Digiqole ad

I Mahama: Ba Minisiri muri EAC bakiriwe n’ibibazo by’ingutu Abarundi bafite

 I Mahama: Ba Minisiri muri EAC bakiriwe n’ibibazo by’ingutu Abarundi bafite

Amb Valentine Rugwabiza na Shem Bageine

Impunzi z’Abarundi zabwiye Minisitiri w’u Rwanda mu Muryango wa Africa y’Iburasirazuba, Amb. Valentine Rugwabiza n’uhagarariye Uganda muri uwo muryango Shem Bageine, ko nubwo batishimiye ubuzima babayemo kubera  kubura amazi, ibiribwa bihagije, inkwi no kutivuriza igihe mu nkambi ngo ntibazasubira i Burunzi Nkurunziza akiyobora iki gihugu.

Amb Valentine Rugwabiza na Shem Bageine
Amb Valentine Rugwabiza na Shem Bageine

 

Ibi bikorwa byo gusura inkambi y’Abarundi bije nyuma y’uko inama y’abakuru b’ibihugu bigize EAC, i Dar es Saalam ku tariki ya 13 uku kwezi, banzuye ko hagomba gukorwa raporo igaragaza uko impunzi zibayeho n’icyo bashobora gukora mu  rwego rwo kugarura amahoro mu karere.

Ukigera mu marembo y’ inkambi ya Mahama, ubona umurongo muremure w’amajerekani, impunzi zitonze umurongo zishaka amazi aho bamwe bavuga ko bawutonda kuva saa munani z’ijoro, ariko bukira batayabonye.

Ndacyayisaba Juvenal, umugabo w’abana batatu wari mu murongo ategereje amazi,  avuga ko yahageze saa munani  z’ijoro, ariko akaba yizeye ko ayabona nka saa  kumi  n’imwe cyangwa akaza kumushyiriraho atayabonye.

Kuri iki kibazo Ndacyayisaba avuga ko nubwo bababujije kuvoma amazi y’akagera kuko ashobora kubatera indwara, bo ngo bumva bayavoma aho kugira ngo bamare iminsi ibiri batabona amazi.

Uretse kuba barya rimwe ku munsi nabwo ngo ibigori bidahagije, dore ko amaze gufata ibiro bitarenze 10 mu byumweru bibibiri ahamaze, Ndacyayisaba avuga ko ikibazo cy’ibikoresho ari ingorabahizi kuko ngo ntarabona isafuriya yifashisha uretse gutira abamwegereye.

Gatanga Evariste w’imyaka 44, afite umugore n’abana batatu. Twamusanze ku murongo w’abantu benshi baje  gufta ifu y’igikoma maze atubwira ko  nubwo bizeye umutekano bafite, ngo ikibazo cy’imibereho mibi mu nkambi kirakomeye.

Yatangiye avuga ko kuba afite umugore wabyaye ku munsi w’ejo, ku wa kane ariko akaba arikurya ibigori gusa na byo didahagije, ari ikibazo gikomeye kuko ifu bahabwa ari ibiro 12 bigomba kugabanywa abantu 40, bivuga ko umuntu umwe atageza igice cya kg 1 kandi akaba asabwa kugikoresha mu kwezi kose.

Gatanga yagize ati: “Utwo tugenewe gutora uratubona, ariko ni bikeya, ubu turya rimwe ku munsi akenshi tukahererana (tugaharira) abana kugira ngo tunoneze (korondereza) ariko ukwezi ntiguhera (ntigushyira).”

Yongeyeho ko niyo wabonye ibyo urya utapfa kubona inkwi zo gucana kuko bahabwa inkwi eshatu kuri buri muntu ukazazikoresha mu kwezi.

Nubwo agaragaza ibi bibazo Gatanga yagize ati: “Ntabwo nzosubira i Burundi Nkurunziza akirongoye (akiyobora).”

Urubyiruko rwo muri iyi nkambi narwo rwavuze ko rwugarijwe n’ibibazo kubera kubura icyo gukora bigatuma rushobora kwishora mu busambanyi n’izindi ngeso mbi.

Iziguhima Virgile w’imyaka 22 wahunze  ari wenyine kuko umuryango we uba i Burundi, asobanura ko uretse kuba ibikorwa by’ubusambanyi bigaragara muri iyi nkambi, ngo n’abakobwa bajya hanze yayo bakiririrwayo abona  biteye inkenke, gusa agasaba abayobozi ko bakangurira imishinga itandukanye ko bajya babaha akazi na bo bagakora kugira ngo bunganire ibyo bahabwa.

Uwamariya Odette, Guverineri  w’Intara y’iburasirazuba yijeje izi mpunzi ko bazaziba hafi kuko bari basanzwe bagenderana  mu byiza bityo n’ibyago bagomba kubifatanya kandi ko bazaharanira icyatuma amahoro n’umutekano ugaruka mu gihugu cy’Uburundi.

Yabijeje ko uko ibihe bizagenda bijya imbere ko n’ubuzima buzagenda buhinduka cyane ko baje u Rwanda rutiteguye bityo bagashakirwa  ibikoresho byihutirwa kandi bikenerwa umunsi ku munsi.

Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba muri Uganda Shem Bageine yabwiye izi mpunzi ko iki kibazo cya politiki cyatumye umutekano w’Uburundi uhungabana bazagihagurukira nk’Akarere kose cyane ko ngo bitareba Uburundi gusa.

Yagize ati: “Niba nta mahoro ari i Burundi, nta mahoro ashobora kuba mu bihugu bigize EAC, tugomba kubihagurukira kugeza amahoro abonetse kandi  dufite ubushobozi.”

Ibi byatumye bizeza izi mpunzi ko bakurikirana iki kibazo bajya mu Burundi kureba uko umutekano uhagaze kugira ngo babashe gusubira mu gihugu cyabo.

Izi mpunzi zabasabye ko bajya bajyana na bamwe muri bo kugira ngo bazaze babwira bagenzi babo ukuri bitewe n’uko ngo umushyitsi umwereka ibyiza gusa. Akaba ariyo mpamvu kujya i Burundi  bakaza bababwirwa ko hari amahoro batabyizera neza.

Nubwo muri iyi nkambi ya Mahama habarirwa impunzi 27,846 hataragaragaramo ibyorezo bikomeye nka macinya na Cholera, abantu bafatwa n’uburwayi butandukanye ku buryo umuntu ashobora kumara iminsi ibiri atarabona imiti bitewe n’umubare munini w’abarwayi.

Impunzi z’Abarundi zimaze ukwezi mu nkambi ya Mahama, zayigezemo  tariki ya 22 Mata uyu mwaka ari 456 ariko bakaba bakomeje kwakira izindi ku buryo  ku munsi babarura abari hagati ya 800 na 1000.

Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Izi mpunzi zabaye Politize! Ngo ntizasubira muburundi Nkurunziza akiri Peresident!? Zahunze President Nkurunziza se cg zahunze umutekano muke!? Izi ejobundi ziraba zisaba ko itegeko nshinga rihindurwa!!

    • Njyewe kumvango u Rwanda rwahise rubaha ubuhunzi kuribose kandi hari abakongomani bamaze imyaka nimyaka mu Rwanda ntabwo bisobanutse.Kibwa uvuzukuri ejobundi nibo batora muri 2017.

  • Muvugeko ari ba Minister wu Rwanda na Uganda ntimubyitirire EAC.

  • Politiki yimpunzi ni danger iyuyikinnye nabi ishobora kugukoraho, mubyahitanye Mobutu nayo yarimo.

Comments are closed.

en_USEnglish