane cyane ifumbire
Imyanda izajya itunganywamo ibindi bintu cyane cyane ifumbire
Hazifashishwa ibyuma mu gusya iyi myanda
Hazifashishwa ibyuma mu gusya iyi myanda
Mu kuyigeza muri buri kiciro igomba kunyuramo hifashishijwe imashini
Mu kuyigeza muri buri kiciro igomba kunyuramo hifashishijwe imashini
N'ibyuma binyuranye mu kuyitunganya
N’ibyuma binyuranye mu kuyitunganya
Imyanda yari iteje ikibazo Akarere ngo iraza kuvamo igisubizo ku buhinzi
Imyanda yari iteje ikibazo Akarere ngo iraza kuvamo igisubizo ku buhinzi
Ikimoteri cyuzuye i Nyanza kiratangira gukoreshwa vuba
Ikimoteri cyuzuye i Nyanza kiratangira gukoreshwa vuba

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/Nyanza

16 Comments

  • Ni menshi ayo mafaranga kabisa rwose!! ubanza harabayeho gushyiramo akaboko dukurikije ibindi byubatswe kenya biri hejuru y’iki.Mayor gusa agira itiku mu mayeri acecetse azihane gukanga abakozi yarabahahamuye uwo yanze aba ahuye n’akaga

  • uvuze ukuri agira ERASME Agira urwangano rushingiye kumabwire kandi hariho igihe umuntu ashobora gushaka kwangisha mugenzi we abayobzi we abiha agaciro kandi bidakwiye

  • Nibyo natwe abakozi b’Akarere tujya tubibona ariko nuko batamubwira ko ari bibi. Ejo bundi baherutse gupanga guhohotera umwe mubakozi ukorera Cyabakamyi bamwirukaho arabacika kandi ari mu bamuteje abamwirutseho yihishe inyuma ninayo mpamvu yanze guteranya inama cg ngo abivuge muri JOC kandi cyari ikibazo gikomeye kwirukankana umuntu nta mandat nta cyaha nta na convocation yigeze ahabwa. Uwo mugabo wari uhuye n’akaga yitwa Pascal, DASSO ngo zahaswe igiti zimubuze, umumotari wari umutwaye nawe yahuye n’akaga abazwa aho uwo yari ahetse arengeye

    • Gerard noneho ubaye umukozi wa Akarere wowe se wakoze ikiki? Muri iyo joc wimwe ijambo? Ibyo muvuze birantunguye nyobewe naho bihuriye ni inkuru ,ariko ndumva pascal azi kwiruka , ESE ko mutanagaragaje impavu yatumye yiruka Admin abona DASSO Akiruka ? Reka dushimire ibitekerezo mutanze abo twatunze intoki bikosore Gitore Mbibutse Kandi ko Akarere kanagira agasanduku kibitekerezo binyuza kuri http://www.nyanzadistrict.gov.rw.

  • Turashimira umuseke washyizeho ubu buryo kuko bushobora kudufasha kubwira umuyobozi ibyo yakosora kuko hagize ubivugisha umunwa yakwerekwa umuryango agahura nikibazo niba asoma ibi yisuzume abakozi dukeneye ubworoherane n’ubwumvikana nko mu Ruhango nabonye bafashe icyemezo cya kigabo

  • Buriya nawe nabona ibyo yanenzwe azagerageza gukosora

  • Harya ubwo nta bundi buryo buhari bwo kuvuga ibitagenda ku muyobozi (niba atari amatiku) nta gutegereza ko handikwa inkuru ku karere? Niba ari ko bimeze byaba ari ikibazo gikomeye ku miyoborere myiza igihugu gishaka ko igerwaho.

  • Ni indwara iri mu bayobora uturere hamwe na hamwe iyo bahageze ntibamenya kumvikana. Musanze byarahabaye bigera aho PM abiyamira mu ruhame, MUHANGA ho barinumira ariko MAYOR Abayobora kigeshi ntawe ukopfora n’abamwungirije ntibatinyuka, Kamonyi baragerageza buri wese arwana n’ubuzima ariko Mayor ntakabya ntacyo yishe nta n’icyo akijije RUHANGO ho basanze ntaho byabageza bafata icyemezo cyo kumvikana Huye naho Ubu baragerageza mbese habuze kumva ko buri wese ari munsi y’ijuru kwicisha bugufi ntako bisa ninako kwiyubahisha

  • mubanze mushime umurimo wakozwe. kubungabunga ibidukikije erasme yarabyize niyo mpamvu bikoranye ubuhanga. urakoze komereza aho.

  • ni ibyo gushima nibindi bizagerwaho nuko byatwaye akayabo ugereranyije nibyakozwe gusa bizakore ntuzabe umushinga uhagarara mu minsi ya vuba

  • Aliko uziko Uturere tugire ipesa kweli

    • @ Ukuri

      Usome neza ariya mafranga si Akarere ka Nyanza kayatanze!

  • Icyo kimoteri iyo cyubakwa induba muri Kigali kuko Kigali niyo ifite abaturage benshi n”imyanda nyinshi

    • Njye nagize ngo I Kigali Kirahari. Nonese I Kigali ko ariho bishyura menshi y’isuku no gutwara ibintu ubwo umugi wa Kigali ureba he niba utabyaza iyo myanda umusaruro cyane ko Kigali Bakenera ifumbire ntibayobone.

      Fata Rwf 5,000*1,000,000 batuye Kigali. Nukuvuga abaturage bishura nka miliyari 5 buri kwezi yo gutwara ibishingwe, kandi ibyo bishingwe bikarushaho kwangiza ubuzima bw’abantu batuye aho hafi aho kubyazwa umusaruro.

  • Aho amafaranga yaba yaraturutse hose, ikingenzi ni uko akoreshwa neza. Niba atarakoreshejwe neza, ababishinzwe bazabisobanura. Gusa kubigaragara, ndabona nta mashini y’ibitangaza irimo. Cyakora wenda ziriya za ouvrage en béton zakabakaba nka 400 000 000Frw. Pelle chargeuse , tractopelle, torotoro n’utundi nabyo nkayo. INDI MISHAHARA N’INYIGO nka 200 000 000; Ko mbana se bibaye MILIYARI 1 gusa. Reka tubihe 1 800 000 000 Frw. Wapi, 3 ni nyinshi.

  • ariko abayobozi ba wasac murabazi ku ifaranga mwa bantu mwe!ntacyo murabona nzove iri hariya ndumva ariwo mushinga munini muzabona ikizavamo

Comments are closed.

en_USEnglish