Digiqole ad

Huye- Yishe 2 akomeretsa bikabije 1

Umugabo yishe abantu 2, akomeretsa bikabije uwa gatatu

Kuri uyu wa mbere, kuri sitatiyo ya police ya Ngoma mu Karere ka Huye hafungiye umugabo witwa Damascene Ruzima ukomoka mu Mudugudu wa Shunga, Akagari ka Nyangazi, Umurenge wa Simbi ho mu Karere ka Huye, watawe muri yombi na police nyuma yo kwica umugore w’umuturanyi we, umukobwa we bwite ndetse agakomeretsa bikabije umugore yishakiye.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere ni bwo imodoka ya polisi izwi ku izina rya Panda Gari yari igejeje Ruzima damascene kuri station ya polisi ya Ngoma, akaba akurikiranyweho kwica umugore w’umuturanyi, umukobwa we ndetse agakomeretsa bikomeye n’umugore we. Iruhande rw’iyo modoka hari indi y’Akarere ka Huye ishinzwe gukurikirana ibikorwa by’ubuvuzi(ambulance) yari irimo imirambo ibiri ya ba nyakwigendera Uzabakiriho Elina na Mukamurenzi Delphine.

Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Shunga, Akagari ka Nyangazi mu Murenge wa Simbi ari naho ubu bwicanyi bwabereye, ndetse n’abandi bo mu mujyi wa Huye bari imbere y’inzu police icumbikiramo abakurikiranyweho ibyaha, bahanze amaso mu police.

SOLANGE UMURERWA
Umuseke.com

 

6 Comments

  • ibyo se kandibyo nibiki gusa ibyo ntibyaribikwiye ese ntimwatubwira yarabitewe niki mukomeze mutubarize muza tubwira

  • yewee! Ninka ntibakizitema. Mur’iki gihugu harabantu bagitemana koko? Mana wee

  • is crazy

  • gutema bizacika ryari mu rwanda koko?bene aba bantu bakwiye kujya bahanwa by’intangarugero

  • aba bantu baracyabaho koko?bagiye bakatirwa ibihano biremereye kuburyo bibera n’abandi urugero.

  • ARIKO ABANYARWANDA BAPFANA IKI N’IMIHORO KWELI???NGE NARUMIWE.NUMVAGA IBIBI BYAYO TWESE TWARABIBONYE NTAWATINYUKA.UB– USE PAUL AZIGISHA UBWIYUNGE,UBUMUNTU,UBUPFURA,UBUNYANGAMUGAYO KUGEZA RYARI????

Comments are closed.

en_USEnglish